Imirire Ubuzima

Ibindi byiza 5 byo kurya umuneke

Nibyo iraryoha ndetse inafite intungamubiri nyinshi. Turayirya ariko burya inakorwamo ibindi binyuranye aho wakoramo milkshake, wayikoramo pan, ibonda, ubutumbuwa, ni byinshi wakora wifashishije imineke.

 

Nyamara kandi wasanga utari uzi ibindi byiza byo kurya imineke. Hano tugiye kukubwira ibindi byiza bigera kuri bitanu bizanwa no kurya imineke.

 

  1. Isoko ya potasiyumu

Umwe mu myunyungugu y’ingenzi umubiri ukenera ni potasiyumu. Ufasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurinda stroke n’utubuye mu mpyiko. Muri make ni nziza ku mutima n’imikorere yawo. Umuneke umwe munini uguha 10% bya potasiyumu ukeneye.

  1. Isoko ya vitamini C

Niba utari ubizi burya mu mineke na ho habonekamo vitamini C iyi ikaba izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu no kuwusana igihe hari icyangiritsemo. Iyi vitamini kandi ituma umubiri ubasha kunyunyuza ubutare bwinjiye mu byo wariye bityo bigafasha amaraso. Ifasha kandi amenyo, amagufa gukomera.

Umuneke umwe uguha vitamini C ukeneye ku munsi wose

Ongera usome Ahantu h’ingenzi wasanga vitamini C nyinshi

  1. Isoko ya vitamini B6

Iyi vitamini na yo ni ingenzi mu gutuma umubiri uhindura ibinyasukari n’ibinure mo ingufu ukoresha. Inafasha mu mikorere myiza y’urwungano ngogozi. Si ibyo gusa kuko ifasha ubwonko mu mikorere yabwo no mu ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso.

Umuneke umwe ku munsi uguha 25% bya vitamini B6 ukeneye ku munsi

Soma hano Aho wasanga vitamini B3, B5 na B6

  1. Isoko ya manganeze

Uyu munyungugu na wo ni ingenzi mu mikorere y’umubiri. Ufatanyije na kalisiyumu birinda abakobwa n’abagore kubabara igihe bagiye kujya mu mihango cyane cyane umunabi, kuribwa mu nda no kumva utonekara.

 

  1. Gutera imbaraga

Imineke ibonekamo sucrose na glucose, amasoko ya mbere y’ingufu umubiri ukenera. Ni isoko nziza rero y’ingufu kurenza ibindi bitanga ingufu umubiri ukeneye. By’umwihariko kuwurya mbere yo gukora akazi k’ingufu, imibonano, bikurinda kunanirwa vuba.

Ongera usome hano Akamaro ko kurya umuneke mbere yo gukora imibonano

 

Inyongezo: Burya niba ushaka kureka itabi, jya ukunda kurya imineke kuko potasiyumu ivanze na manyeziyumu bibonekamo bikurinda kurarikira nicotine iboneka mu itabi ari na yo ituma uhora wumva urishaka.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s