Indwara Ubuzima

Kanseri y’amaraso: Ese irangwa n’iki?

Kanseri iri mu ndwara zitinywa cyane dore ko benshi bayirwaye ibahitana. Ni indwara ifata ibice binyuranye by’umubiri, muri byo harimo n’amaraso. Nubwo amaraso ubwayo ari amatembabuzi ariko hari uturemangingo tuyagize ari two turi mu bice bitatu: insoro zitukura zigira uruhare mu itembera rya oxygen, insoro zera zigira uruhare mu bwirinzi na platelet zishinzwe gutuma amaraso avura iyo ukomeretse. Kanseri y’amaraso ikaba ishobora gufata buri bwoko bw’insoro, nubwo izwi cyane ari ikunze gufata insoro zera (leukemia).

 

Muri iyi nkuru reka tuvuge ku bimenyetso bya kanseri y’amaraso hagendewe ku nsoro yafashe.

 

1. Iyo hibasiwe insoro zitukura

 

Iyo kanseri yafashe ku nsoro zitukura bitera ikibazo cy’amaraso make mu mubiri. Izi nsoro ni zo zishinzwe gutwara oxygen mu mubiri ivuye mu bihaha nuko zikagarukana umwuka wa carbon dioxide uvuye mu mubiri ujya mu bihaha. Iyo rero zigize ikibazo ibimenyetso ni ibikurikira:

 

 

  • Umunaniro udafite impamvu
  • Guhumeka insigane
  • Isereri no kuremererwa umutwe
  • Kurwara umutwe
  • Gukonja ibirenge n’ibiganza
  • Umutima utera indihaguzi
  • Uruhu rwijimye
  • Kubabara mu gatuza

2. Iyo hafashwe insoro zera

Izi nsoro zishinzwe ubudahangarwa bw’umubiri. Iyo zigezweho na kanseri, ubudahangarwa buragabanyuka. Ibimenyetso harimo:

  • Guhorana indwara zituruka kuri mikorobi
  • Umuriro udapfa kuzima
  • Gutengurwa no kubira ibyuya
  • Ibisebe ku munwa
  • Kumva umunaniro
  • Kumva ubabara mu muhogo
  • Ibisebe ku ruhu byizana

3. Iyo yafashe platelets

Izi nsoro zishinzwe gufasha amaraso kuvura igihe wakomeretse. Iyo rero zabaye nkeya mu mubiri birumvikana ko hari ibibazo bivuka

  • Kuvaamaraso kenshi ndetse no ku mpamvu zitumvikana
  • Kuva mu mazuru kenshi, gukomereka ntukame, kuva mu kanwa
  • Uduheri dutukura twinshi ku ruhu
  • Amaraso mu nkari no mu musarane
  • Imihango iza cyane kandi kenshi
  • Umunaniro
  • Kurwara igisyo/ikibare

 

4. Ibindi

Uretse ibi tubonye haruguru, hari ibindi biri rusange utitaye ku nsoro zibasiwe. Muri byo twavuga:

  • Gutakaza ibiro ku buryo bukabije
  • Kubira ibyuya nijoro
  • Ikizibakanwa
  • Umunaniro
  • Inturugunyu
  • Kumva mu nda huzuye niyo waba ushonje
  • Kuribwa amaboko, amaguru no mu ngingo

Niwibonaho bimwe muri ibi bimenyetso byose tuvuze uzajye kwa muganga bagusuzume.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s