Imibanire Ubuzima

Wa mugabo we, uzirinde kuba wabazwa ibi bibazo bine

Ubusanzwe mu biganiro hagati y’abantu hashobora no kuzamo uburyo bwo kubaza no gusubiza. No hagati y’abakundana cyangwa abashakanye ubu buryo burashoboka, aho wamubaza uti urataha ryari, ukumbuye iki, ibi n’ibi se wabikoze, ni bumwe mu buryo bwo guhana amakuru kandi bwiza

 

Nyamara kandi nanone wowe mugabo, hari ibibazo umugore wawe azakubaza bigahita byerekana ko wamaze guteshuka ku nshingano zawe ndetse ni ibibazo ubundi nk’umugabo utari ukwiye kubazwa, kuko bimwe muri byo wakabaye ubikora ubyibwirije, cyangwa se utakabaye ubibazwa. Ni byo muri iyi nkuru tugiye kuvuga

 

  1. Ese uyu munsi ntumvugisha?

Kuba ubana n’umuntu ukiriza umunsi wose utamuvugishije, niyo mwaba mwashwanye wamurakariye, ntabwo bibereye umugabo. Niba wagiranye ikibazo n’umugore, inshuti, ba umugabo umubwire ko mufitanye ikibazo, umwereke aho yakosheje, guceceka si wo muti w’ikibazo. Bimeze nko kwivumbura, ibaze umuntu w’umugabo kwivumbura iwawe?

  1. Ese uyu munsi wigize ibiki?

Ubundi iki kibazo kibazwa abana. Niba wowe ugabo ugeze aho mugore wawe ayoberwa uko wigize, ibyo uri kwikora, uri gutakaza umwimerere wawe wo kuba umugabo. Niyo waba wagize ibihe bibi ku kazi, kugera mu rugo ugaragaza kwitwara ukundi ku buryo abo mubana bibayobera si byo. Ntabwo iyo mico ibereye abagabo rwose

  1. Ngusome?

Niba ugeze aho umugore wawe ari we ukwisabira kugusoma byaba biteye isoni. Ubundi gusomana n’uwo ukunda si ibintu usaba, ni ibintu byikora. Kuba ageze aho agusaba kugusoma byerekana ko amarangamutima yawe amaze kugabanyuka ku buryo we yumva yagucokoza ngo ayabyutse. Niba atari umubano urimo agatotsi, wowe mugabo ufite ikibazo sinkubeshye

  1. Ese wicuza kuba waratandukanye na we?

Aha aba akubaza umukobwa mwahoze mukundana. Kuba abikubaza ni uko abona ahari ushaka gukururana na we, cyangwa se hari ikindi kiri kuguhuza n’uwo waretse. None se niba waramuretse ukaba uri kumwe n’uwo kuki urindira ko bigera aho yibaza ku mubano wawe n’uwo waretse? Aha suzuma neza urebe ko utari kwishyira mu kagozi.

 

 

Ni byinshi ariko ibi ni bimwe mu byo utagakwiye kubazwa.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s