Imirire Ubuzima

Akamaro ko kunywa umutobe w’ibisheke

Ubu henshi mu gihugu uhasanga imashini zitunganya ibisheke zigakuramo umutobe. Henshi bavangamo tangawizi ahandi indimu, byose biba buriya bifite impamvu. Kunywa agakombe k’uyu mutobe uva mu bisheke bifitiye umubiri akamaro gatandukanye. Ni mu gihe kuko uyu mutobe wuzuye intungamubiri nyinshi, ufite isukari y’umwimerere ndetse wifitemo kurinda indwara zinyuranye.
Kuri ba bandi bavuga ko batabasha kugikongora cyangwa ngo kugikongora bishobora kubakomeretsa banywa umutobe wigisheke.

 

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe akamaro ko kunywa uyu mutobe w’igisheke

 

    1. Kukongerera ingufu

Nubwo hari ibicuruzwa binyuzwa mu nganda byaba ibiribwa cyangwa binyobwa bivugwaho ko byongera ingufu, ariko umutobe w’igisheke urabihiga byose. Uyu mutobe kuwunywa mu gitondo bituma wirirwana intege nta cyaka ndetse nta no kunanirwa haba mu mubiri no mu mutwe.

    1. uruhu rwiza

Muri uyu mutobe dusangamo ikinyabutabire cya glycolic acid kikaba kizwiho gusukura uruhu no kurukiza imyanda. Kunywa uyu mutobe ku buryo buhoraho birinda iminkanyari, utubara tuzanwa no gusaza, kubyimbirwa ndetse binarinda zimwe mu ndwara z’uruhu ziterwa na mikorobi

    1. Gufasha abatwite

Usanga abagore batwite bagira ikibazo cyo kutituma, gutumba nyuma yo kurya n’ibindi biterwa n’imikorere y’umubiri yahindutse. Kunywa uyu mutobe rero bizamura igipimo cy’imikorere y’umubiri, biwongerera ubudahangarwa ndetse kuwufata mu gitondo birinda ka gasesemi no kuruka.

    1. Guhumuza mu kanwa no kurinda amenyo

Ushobora kuba warigeze kubwirwa ko kurya igisheke birinda amenyo. Wasanga waracyetse ko kwa kugihekenya ari byo biyakomeza. Oya aho waribeshye ahubwo uriya mutobe wacyo niwo ukora umuti.
Muri wo dusangamo kalisiyumu na phosphore bikomeza agahu k’iryinyo, birinda amenyo gucukuka bikanayakomeza. Kuwunywa kandi birwanya guhumura nabi mu kanwa cyane cyane iyo uwufashe mu gitondo.

    1. guha amagufa ireme bwite

Kunywa uyu mutobe bizamura igipimo cya kalisiyumu, ubutare, manyeziyumu na manganese bikaba byose bifatanya mu gukomeza amagufa ndetse no kuyarinda kwangirika cyane cyane ku bashaje. Akarahure k’uyu mutobe buri munsi karinda amagufa yawe kuba yakangirika.

    1. Gufasha igogorwa

Mu gisheke harimo fibre nyinshi kandi zizwiho gufasha igogorwa. Uretse ibi kandi uyu mutobe kuwunywa birwanya kubyimbirwa mu nzira y’igogorwa, kurwanya impatwe, kuzana ibyuka mu nda no kuribwa mu nda nyuma yo kurya.

    1. Kugabanya igipimo cya cholesterol

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa uyu mutobe bigabanya igipimo cya cholesterol bityo bigafasha mu kurinda umubiri indwara zinyuranye z’umutima.

    1. Kurwanya stress

Zimwe muri amino acids dusanga mu mutobe w’igisheke, wongeyeho tryptophan na magnesium biringaniza igipimo cy’imisemburo ya stress kandi bifasha gusinzira neza. Niba ukunze kubura ibitotsi, uyu mutobe mbere yo kuryama wagufasha.

    1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Gukungahara kuri potasiyumu bituma uyu mutobe uba mwiza ku barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso. Kuko burya aho potasiyumu igeze sodiyumu irahunga kandi iyi sodiyumu igira uruhare runini mu gutera umuvuduko ukabije w’amaraso (iyo ibaye nyinshi). Uku kuringaniza umuvuduko rero binafasha mu kurinda stroke, n’izindi ndwara z’umutima zinyuranye.

    1. Kongera ubudahangarwa

Uyu mutobe ukungahaye kuri vitamin C n’ibisohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma uba mwiza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bityo bikarinda umubiri indwara zinyuranye zandura nka za grippe, kandi birinda za kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara, iya porositate n’iy’amabere.

    1. Kurinda utubuye mu mpyiko

Uyu mutobe ufasha mu gusohora imyanda mu mubiri bityo bikarinda kuba mu mpyiko hazamo utubuye. Binarinda kandi ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ndetse ku baburwaye kunywa uyu mutobe birabafasha cyane.

    1. Gutakaza ibiro

Uyu mutobe urimo isukari y’umwimerere na fibre bikaba bifatanya mu gutuma wumva uhaze bigafasha umubiri gukoresha ibinure wabitse. Ya sukari kandi itera ingufu bityo bigatuma ukora ugatwika ibinure byinshi. Uwunywa mbere yo gukora akazi kingufu cyangwa siporo.

Uyu mutobe ukorwa ute?

Hari imashini zabugenewe zikamura uyu mutobe kuko igisheke kiba gikomeye ntabwo washyira muri blender byayangiza. Utabonye iyi mashini wajya aho bakorera iyi mitobe, bakawukora uhibereye ukawutahana. Ushobora no gusekura ibisheke ugakamura.
Uyu mutobe kimwe n’indi yose y’umwimerere ntutekwa kuko uba wangije vitamin C ibonekamo.
Ushobora kuwuvanga n’indimu kugirango byongere icyanga kandi bifashe kuba wawubika.

Icyitonderwa

Ku barwaye diyabete ubanza kugisha inama muganga cyangwa inararibonye mu mirire mbere yo kunywa uyu mutobe.
Kunywa mwinshi bishobora gutera ibibazo mu igogorwa, kuribwa umutwe, isereri, niyo mpamvu akarahure kamwe ku munsi gahagije.

Mukomeze mugire ubuzima bwiza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s