Ubuzima

Niba ushaka amabere ameze neza, zirikana ibi

Kimwe mu bice by’umubiri ku mugore gihabwa agaciro ndetse kitabwaho cyane ni amabere ye. Amabere ni ingenzi kuko uretse kuba akoreshwa mu konsa abana iyo wabyaye, ni na kimwe mu bice bigira uruhare mu kongerera ubushake umugore mu gihe cy’imibonano iyo akozweho cyangwa se arigasweho. Nyamara usanga bamwe binubira ayabo, wenda kuko ari mato cyane cyangwa manini cyane, kuko yaguye se kuko se adakomeye…

 

Hano hari ibintu twagukusanyirije ukwiye kwitaho niba ushaka kugira amabere meza, mazima.

  1. Gira ibiro bikwiye

Umubyibuho ukabije ntugarukira ku bindi bice ahubwo unagira ingaruka ku ngano n’imiterere y’amabere. Uretse ibyo kandi kugira ibiro bikwiye binakurinda kanseri ifata amabere. Aha nigusaba kugira ibiro bigendanye n’uko ureshya (BMI iri hagati ya 18.5 na 25)

  1. Kora siporo byibuze iminota 30 buri munsi

Siporo iyo ari yo yose ni nziza ariko iyo bigeze ku mabere bigusaba siporo nka abdomino, kugenda n’amaguru, kwiruka no koga. Izi ni ingenzi

  1. Ambara sutiye igukwira neza

Sutiye icyo ibereyeho ni ugutuma wumva umerewe neza ntabwo ari iyo kuguhambira ku buryo uyikuramo ukishimagura, ndetse ugasanga yishushanyije ariko nanone sutiye si isengeri. Ambara igukwira neza itaguhambira cyane ariko nanone itarekuye bikabije

  1. Muri siporo ambara sutiye igufashe

Mu gihe ukora siporo cyane nko kwiruka, gusimbuka se, ni byiza kwambara sutiye igufashe cyangwa akandi kenda gatuma amabere atisimbiza. Ibi birayarinda kandi bigatuma wumva utabangamiwe

  1. Kora massage y’amabere

Amabere na yo nk’ibindi bice by’umubiri akeneye massage. Massage y’amabere ni ingenzi mu gutuma amatembabuzi ahatemba arushaho gutemba neza, ndetse binagufasha kumenya niba nta bubyimbe burimo. Mu gukora massage y’amabere uyikora umeze nk’ukora uruziga, ubundi ukava aho ritereye ugana ku moko. Amavuta meza ni ay’umwimerere nka coconut oil, castor oil…

  1. Gerageza uyahe agahenge

Wenda byakugora mu gihe uhora mu ngendo cyangwa se utabona uko ujya mu bandi utambaye sutiye. Gusa igihe cyose bigushobokera amabere yarekure ahumeke, cyane cyane igihe uri mu rugo, na nijoro uryamye si byiza kurarana sutiye. Biri mu bituma amabere ahindura imiterere kubera guhora ahambiriye

  1. Rya neza

Ibi byose tuvuze ugerageze kurya indyo iboneye. Imboga nyinshi buri munsi, imbuto, ni ingenzi kuri wowe niba wifuza ko amabere yawe amera neza. Broccoli, amashu, impeke, utubuto, watermelon ni bimwe mu byatuma amabere yawe akomeza kuba meza akanagira ubuzima bwiza.

 

Soma hano Ibinyuranye wakora bigatuma amabere asubira guhagarara akanakomera

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s