Imirire Ubuzima

Igihe cyiza cyo kurya amafunguro runaka

Mu mirire yacu ushobora gusanga dupfa kurya gusa cyangwa se tukarya kuko iri funguro turibonamo intungamubiri runaka nyamara ugasanga ntituzi cyangwa ntituzirikana igihe nyacyo cyo kurifatamo.

Burya hari amafunguro biba byiza uyafashe mu gitondo, andi bikaba byiza uyafashe ku manywa hakaba n’ayo biba byiza uyafashe nijoro. Gusa nanone aho bitari byiza kuyahafata ntibivuze ko hari umurwayi byatera ariko hari impinduka ushobora kubona cyangwa se imikoreshereze yayo mu mubiri ntigende kimwe

Hano tugiye kubivugaho tunavuge n’impamvu zabyo

    1. Fromage

Fromage, mu cyongereza cheese ikorwa biturutse ku mavuta y’inka atunganywa bakongeramo umunyu n’ibindi bya ngombwa.

Kuko ishobora gukoreshwa mu mwanya w’inyama, ni byiza gufata fromage mu gitondo kuko izarinda kugugara no kuzana ibyuka mu nda ndetse inafasha abashaka kugabanya ibiro kuko irimo poroteyine

Si byiza kuyirya nijoro kuko byananiza igogorwa bikaba byanatera kugira ibinure byinshi.

    1. Imineke

Imineke iri mu mbuto zizwiho kugira isukari no kuba ikungahaye kuri magnesium.

Igihe cyiza cyo kurya imineke ni ku manywa nyuma y’ifunguro kuko ifasha mu igogorwa kandi igafasha mu kurinda ikirungurira no kugabanya acide yo mu gifu.

Si byiza kuyirya nijoro kuko bitera kugira igikororwa n’ibimyira keretse mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina kuko yongera stamina, kandi uba ugiye kuyikoresha. Nanone si byiza kuyirya mu nda harimo ubusa kuko bibangamira igifu bitewe na magnesium nyinshi ibamo.

    1. Umuceri

Umuceri kuri ubu uri mu mafunguro y’ibanze mu ngo nyinshi cyane cyane mu migi aho usanga umuntu ahembwa ati reka ntahane agafuka k’umuceri kazasunika iminsi.

Igihe cyiza cyo kurya umuceri ni ku manywa. Bitewe nuko umuceri ukungahaye ku binyasukari kandi ku manywa akaba ariho umubiri ukora cyane n’ingufu bityo bya binyasukari byo mu muceri bigakoreshwa.

Keretse mu gihe ushaka kubyibuha, naho ubundi ku batifuza kongera ibiro si byiza kurya umuceri nijoro kuko utuma ibinure mu mubiri byiyongera.

    1. Pomme

Pomme/Apple ni rumwe mu mbuto zizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda ndetse baranavuga ngo pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga.

Ni byiza kurya pome mu gitondo kuko ibamo pectin ifasha igogorwa ikarinda impatwe igatuma wituma neza. Binafasha umubiri gusohora uburozi bwatera kanseri.

Ntabwo bikwiye kurya pome nimugoroba cyangwa nijoro kuko irimo za acides zishobora kubanganira imikorere y’igifu ndetse na ya pectin si nziza nijoro.

    1. Ibishyimbo

Ibishyimbo biri mu byo kurya by’ibanze mu ngo hafi ya zose.

Nubwo tubirya igihe tuboneye nyamara ni byiza kubirya ku manywa kuko bifasha mu igogorwa kandi bigatuma cholesterol mbi igabanyuka. Ndetse binafasha gusinzira neza.

Ntiwakabiriye mu gitondo keretse mu gihe wifuza kongera ibiro kuko bituma ugira appetit bityo ukaza kurya byinshi.

    1. Inyama

Kugirango uzasange abantu bo mu cyaro bariye inyama ku manywa biragoye keretse iyo baraye baziriye zikarara.

Nyamara burya igihe cyiza cyo kurya inyama ni ku manywa. Kuko zikize kuri poroteyine igogorwa ryazo riratinda bityo zikongerera ingufu umubiri.

Si byiza kuzirya nijoro kuko bibangamira igifu bikaba byatuma urara ubangamiwe

 

Dusoze tuvuga ko aya atari yo mafunguro yonyine agira igihe cyiza cyo kuyariraho, mu nkuru zitaha tuzagenda tuvuga no ku yandi.

3 comments

  1. Tekereza burigitondo gufata ibishyimbo na Capati wee kdi usanze udakunda kuba wabyibuha!!!!!!!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s