Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 33

Agace gaheruka kashoje Odette amaze kubyara, aho Cynthia yahise yiyamirira ahamagara Jacques ngo aze aribagire arebe ukuntu umuntu yibyara.

 

Ubu turi mu rukiko, abantu baje kumva imyanzuro yarwo aho Jacques yatanze ikirego ashaka kwemeza ko umwana Odette yabyaye atari uwe. Mu rukiko kugirango bafate umwanzuro byabaye ngombwa ko basaba ko hafatwa ibizami bya DNA ku mwana wari wavutse ndetse na Jacques, wahakanaga kuba se w’umwana ariko Odette akabimwemeza dore ko yari yaranamaze kumwandikishaho uwo mwana, kuko ifishi yo kwa muganga ni Jacques wari ho nk’umugabo wa Odette.

 

 

Nkuko bigenda ubwo inteko iburanisha yinjiraga abari mu rukiko basabwe guhaguruka, no guceceka nuko abacamanza bamaze kwicara abandi na bo baricara.

 

Umucamanza yahamagaje urega n’uregwa bigira imbere ngo basomerwe imyanzuro y’urubanza. Mu rukiko abari baje kumva imyanzuro y’urubanza harimo Mugeni, Muhizi, Cynthia, Mama Jacques, Jacqueline, Paul inshuti ya Jacques ndetse na ba bandi bafatanyije na Jacques kubaka hoteli.

 

Umucamanza: Urukiko rumaze gusuzuma ikirego cyatanzwe na Muhire Jacques aho yahakanaga ko umwana Iteto Amanda Micha yitirirwa atari uwe, rumaze kumva ibisobanuro ku mpande zombi ari uregera kwandukurwaho umwana ndetse na nyina w’umwana dore ko umwana ubwe atabasha kwivugira ubwe.

Rumaze kandi gusuzuma ibyavuye mu bizamini byafashwe bishaka kwerekana niba hari isano y’amaraso cyangwa ntayo hagati ya Muhire na Iteto.

Rwanzuye ko NTA SANO Y’AMARASO IRI HAGATI YA MUHIRE na ITETO. Bityo rutegetse ko yandukurwaho uwo mwana. Muhire afite uburenganzira bwo kuregera indishyi z’akababaro no kwishyuza ibyo yatanze byose kuri uwo mwana, ariko anashatse ntiyabiregera. Mu gihe se nyawe w’umwana ataragaragara azaba yanditse kuri nyina gusa, kugera igihe azabonekera. Niko byanzuwe kuri uyu munsi, isaha n’itariki.

 

Abari mu rukiko bose bahise bakoma amashyi, basohoka bahobera Muhire ubona ko bishimiye ko atagiye kurera uwo atabyaye.

 

Ubwo bageraga hanze, Odette yaje asanga Muhire, amugeze imbere ahita apfukama, Muhire arahagarara na Mugeni iruhande rwe

 

Odette: Jacques, mbabarira ko nagutesheje umutwe nkakubeshyera ko wanteye inda urengana. Sinari nzi ko uzabivumbura none dore nkozwe n’ibimwaro izuba riva. Rwose mbabarira ndakwinginze ntuzabure kumvugisha cyangwa kumfasha igihe ubishoboye

 

Jacques: Imbabazi nakaziguhaye ariko waratinze. Kuko amezi ashize yose ungaragura mu rukiko ngo ninzane igihamya ko umwana atari uwanjye wari kuba warabyemeye hakiri kare ataranavuka, ubwo bufasha nari no kubuguha nk’uko nanabuha undi. Rero rwose ugende rwiza, humura sinzakwishyuza ibyo nagutanzeho n’ibyo natanze kuri uwo mwana. Ahubwo nyibwirira wabikoze ugamije kugera kuki?

 

Odette: Nashutswe n’ubutunzi bwawe maze mbona ko kugirango ngire icyo ngukuraho ari uko nabyarana nawe ariko nkaba nanone nari mfite undi mugabo wansabye ko namubyarira. Ubwo rero naremeye antera inda, ariko kuko nabonaga ari wowe ufite agatubutse mba ari wowe nitirira inda ngo ndebe ko byibuze umwana yazakura neza kandi uwo mugabo na we agakomeza kujya anyishyurira inzu anampa ayo gukora kuko nabonaga wowe utabikozwa ibyo gutunga ingo ebyiri. None umutego mutindi ni jyewe ushibukanye

 

Mugeni: Icyakora ni ukubona ubwiza ariko mu mutwe nta kirimo. Wa njiji we se niba warashakaga kubaho neza iyo ushaka icyo ukora cyangwa ugasaba akazi ukareka guteka imitwe witirira umuntu umwana atabyaye? Urabona utari ugiye kunsenyera kandi nawe ntiyari bugutware ni hahandi? Ariko abagore bo mu gasozi mwagiye mumenya ubwenge koko? Erega umugabo niyo yagutaho ibya mirenge ariko igihe cyose agitaha nkamusasira mba mufiteho uburenganzira bwose kukurenza niyo waba waramubyariye impanga. Muzirirwana, musohokane, umukure ibyinyo ariko ni hahandi azataha iwanjye. Ubwo rero mwabaga muri kumwe ukumva nyine ni wowe ugezwehooooo. Ndagushinyitse rwose. Umugabo wanjye rero nubwo wari waramwifatiye witwaje ayo maso n’icyo kimero, wabuze kimwe kandi ni cyo gituma umugabo akurambaho. Wabuze umutima nyawo, umutima wa kimuntu, wabuze urukundo nyarwo rudafite icyo rugamije, wabuze urukundo rutagamije inyungu. Ayo wariye uzarye ayo tuzashaka andi, ariko rwose oya ayo birahagije. Gusa warakoze kudutesha umwanya n’umutwe.

 

Yamusomeraga Odette na we atuje ubona koko ko ababajwe n’inzira yanyuzemo.

 

Ubwo baratashye maze bageze mu rugo, imbere y’imiryango yose iteranye, inshuti n’abavandimwe Mugeni asaba ijambo nuko arahaguruka

 

Mugeni: Mugabo nkunda kandi nzakomeza gukunda, babyeyi namwe nshuti, nsabye aka kanya ngirango nshimangire ko nkunda Jacques kandi ntateze kuzamwanga. Namukunze nzi yuko gucika ku busambanyi kuri we bigoye, kuko burya amateka y’umuntu hari igihe amukurikirana ariko we yanyeretse ko byose bishoboka. Kuva twamenyana ni cyo cyaha kimwe aguyemo kandi nanjye nishyize mu mwanya we rwose mba naraguye. Gusa simbivugiye kumushyigikira ahubwo mbivugiye ko mubabariye ibyo yakoze ariko nkuko yabinsezeranyije, musabye kutazasubira iriya nzira kuko irimo amahwa irananyerera rwose. Nta cyiza kirimo uretse ishavu no guhora ubunza imitima kandi nkuko abibonye umugore wo hanze ntiwahamya ko uzamwiharira kuko uko akwemereye niko azanemerera undi, aho havuke indwara n’ibindi bibi binyuranye.

 

Abari aho bamukomeye amashyi bamushima, buri wese agenda afata ijambo ashimira Mugeni utaratereranye umugabo we muri icyo kibazo. Ijambo rya nyuma ryafashwe na Muhire

 

Muhire: Nshuti bavandimwe nimvuga ngo nashatse neza si ukubishongoraho ariko iyo ntagira Mugeni ubu mba ndi nyakabwana. Iyo kandi ntagira umubyeyi nka Muhizi na mama umbyara ubu mba narashenye ntamaze kabiri nkuruwe n’ibishimisha amaso gusa. Mu kuri bagabo nshuti zanjye, ntawe uteze kuzakurutira umugore washatse nkuko Mugeni abivuze. Ntawe pee. Iyo ndwaye ni we undwaza, amenya aho ndi ndetse niyo nabaga namubeshye yakomezaga kumbaza niba ndi amahoro, muri macye yihanganiye amafuti yanjye kandi ntiyacogora kunkunda. Rero rwose ndamushimiye kandi musezeranyije kuzakomeza kumubera umugabo mwiza kandi uhamye. Nk’ishimwe ry’imbabazi yampaye nkaba mweguriye imigabane mfite muri hoteli turi kubakwa, njye nzabikurikirana ariko bizaba biri mu mazina ye. Mwarakoze mwese kutuba hafi muri uru rugamba rutoroshye, burya koko ibintu byose birashoboka sinari nzi ko umuntu yakubabarira bigeze aha. Nsoze nanone mvuga ngo *MURAKOZE*

 

 

IHEREZO

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s