Imirire Ubuzima

Akamaro k’amazi arimo indimu ku mugore wonsa

Umaze kubyara none urifuza ko umwana wawe abona amashereka yuzuye intungamubiri kandi yujuje ubuziranenge. Kimwe mu bizagufasha kubigeraho ni ukunywa amazi arimo indimu kandi si ibyo aya mazi azagufasha gusa ahubwo azanagufasha mu bindi byinshi kandi azanagirira akamaro wowe n’umwana nkuko tugiye kubibona.

Ubusanzwe indimu iri mu muryango umwe n’amacunga, mandarine, clementine, gusa indimu ifite umwihariko wo kugira vitamin C nyinshi kurusha biriya bindi no kugira citric acid nyinshi ari nayo ituma igira akantu ko gusharira.
Ibonekamo kandi vitamin B zinyuranye, imyunyungugu ya kalisiyumu, manyeziyumu, fosifore, za poroteyine nibinyasukari.

Akamaro kayo ku mugore wonsa

 

1. Amashereka afite intungamubiri

Kunywa amazi arimo indimu byongera za ntungamubiri ziyibonekamo mu mashereka bityo umwana akonka amashereka ahagije kandi arimo intungamubiri nyinshi ndetse amashereka yonse aba akungahaye ku byongerera ingufu abasirikare bumubiri we. Kunywa amazi kandi ubusanzwe ubwabyo ni byiza kuko bituma uyobora, kongeramo indimu bigafasha kugira intungamubiri.

2. Kurinda umwana ibibazo by’igogorwa

Kuko amara y’umwana aba ataramenyera ibiyajyamo dore ko avuka mu nda ye nta kirageramo giturutse hanze (aba yari yitungiwe na rwa ruzi abamo) usanga ashobora kurwara icyo mu nda, gutumba akada se, kugugara n’ibindi bibazo binyuranye. Iyo nyina anywa aya mazi arimo indimu bigabanya ibi bibazo byose.

3. Gusukura amashereka

Kunywa amazi arimo indimu birinda ko hari imyanda n’uburozi byajya mu mashereka ndetse binasohora ubwo burozi muri wowe. Binafasha igogorwa ku mugore bikamurinda impatwe no gucibwamo kandi bigatuma umubiri ukamura intungamubiri zinjiye zose.

4. Birinda indwara zo mu muhogo

Abagore bonsa bashobora kugira ikibazo cyo kugabanyuka k’ubudahangarwa bakaba bakibasirwa n’indwara zo mu mihogo. Kunywa aya mazi arimo indimu bibarinda bikanabakiza izi ndwara. Uretse kuyanywa kandi unasabwa kuyakaraza mu muhogo igihe wumva mu muhogo bitameze neza.

5. Kugabanya umuvuduko w’amaraso

Abagore bamwe iyo batwite umuvuduko w’amaraso urazamuka bamara kubyara ugatinda gusubira ku gipimo gisanzwe. Kunywa aya mazi dore ko aba akungahaye kuri potasiyumu bizafasha gusubiza umuvuduko w’amaraso ku gipimo gikwiye.

6. Gukomeza imiyoboro y’amaraso

Nyuma yo kubyara ushobora kugira ikibazo cyo kwipfundika kw’imitsi bikaba ahanini biterwa nuko iba itagikomeye. Amazi yindimu akungahaye kuri rutin, ikomeza imiyoboro y’amaraso. Kandi uretse kuyikomeza binayirinda kwipfundika.

7. Uruhu rwiza

Kuba indimu ikungahaye kuri vitamin C bizatuma ugira uruhu rucyeye kandi ruyaga ndetse n’umwana wawe niko bizagenda dore ko benshi iyo batwite usanga uruhu rwabo cyane cyane mu maso rwarahindanye, rurimo ibiheri.

8. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ndimu habonekamo limonene ikinyabutabire kizwiho kurwanya kanseri. Kunywa amazi arimo indimu bifasha kurwanya kanseri by’umwihariko y’ibere ku bagore bonsa.

9. Gusukura amaraso

Amazi arimo indimu asukura amaraso bityo bikaba byiza ku mugore wonsa kuko birinda ko amaraso ye yabamo ubwandu bwa mikorobi kandi binagirira akamaro umwana yonsa.

Icyitonderwa

Nubwo kunywa amazi arimo indimu nta ngaruka mbi byateza ariko bishobora gutera ubwivumbure ku mwana cyangwa se gutuma icyanga cy’amashereka gihinduka akaba yakanga konka cyane cyane iyo wakoresheje indimu nyinshi. Icyo usabwa ni ugukoresha indimu nkeya ukagenda wongera buhoro buhoro.

Amazi akoreshwa ni amazi ashyushye buhoro kuko ashyushye cyane yakangiza vitamin C ibonekamo. Uyanywa ari akazuyazi.

4 comments

  1. Mrc bcp! None kobavugako ayomazi yakazuyaze arimo indimu ananura ubwo umuntu udashaka kunanuka ntiyamukoraho?

    Like

  2. Dukosore gato cga twunganire amadhereka ni sterile ntamwanda ibamo kuko ubama abana bakwanditse keretse umubyeyi afite uburwayi kwibere cga ikindi kibazo ariko ntakibazo cyuburwayi bwamabere afite cga ubundi burwayi so ntakibazo ni sterile

    Like

    1. Waba wiyibagije ko ibyo umugore arya cg anywa hari ibijya mu mashereka. Ni na yo mpamvu umugore wonsa hari imwe mu miti aba atemerewe kuko iba iri bujye mu mashereka. Si yo gusa rero hari na toxins cg free radicals zajya mo, ni byo twise imyanda cg uburozi

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s