Imiti Ubuzima

Burya si byiza guha Ibuprofen umwana utarageza amezi 6. Menya impamvu

Iyo umwana wawe arwaye ukora uko ushoboye kose ngo urebe ko wamuvuza agakira vuba dore ko iyo umwana arwaye uba ubona nawe mubyeyi wabuze amahoro.

Icyakora nubwo hari imiti ushobora kwigurira ngo uyimuhe utabanje kujya kwa muganga, hari imwe mu miti umwana aba atemerewe bitewe n’ikigero arimo

 

Muri yo harimo umuti wa ibuprofen utemerewe guhabwa umwana utarageza byibuze amezi atandatu.

 

Ubusanzwe uyu muti uba mu itsinda ry’imiti izwiho kubyimbura, kugabanya ububabare no kurwanya umuriro. Ku bantu bakuru ikoreshwa ahanini mu gihe cy’uburibwe uri mu mihango, uribwa iryinyo, umugongo cyangwa se mu ngingo. Inakoreshwa mu gihe ufite nka grippe, cyangwa se indi ndwara yaba itera kuzana umuriro, cyangwa kubyimbirwa aho ukoreshwa ivanzwe n’indi miti nko mu gihe ufite za angine, igikomere se, …

 

Ku bana bakiri bato, igifu cyabo kiba kitaragira ubushobozi buhagije bwo guhangana na wa muti, dore ko ibuprofen iri mu miti itera abantu kuribwa mu gifu, bivuze ko no ku bana uramutse umuhaye ibuprofen uba uri gutera ibibazo bikomeye mu gifu cye.

Ubusanzwe ibuprofen iba igomba gufatwa wamaze kurya, kandi umwana uri munsi y’amezi 6 aba ataratangira kurya uretse konka cyangwa guhabwa ibisimbura amashereka. Mu mvugo y’ubu ngo igifu ntigisya amazi, binavuze ko amashereka atabasha kurinda igifu cya wa mwana mu gihe afashe ibuprofen

 

Icyakora mu gihe umwana arengeje amezi atatu, ariko akaba afite ibiro biri hejuru ya 6, ashobora guhabwa ibuprofen, ariko agahabwa umuti muke bagendeye ku biro bye aho ufata ibiro bye ugakuba na 10, izo zikaba mg z’umuti akwiye guhabwa. Kuko ahabwa umuti wa sirop, akenshi ukaba ari 100mg/5mL, biraboneka ko mu gihe afite nk’ibiro 10 ari bwo ahabwa akayiko ka 5mL, (10×10=100) akagafata inshuro zitarenze eshatu ku munsi.

Kuba waha umwana umuti wa ibuprofen mwinshi rero biri mu byatuma agira ibibazo mu mara no mu gifu. Uretse ibyo bishobora no kumwangiriza umwijima, aho byatera indwara ya jaundice, cyangwa se bigatera ubwivumbure bukabije nko guhumeka insigane, kubyimbagana mu maso, isepfu idashira, ibi bisaba kwihutanwa kwa muganga.

 

Dusoza:

  1. Buri gihe koresha agapimisho kabara neza umuti ugiye guha umwana, akenshi haba hariho agafuniko kariho ibipimo, ube ari ko wifashisha. Bidakunze wakoreshe seringue
  2. Ntuzahe ibuprofen umwana utagejeje amezi 6 utabanje kugisha inama umuhanga mu by’imit ukuri hafi
  3. Niba uyimuhaye akagaragaza ubwivumbure cyangwa se akamara iminsi 3 ubona nta mpinduka, mwihutane kwa muganga

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s