Ubuzima

Ibyiza byo kugenda n’amaguru

Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku mubiri haba mu kuwukomeza no kukongerera ibyishimo. Si ibyo gusa kuko binagufasha mu gutuma umutima utera neza ndetse n’amaraso agatembera neza.

Mu gihe kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zinyuranye wumva udafite umwanya uhagije wo gukora siporo, ni byiza kuba wajya ufata igihe ukagenda n’amaguru kuko ni byinshi byiza bizamarira umubiri wawe.

Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko kugenda n’amaguru byibuze iminota 12 ku munsi bituma uhorana akanyamuneza ndetsa bikirukana umushiha.

 

    1. Siporo no kugira akanyamuneza

N’ubusanzwe siporo ni kimwe mu bihuza abantu ndetse bikongera ubusabane. Mu mupira usanga abafana ikipe imwe niyo baba bafite ikindi basanzwe bapfa, ariko ku kibuga baba bafatanya kogeza ikipe yabo. Ndetse n’abakinnyi uba usanga bari gusenyera umugozi umwe ngo bafatanye gutahana intsinzi.

Rero mu gihe wumva wagize umutima mubi, byaba byizanye cyangwa se hari ibyagutesheje umutwe, jya ufata urugendo n’amaguru, uko ugenda bigenda bishira.

    1. Umusemburo wa dopamine mu bwonko

Uyu witwa umusemburo w’ibyiyumvo, ni umusemburo ugira uruhare runini mu mimerere yacu ya buri munsi ku bijyanye n’imyitwarire. Iyo hari ikintu uri kwifuza, bituma uyu musemburo urekurwa bityo bigatuma uhorana ya ntego yo kukigeraho. Kuba noneho ugikunze bigatuma uyu musemburo ukoreshwa cyane ku buryo uruhuka ari uko ukigezeho.

Kugenda n’amaguru bizagufasha gutuma uyu musemburo ukorwa ku bwinshi

    1. Kugenda bikuraho ibikubangamiye

Nubwo bitabikuraho ngo bicyemuke, ariko uko ugenda n’amaguru uretse kuba bikongerera ingufu no gukomera binatuma ubasha guhangana n’ibihe bikugoye kurenza ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko aho kwicara ureba firimi cyangwa wumva indirimbo cyangwa se wiryamiye gusa, wafata urugendo ukigendagendera n’amaguru kuko nibyo bikuruhura mu mutwe kurenza ibivuzwe mbere.

Ndetse mu gihe cy’agahinda gasaze, nko guhomba, kwirukanwa ku kazi, gupfusha se, kugenda n’amaguru bikuruhura kurenza ibindi byose wagerageza

Mu by’ukuri buri wese mu kazi ke ka buri munsi nubwo atabona igihe kinini cyo gukora siporo cyangwa kugenda n’amaguru, nyamara iminota 12 ntiyayibura.

Niba uvuye ku kazi, ushobora no kuva mu modoka hasigaye urugendo rugufi ngo ugere mu rugo ukarugenda n’amaguru.

Niba ntacyo uri gukora aho gutuma umukozi ikintu agura, wakigirayo n’amaguru agasigara akora ibindi.

Ibi ubigize akamenyero wazasanga uri umuntu uhorana akanyamuneza, ubasha guhangana n’ibibazo binyuranye byo mu buzima kandi n’umubiri wawe ukaba ukomeye

Twibutse ko siporo muri rusange ari umuti ku ndwara nyinshi kandi ikaba n’urukingo ku ndwara z’umutima zinyuranye, rubagimpande n’indwara z’imitsi

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s