Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 30

Agace gaheruka twagashoje ubwo Mugeni yitabazaga nyirabukwe ku kibazo cye na Jacques, ubwo ariko byashoje Mama ahata ibibazo Jacques amubaza ibya Odette

 

Jacques: Mama umuntu aba ataranicara ugahita ubaza ibintu bikakaye nk’ibyo koko?

 

Mama: Mwana wa, uranzi sinzi guca ku ruhande. Kandi sinshobora kukwihanganira ushaka kumbabariza umwana

 

Jacques: Ariko mama ni uko wenda ushaka kubiremereza ariko ntabwo ari ibintu bihambaye pee

 

Mama: Ikibazo nakubajije nturagisubiza. Odeta mupanga ibiki?

 

Jacques: Mama ndabona ntaho nagucikira reka ngusobanurire byose rwose.

 

Mama: Kare kose se. Ngaho mbwira

 

Jacques: Ubusanzwe uriya Odette bari bamunteze bashaka kunshwanisha na Mugeni. Gusa nyuma yaho naje gufatirwamo nkajya ndyamana na we, kugera ubwo yaje kumbwira ko namuteye inda. Cya gihe nza hano ni byo nashakaga kukubwira, gusa nasanze uri kumwe na wa mugabo numva sinaba nisanzuye ndagenda. Ahubwo se ikibazo, wabibwiwe na nde ko Mugeni ntarabimubwira? Ubwo Muhizi ntiyamvuyemo ko ari we ubizi gusa? Ni we nabibwiye gusa kandi rwose yanyijeje ko ntawundi azabibwira

 

Mama: Mwana wanjye burya uwububa abonwa n’uhagaze. Ushobora kuba wibwira ko Mugeni atabizi kandi abizi kuko ni we wabimbwiye. Kandi rwose arababaye pee.

 

Jacques: None se mama, niba abizi kandi nkaba ntarabimubwiye nyine yaba yarabikuye hehe?

 

Mama: Erega ikibazo si uko yabimenye ahubwo menya ko abizi. Hanyuma icyo naguhamagariye nshaka kumenya uri migambi ki rero. Urumva uzatunga abagore babiri cyangwa uzarerera umwana mu gasozi?

 

Jacques: Mama sinkubeshye ndumva nataye umutwe sinzi icyo gukora n’icyo kureka. Ni ukuri ndi kwicuza ibyo nakoze byose. Byatangiye cya gihe yari yarampuzwe, ubwo yakiraga byasanze umutima waramaze kugenda ariko sinigeze nkunda Odette ngo murutishe umugore wanjye n’ikimenyimenyi nta wundi mugore nzi, kandi na Odette sinigeze mutakazaho ibyanjye uretse muri iyi minsi ari kwitwaza inda agashaka guhora ansaba amafaranga ariko ubundi byari amahoro. Rero nagerageje kugaragaza impinduka mu rugo kugirango byibuze umugore wanjye twunge ubumwe ningera igihe cyo kumubwira ibyambayeho byibuze azabashe kumbabarira. Ubu rero ubwo n’ubundi abizi sinzi icyo nakora pee

 

Mama: Nari nzi ko ugiye kwihagararaho. Rero mwana wanjye burya abagore turi inzabya zoroshye. Kubabara kwacu biza vuba ariko no kubabarira kwacu bikaza vuba. Uri umwana wanjye ntabwo nabiguhisha ariko nawe ndi bukubaze ntumpishe. Umunsi baguhamagara bakubwira ko Odeta ari kwa muganga, umugore wawe byose yarabyumvaga rwose ariko ubwo wagarukaga mu nzu yigize nk’aho asinziriye ashaka ko utamenya ko yabyumvise. Impinduka zose ugaragaza mu rugo arazibona ariko kuba utarafata iya mbere ngo usabe imbabazi ni byo byamuteye intimba ku buryo ku bwe yumvaga mwanatandukana. Iyo umuntu bigeze aho yumva mwatandukana aba ababaye. Gusa icyo nakimukuyemo rwose humura ntaho azajya. Ariko ushake inzira ishoboka wanyuramo, umusabe imbabazi. Guhinduka byo na we arabibona ko wahindutse, ariko kuba utarasaba imbabazi ntabwo yamenya niba koko warahindutse cyangwa ari ukumukinga ibikarito mu maso ngo ntakomeze kumenya amafuti yawe.

 

Jacques: Mama ibyo ndi kubyumva ariko se koko ubu ndahera hehe?

 

Mama: Kuva mwabana yari yanga kuguhindukirira?

 

Jacques: Oya ntabwo birabaho, keretse igihe yari yarahuzwe, kandi impamvu narayumvaga.

 

Mama: Wari wabikora se ukuva bigenze nabi, mbese abikoze atabishaka cyangwa byo kukwikiza?

 

Jacques: Ibyo ntabwo birabaho rwose, nzamubeshyera ikindi

 

Mama: Umugore ukikurakariye niyo mu buriri mwabikora ariko ntabwo uryoherwa nko mu bihe bisanzwe. Kuba mubikora neza mwese mukishima ni uko mu mutima we yamaze kukubabarira. Ikikibura ni kimwe. Ni uko wowe ufata iya mbere ugasaba imbabazi. Ariko rero gusaba imbabazi gusa ntibihagije, biragusaba kugaragaza impinduka koko kandi ukemera ikosa udakebakeba. Ku bwanjye numvaga bibaye byiza wareba uko abazi ikibazo cyanyu bose baba bahari, ubwo ndavuga jyewe na Muhizi, ugasaba imbabazi umugore wawe ku mugaragaro, ndabizi ntabwo azanga kuziguha. Ariko se ubundi nkubaze, wumvaga kujya mu bagore ari iki kindi uzakuramo kitari ibibazo?

 

Jacques: Erega mama, ni kwa kundi amaso adushuka twabona uburanga tukifuza. Ntabwo nabiguhisha rwose nakuruwe n’ikimero nuko ngendanirako

 

Mama: None kuki utigeze ukoresha agakingirizo? Niba wumva udashaka ingaruka mwana wanjye, nuramuka unongeye ujye wibuka agakingirizo. Niyo waba wizeye ko nta ndwara ariko nanone iyo ugakoresha ubu ntuba uri mu bibazo byo witeye.

 

Jacques yakomeje kuganira na nyina, gusa uwo munsi yari anafitanye gahunda na Odette nuko ubwo yavaga kuvugana na nyina ajya kureba Odette aho bari bumvikanye guhurira bakaganira byimbitse. Yahageze asanga Odette we yahageze ari kwirira burosheti dore ko ngo yari yarazitwarije

 

Odette: Ese ko watinze kuza wari uri gusaba uruhushya Mugeni?

 

Jacques: Ngo nsaba uruhushya? Ese ko wahindutse bite? Urumva ibyo ari byo byatuzinduye koko? Iwanjye ni iwanjye niyo ndi kumwe nawe ni wowe tuba turi kumwe.

 

Odette: Maye se natwe twavuga ko tutari abagore b’isezerano? Ese iyi nda utaza gukurakuza ubona izavuka neza? Erega nanjye mba nkeneye ko uba hafi yanjye kandi ntundakarire ko nkubwiye gutyo cheri byari urwenya. None se bite

 

Jacques: Ni sawa mwana. Ahubwo se nyine rasa ku ntego nshaka kujya ku kazi. Ko twumvikanye ko uzajya witeza buri mezi abiri, ko nta kwezi nigeze nsimbuka ntaguhaye ayo kwiteza, ni gute iyo nda yinjiye?

 

Odette: Nyamara ni ukuri sinigeze na rimwe ndeka kwiteza. Nanjye rwose iyo ntagira iriya sereri sinari kuzamenya ko ntwite, kuko n’ubundi imihango ntiyajyaga iza.

 

Jacques: None ushaka kumbwira ko waba witeza buri gihe neza ukarenga ugasama?

 

Odette: Ubu se koko nkubwize iki cheri?

 

Jacques: Ibyo ba ubiretse ndaje nkwereke

 

Yahise afata terefoni ahamagara umwe mu baganga baziranye

 

Muganga: Allo. Jacques wabuze bite

 

Jacques: Ni sawa muga. Ukariho se?

 

Muganga: Nkariho neza cyane.

 

Jacques: Rata ndi guharira n’umuntu hano. Umugore witeza agashinge ko kuboneza urubyaro ngo ashobora kugasamiraho ra? Cyangwa ari kumbeshya?

 

 

None se wa mugani birashoboka? Ubundi se niba bishoboka kubimenya biramwungura iki? Ese ubu azahera hehe Mugeni amusaba imbabazi? Agace ka 31 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s