Ubuzima

Ibyiza n’akamaro ka massage y’ibirenge

Iyo havuzwe massage uhita wumva kuryama wubitse inda nuko bakagushyiraho amavuta yabugenewe, maze uwabyize akagukandakanda imikaya ayinanura, azamuka amanuka bitewe n’igice agezeho. Ariko si byo gusa kuko massage burya inashobora kwibanda ku gice kimwe gusa. Ushobora gukora massage y’ijosi nyuma yo kunama cyangwa kurarama umwanya munini, wakora massage y’intoki cyangwa se massage y’ibirenge, buri gice kucyitaho bikigirira akamaro ukwacyo

 

Reka hano twivugire ku kamaro kanyuranye ka massage y’ibirenge.

  1. Ni nziza mu gutegura imibonano

Niba hari ikintu kimwe kizatuma uwawe arushaho kukwiyumvamo mu gihe mutegura imibonano ni massage y’ibirenge. Wowe icyo usabwa ni amavuta agenewe massage, urugero twaguha ni coconut oil, jojoba oil, castor oil cyangwa se johnson baby oil. Ubundi ube wacuranze akaziki gatuje, maze urumuri rube ruringaniye, bibaye byiza wacana buji ukazizengurutsa icyumba murimo.

 

Hanyuma ubundi umukarabye ibirenge n’utuzi dushyushye, umuhanagure ubundi umusige ya mavuta, umukandakande mu bworo bw’ikirenge, amano no kagati yayo no hejuru y’ikirenge. Utibagiwe utugombambari no mu bujana bw’ikirenge.

  1. Bifasha amaraso gutembera neza

Kubera kenshi dusigaye duhora twicaye haba ku kazi cyangwa mu ngendo aho tugenda mu modoka cyangwa kuri moto ibi bituma imikaya yacu idakora neza bikaba byatuma amaraso adatembera neza. Gukora massage y’ibirenge iminota hagati ya 10 na 20 bizatuma amaraso abasha gutembera neza cyane cyane mu gihe cy’izuba dore ko imiyoboro y’amaraso myinshi ari ho igarukira ikanahaturuka. By’umwihariko ku barwaye diyabete ni byiza cyane

  1. Bitera umutuzo

Gukora massage y’ibirenge, binatuma imikaya igera mu bwonko ikora neza bityo uyikorewe akumva muri we atuje maze bikarwanya stress, kwigunga no kugira agahinda gasaaze. Bikarushaho kuba byiza iyo igendanye na massage yo mu misaya n’ibikanu

  1. Bifasha mu kurwanya umutwe

Ubushakashatsi bwakorewe muri Denmark bwerekanye ko iyo ukunze kurwara umutwe waba uwa rusange cyangwa uw’uruhande mutwe, gukorerwa massage y’ibirenge bigufasha mu kuwukira no kwirinda ko wagufata kenshi.

  1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku mpamvu nyinshi zinyuranye. Ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko massage y’ibirenge ari ingenzi mu kuwuringaniza nubwo idasimbura kuba wafata imiti. Iminota 10 ku munsi irahagije

  1. Kugabanya uburibwe

Haba ku bakobwa bari mu mihango cyangwa se ubundi buribwe, iyi massage izwiho gufasha mu kugabanya ubu buribwe, ukayikora buri munsi cyane cyane nijoro mbere yo kuryama.

  1. Kubyimbura

Abagore batwite, cyangwa se nyuma yo guhagarara no kugendesha amaguru igihe kinini habaho kubyimba ibirenge. Bumwe mu buryo bwiza bwo kubibyimbura ni ukubikorera massage, hano bikaba byiza ukoresheje amavuta ashyushye buhoro.

  1. Gusinzira neza

Niba unaniwe cyangwa se ujya ubura ibitotsi, kuryama umaze gukorerwa iyi massage biri mu bizatuma umubiri uruhuka maze uze gusinzira neza cyane.

 

Aha rero urasabwa kubanza koga ibirenge n’amazi y’akazuyazi, ubundi ugakoresha amavuta yabugenewe maze ukibonera ibyiza bya massage y’ibirenge.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s