Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 31

Duheruka ubushize ubwo Jacques yagiranaga ikiganiro na nyina ndetse nyuma akaza kukigirana na Odette gusa twasize Jacques atiyumvisha ukuntu umuntu witeza agashinge ko kuboneza urubyaro ashobora gutwita, ari bwo yahamagaraga muganga ngo amusobanuze

 

 

Muganga: Sha ikintu ugombye guhamagarira ngo usobanuze ubanza gikomeye. Cyangwa sha hari uri kukubwira ko wayimuteye kandi uzi ko yiteje agashinge

 

Jacques: Muganga nawe rwose. Nyibwirira ibindi ubyihorere ntabwo biba byoroshye

 

Muganga: Nubwo bidakunze kubaho ariko birashoboka. Ubushakashatsi bwerekana ko ku bagore biteza urushinge rwo kuboneza urubyaro, bibarinda gusama ku kigero cya 99%, bivuze ko mu bagore 100 biteje urushinge, umwe muri bo ashobora gusama. Urumva rero ko nubwo bifite amahirwe macye ariko birashoboka.

 

Jacques: Ubwo se ko ushobora gusama ntugaragaze ikimenyetso na kimwe, ukomeje kwiteza inda irimo ntibyayigwa nabi cyangwa wowe bikakugwa nabi?

 

Muganga: Nubwo utagira ikimenyetso na kimwe ugaragaza ariko iyo utwite inda irakura. Kandi aho baterera izo nshinge hari ibizami babanza gufata buri gihe mbere yo kugutera ku buryo baramutse baguketseho gutwira bahita banapima ikizami cyo gutwita bakareba niba atari ko bimeze. Urumva ko nta mpamvu yo kugira impungenge cyane.

 

Jacques: Muganga urakoze kumara impungenge.

 

Yahise akupa nuko agarukira Odette

 

Jacques: Umva rero muvandimwe urabizi ko mfite umugore. Simpakana ko ntaguteye inda, kandi rwose nzagufasha uwo mwana azavuka neza nta kibazo. Ariko hari ibintu nshaka ko twumvikanaho

 

Odette: Ubwo ni ibiki ushaka ko twumvikanaho?

 

Jacques: Icya mbere sinshaka na rimwe ko uzaza iwanjye kuntesha umutwe ngo ibi n’ibi nabibuze cyangwa nshaka iki n’iki. Umwana namara kuvuka nzafunguza konti nzajya nshyiraho amafaranga azajya amugendaho buri kwezi. Nzamushakira ubwishingizi kimwe n’uwo mfite mu rugo, ubwo icyo kurwara ntucyibazeho, keretse kuba wamenyesha gusa. Hanyuma icya gatatu ari na cyo cya nyuma, tuzongera kubonana nje kureba umwana kwa muganga.

 

Odette: Icyakora abagabo muranshimisha. Harya nkubaze ari wowe na njye ni nde waterese undi? None ubonye unteye inda utangiye kuvuga ngo ntuzongere kunza imbere. Hanyuma se ayo mafaranga azajya atunga umwana yo ra, ni angahe uzajya umpa mu kwezi? Umva, umenye ko icyo Mugeni andusha imbere yawe ari uko mwasezeranye munabana mu nzu, naho niba ari umwana nanjye ndatwite di. Kandi utantera roho mbi nkazabikwereka jyewe iyo byajaguye nta mikino ngira. Uranyumva neza.

 

Jacques: Umva nibishaka bijagure aka kanya, icyo nakumenyeshaga ni icyo, ahasigaye ukore icyo ushaka. Ntugirengo iterabwoba ryawe hari icyo rivuze. Niba uzi ko ari ibanga uzaba umennye, n’ubundi Mugeni arabizi ko naguteye inda, rero kwirushya uza kwikarakasa mu rugo ntugirengo hari icyo bizahindura

 

Odette: Ngo iki? Ngo Mugeni arabizi? Icyakora waba uri icyohe uramutse warabimubwiye pee. Iryo koko ko ari ibanga rycu wabivugiye iki?

 

Jacques: iryo se ni ibanga nyabaki? Ibanga ryari ukuryamana naho uhishe inda ntiwazahisha n’umwana. Reka njye kwishyura rero njye mu kazi, ubwo ibyanjye nawe bibe bisubikiye aha, tuzasubire umbwira ko ugiye kubyara cyangwa ko wabyaye.

 

Yavuze ibyo ahita ahaguruka aragenda. Odette na we yabonye ko burya nta mikino irimo,aritahira aratuza.

 

Ubwo Jacques yageraga ku kazi yahamagaye Cynthia mu biro ngo baganire undi na we amwitaba atazuyaje

 

Cynthia: Boss nakwitabye. Ko mbona utishimye se?

 

Jacques: Sha namanitse agati nicaye none kukamanura biri kunsaba kwisumbukuruza kuko no guhaguruka byanze peee.

 

Cynthia: Habaye iki se kandi?

 

Jacques: Sha Odette aratwite ariko angeze aha. None ikibazo gikomeye nasanze na Mugeni abizi

 

Cynthia: Yoooo. Aho birakomeye rero. Ubwo se Mugeni yabimenye ate koko?

 

Jacques: Sha bigeze kumpamagara Odette ari kwa muganga, ngira terefoni rero ivuga cyane, arabyumva. Gusa ndi kwiyumvisha ko iyi nda atari iyanjye pee. Sinzi impamvu ari byo bindi mu mutwe.

 

Cynthia: Ubwo se ushingira kuki uvuga ko atari iyawe kandi mwararyamanye?

 

Jacques: Nkurikije ukuntu ari kuntesha umutwe afite umugambi ntarasobanukirwa. Gusa namaze kumwiyama mubwira ko azongera kumvugisha ambwira ko ari kwa muganga agiye kubyara, sinshaka irindi teshamutwe. Ubu rero nashakaga ko dupanga kandi undwaneho rwose

 

Cynthia: Mbwira ndakumva nta kibazo

 

Jacques: Ndabizi muri inshuti. Gusa kuba azi ko nanone jye nawe dufitanye amabanga, ntabwo wamubaza ngo agire icyo agutangariza ahubwo tumutege umutego.

 

Cynthia: Umutego gute se?

 

Jacques: Nshaka kuneka neza, wowe uzamenyere umuntu uzamujyaho kwa muganga, ubundi we azaguhe amakuru niba nta mugabo wundi wahageze kwishimira umwana.

 

Cynthia: Ibyo se bivuze iki koko boss? Ubwo se musaza we cyangwa undi mugabo baziranye ntiyaza kumusura koko?

 

Jacques: Ibyo wowe binyemerere, ubundi ubindekere ibindi nzabyimeyera. Ngaho jya mu kazi, ubwo gahunda ni iyo. Kandi nzaguhemba sha.

 

 

Baratandukanye buri wese akomeza akazi ke. Ubwo Jacques yaje gutaha, ageze mu rugo asanga Mugeni aricaye ari konsa umwana ariko yanamaze gutegura ameza, Jacques aramusuhuza undi arikiriza, amuhereza umwana aba amuteruye, uko Jacques areba umwana ikiniga kikamufata, amarira atangira kumuzenga mu maso.

 

Mugeni yari agiye hanze agarutse asanga umugabo ari kurira ariko ataboroga ariko akabona ko umugabo we afite ikibazo.

 

Mugeni yafashe umwana asaba Jacques ko bajya mu cyumba, nuko baragenda bajya mu cyumba.

 

Mugeni: Cheri, ko uri kurira wagize ikihe kibazo?

 

 

Jacques se ari kurizwa n’iki umuntu w’umugabo? Ese iyi migambi ye na Cynthia ubu izamuhira koko? Ni aho mu gace ka 32

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s