Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 32

Agace gashize ibintu byari byakomeye aho Jacques na Odette bari bameze nk’abahanganye ariko nanone Jacques aza kwitabaza Cynthia mu mugambi wo kuvumbura niba koko inda ari iye cyangwa atari iye. Gusa ubwo Jacques yatahaga, yakikiye umwana we atangira kurira

 

 

Mugeni: Cheri urarizwa n’iki koko? Ndi umugore wawe kandi ndagukunda urabizi, rero wibabara umutima ngo ushenguke mpari. Ndakwinginze mbwira ikibazo ufite ngufashe kugishakira umuti.

 

Jacques: Ndababaye ndababaye cyane ariko pee. Ndumva hano atari ho nkwiriye kuba ndi.

 

Mugeni: Urumva wakabaye uri hehe cheri? Sha mbwira wikomeza gutyo

 

Jacques: Cherie, urankunda ndabibona ndanabizi. Nanjye ndagukunda pee ndetse cyane. Ariko imico yanjye ntinyemerera kukubera umugabo. Nkwiriye kuba ndi mu kigo ngororamuco ni ho hambereye rwose. Naraguhemukiye urabimenya urenzaho, ukomeza kumbera imfura, gusa ndicuza pee

 

Mugeni: Cheri, tuza umbwire nguteze yombi. Urukundo ni byinshi rudusaba nubwo rimwe na rimwe tunanirwa nk’abantu ariko ntabwo ikosa ryatuma urukundo n’umubano dufitanye birangira cyangwa ngo bihungabane. Nguteze yombi bohoka umbwire

 

Jacques: Cherie nshaka kubanza gushyira ukuri kose hanze mbere yo kugusaba imbabazi

 

Mugeni: Nguteze yombi mugabo mwiza.

 

Jacques: Mu kuri igihe nangaga ko ukomeza kumva ya majwi, ibyakurikiragaho cyari ikiganiro nagiranye na Cynthia, twarimo tuvugana ibyerekeye Odette kuko ari we wampuje na we. Gusa ntiyabikoze ngo dukundane bari muri gahunda yo gushaka kudutanya, ubwo rero nabimenye kare, kugera ubwo mbagushije mu mutego nanjye, ariko nanjye ngwa mu wundi wo gukomeza kuvugana na Odette kugera ubwo turyamana nkanamutera inda. Sinamuteye inda mbishaka kandi nkubwije ukuri ko ntigeze mukunda kukurusha ahubwo nakuruwe n’ikimero nuko umubiri undusha imbaraga. Nyuma yo kumenya amakosa yanjye yose nabonye uburyo bushoboka ari uguhindura imyitwarire yanjye, nkongera nkakubera umugabo nyawe, inshuti, gusa sinari nzi yuko hari icyo ubiziho. Gusa nubwo naguye mu ikosa rikomeye gutyo, ndacyagukunda.

 

Mugeni yamwumvaga atuje

 

Mugeni: Cheri, narabiketse gusa mpitamo amahoro kuko intambara ntabwo ari yo yubaka. Narabibonye byose ibyo ugenda ukora unyereka impinduka, kandi biranshimisha niba koko ubikora bivuye ku mutima atari ukubikora byo kuyobya uburari. Nemeye kubana nawe kuko nagukundaga kandi nubu ndagukunda. Igihe umbaza ngo ese ubundi bibaye byo nakitwara nte, ni bwo nahise ntangira urugamba mu mutima rwo kwitegura guhangana n’ibizaza byose kandi nkabivanamo imbaraga n’intsinzi. Nagiye kuganyira mama mbona ndi hafi gutsindwa kuko nari narategereje ko wowe nyiri ubwite unyibwirira ariko ndaheba.

Rero mugabo nakunze, mugabo nkunda, mugabo nzakomeza gukunda. Ibyabaye ku ruhande rumwe ni isomo, ku rundi ruhande ni ikigeragezo. Ni isomo kuko bitumye mbona ko guhinduka nubwo bishoboka ariko bigoye, ni isomo kuko bitumye menya ko mu rukundo ibintu bidahora mu nzira imwe. Ni isomo kuko mbonye ko uwo ukunda yaguhisha akakubeshya, kandi agakomeza kukwereka ko nta kibazo. Ariko kandi ni ikigeragezo kuko kuzabaho nzi ko hari undi mwana mu rugo uri kwitaho sinkubeshye bizangora rwose pee. Kandi no kumuzana ngo azareranywe nuwo twabyaye na byo bizaba ikigeragezo dore ko burya uwavuze ko umwana w’undi abishya inkonda atibeshye. Nshobora kuzashaka kumuhana uti uramutoteza, cyangwa se nkirinda kumuhana akaba intakoreka. Gusa byose biberaho kutwigisha no kudukomeza.

 

Jacques: Cherie, biragoye nanjye ndabizi kuko niyo ambwiye ko hari icyo akeneye ubu, mbikora ntabyishimiye kandi nahoraga nibaza amaherezo yabyo, niba utazagera aho nubundi ukabimenya, naho wari ubizi waricecekeye. Gusa nkubwije ukuri ko bitazasubira kandi uko umbona ubu niko nzakomeza. Ibyerekeye umwana byo ntitwabimenya ataravuka, ngo akure. Ibyo nidufatanya tuzabibonera umwanzuro hamwe kandi nzi neza yuko bizagenda neza.

 

Mugeni: Cheri ndabizi utegereje ijambo rimwe mvuga kandi humura narivuze mu mutima wanjye ubwo nabonaga ko wamaze guhinduka. NDAKUBABARIYE kandi humura mbivuze bivuye ku mutima. Gusa uzirinde kongera kugwa mu ikosa ukundi, ni bwo tuzabana neza kandi amahoro

 

Jacques yahise ahaguruka, aramuhobera cyaneeeee. Ahita amusoma ku itama, nuko ahita apfukama imbere ye

 

*acques: Mugore mwiza, mama w’umwana wanjye n’abandi tuzabyarana. Gupfukama imbere yawe si ubugwari ahubwo ni ikimenyetso cy’uko nciye bugufi ngushimira imbabazi umpaye kandi nanagushimira ko wambereye imfura, inyangamugayo. Sinzi icyo nakwitura ku neza ungirira n’urukundo unyereka, kuko bihise bindenga rwose pee.

 

Mugeni yahise amufata mu biganza, aramuhagurutsa nuko amwiyegamiza mu gituza atangira kumukorakora mu mutwe, undi na we aratuza, aguma gutyo.

 

Mugeni: Cheri, nabikubwiye gukora ikosa ni ikintu kimwe, kuryemera ni ikindi, gusaba imbabazi ni ikindi naho kwiyemeza kutarisubira ni umwanzuro mwiza. Izo ntambwe zibanza zose waraziteye, iya nyuma ntegereje kubona ishyirwa mu bikorwa. Kandi ujye umenya kubika ibanga ry’urugo kuko iyo utagenda ubwira umuhisi n’umugenzi ibyawe byose ntabwo baba barabonye aho baguhera ngo nawe wisange waguye muri uwo mutego. Mu kuri rwose, ndagukunda mbigusubiriremo kandi kugukunda bintegeka kukubabarira, kukwakira no kukwihanganira. None se wamaze guteganya ibyerekeye umwana uzabyarana na Odette cyangwa ni ibanga

 

Jacques: Oya si ibanga kuko buri kwezi namuhaga amafaranga yo kugura ibikoresho kandi nagiye mbyandika kuko niyumvishaga ko igihe kizagera nkabikubwira nkanakwereka aho amafaranga amwe yagiye ajya. Sinigeze nifuza ko hari umutungo wajya ugenda ngo umere nk’aho uburiwe irengero cyangwa se uzimiye.

 

Mugeni: Ni byiza ubwo wabiteganyije gutyo. Gusa nubwo nguhaye imbabazi, ugomba no kuzazisaba mama wawe kuko waramubabaje bishoboka. Yego iza ngombwa zari izanjye ariko ize na zo zirakenewe.

 

 

Bakomeje kuganira, bishimye bombi nuko bararyama bararuhuka. Iminsi yarahise indi irataha, umubano wabo ukomeza gusugira ngo gusagamba, kugera umunsi umwe Jacques yagiye kubona abona Odette aramuhamagaye

 

Odette: Nubahirije icyifuzo cyawe. Rero ubu mvuye mu  rugo ngiye kwa muganga. Ariko ndakubwira nimara kubyara uze guterura umwana.

 

Jacques: Ko numva se ubivugira ku mutsi w’iryinyo koko?

 

Odette: Ubwo se urumva kuba ngiye kubyara tudaherukana atari ikibazo? Ngaho se basi ngwino unjyane kwa muganga? Nako reka ndeke kukugora ndijyana.

 

Yahise akupa. Jacques na we ahita ahamagara Cynthia bapanga ibyo bagomba gupanga.

 

Nyuma y’amasaha atari macye yagiye kubona abona Cynthia aramuhamagaye

 

Cynthia: Boss uri gukora iki?

 

Jacques: Nta na kimwe nibereye mu rugo gusa. Kubera iki se

 

Cynthia: Yewe ngwino wifatire amakuru atariho ivumbi, amakuru y’imvaho neza neza. Mbega kwibyara weee

 

Jacques: Kwibyara? Umwana turasa se cyangwa asa na nde?

 

 

Uyu mwana se uvugishije Cynthia asa na nde wa mugani wa Jacques? Ntuzacikwe agace ka 33

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s