Imibanire Ubuzima

Amagambo 5 abagabo bishimira kubwirwa

Kubona amagambo meza wabwira umukunzi wawe cyangwa umugabo wawe rimwe na rimwe bigora abagore/abakobwa. Nyamara burya hari amagambo asanzwe, ushobora kuba utajyaga uha agaciro ariko akaba amagambo aba asobanura ikintu kinini iyo umugabo wawe, umukunzi wawe ayumvise.

 

Mu rukundo bisaba kugira bimwe ukoresha ngo abone ko muri kumwe kandi uri inshuti nyayo. Hano rero twagukusanyirije amagambo atanu abagabo bishimira kubwirwa n’abakunzi babo, ni cyo gihe ngo ujye uyakoresha ubundi ukomeze kubaka umubano wanyu.

 

  1. Ndakwizera

Ni ijambo ryiza rirema umutima. Cyane cyane mu bihe bishishana, mu bihe bigoye, kubwira umugabo wawe ko umwizera bituma yumva atuje ndetse akumva yishimiye icyizere umugirira. Bimurinda kuguhemukira bya hato na hato kuko cya cyizere umubwira umufitiye ntaba ashaka ko gitakara

  1. Uracyeye

Ni byiza kumubwira ko yambaye neza, yiyogoshesheje neza, ari rudasumbwa. Bimubwire atarabibwirwa n’abandi kuko kubibwirwa n’abandi kandi ari wowe ubana na we umunsi ku wundi si byiza. Niba wajyaga ugira ngo abagabo ntibakunda kubibwirwa, uba wibeshye na bo ni abantu.

  1. Urihariye

Ni byo. Kuba ari we wahisemo ni uko hari itandukaniro wamubonyeho abandi badafite. None se kuki utabimubwira? Mubwire, abyumve abimenye, bizamutera ishema.

  1. Ndakwishimira

Ni byo. Akora ijoro n’amanywa ngo abone ikibatunga, amashuri y’abana, muve mu bukode se, n’ibindi byinshi akora ngo mutere imbere. Kumwereka no kumubwira ko ibyo bituma umwishimira na byo ni ingenzi mu kumutera akanyabugabo no kumva ko ashyigikiwe mu byo akora. Kubimubwira muri kumwe, umufashe ku rutugu birushaho kongera akagufu

  1. Ntawe udakosa

Mu gihe agaragaje kubabazwa n’ikosa yagukoreye wimubwira ko ubwo n’ubutaha azongera cyangwa ngo umushihure. Ahubwo mubwire ko gukora bibaho ikibi ari ugusubira no kugambirira gukosa. Ibi bituma akubonamo umutima w’impuhwe kandi bimurinda kenshi gusubira muri rya kosa. Niba kandi ari icyo yari bukora akagikora nabi, wimuca intege mubwire ko bibaho, yongere agerageze na we bizagera aho bikunde bigende neza.

 

 

Si aya gusa ariko aya ni amwe wakifashisha mu kuryoshya umubano wanyu.

Ese abagore bo ni ayahe bishimira kubwirwa? Ni mu nkuru itaha

 

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s