Imirire Imiti Ubuzima

Burya inyabarasanya ni umuti ukomeye. Sobanukirwa

Ahari uyizi nk’ibyatsi by’amatungo cyane cyane inkwavu, cyangwa se uyiziho kugira ibishokoro, inyabarasanya nyamara burya ni umwe mu miti gakondo kuva na kera ndetse ikaba uruboga nk’uko turya dodo, imbwija n’imbogeri, abaziriye baguha ubuhamya.

Wakibaza uti ese koko ubwo inyabarasanya cyangwa ibishokoro biraribwa? Niba utabikoresha nk’imboga, wakoresha indabo mu kurunga icyayi, ariko uretse kuba ikirungo burya wanayifashisha mu kuvura no kurinda zimwe mu ndwara nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivugaho.

 

Ibibabi, indabo n’imizi bikoreshwa mu kubyimbura, kurwanya malariya, kwica bagiteri n’izindi mikorobi, gusohora amazi mu mubiri utaretse gutuma umutima ukora neza.

 

Inyabarasanya nubu henshi ikoreshwa mu guhangana na malariya, gusa ntabwo twakugira inama yo kuyisimbuza imiti ya malariya ariko wayikoresha mu gihe cyo gufata agatege cyangwa se igihe wumva uri guhindurwa ariko bagusuzuma bagasanga nta malariya cyane cyane mu bice byiganjemo malariya.

 

Ku barwara ifumbi, gucanira imizi yayo mu mazi noneho ya mazi ukaza kuyahoza ukamimina, kuyajundika ukaza kujuguta mu kanwa ugacira birayivura ndetse binarinda kuba wanuka mu kanwa.

 

Ya mazi kandi wayakoresha mu kurwanya rubagimpande, kuvura kubabara mu ngingo, kubyimbirwa mu ngingo na za goute

Indabo zayo zinitse mu mazi ukayacanira biri mu miti yoroshye y’inkorora n’ibicurane ndetse no kugugara mu gifu aho byoroshya igogorwa.

Ukamuye amazi yayo kandi ugahaho umwana warwaye icyo mu nda, kigenda nka nyomberi kimwe no ku mwana uribwa kubera kumera amenyo, amazi akamuwe mu mababi yayo aramufasha.

Imboga zayo zikaba ingenzi mu gutuma igogorwa rigenda neza, kubera zikungahaye kuri fibres.

Mu kuvura inzoka ucanirana amababi n’imizi ubundi ukanywa ayo mazi, wayunguruye kandi ntibigombera ubwinshi, ibiyiko bibiri by’umuti, birahagije ku munsi.

Uwo muti kandi unakoreshwa mu guhangana n’inkorora y’akayi, asima, kuribwa mu kiziba cy’inda.

Indabo zikoreshwa mu guhangana na diyabete ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso ariko zinakoreshwa nk’ikirungo mu cyayi aho zinafasha mu kongera amaraso ku bayabuze cyangwa yabaye make.

 

Ni byinshi hano tuvuze iby’ingenzi wamenya ku kamaro k’inyabarasanya, umwe mu miti gakondo, myiza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s