Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 29

Mu gace gaheruka Jacques yarimo agisha inama Muhizi ku byo yari yarakoze nuko ubwo Muhizi yamaraga kumugira inama nibwo Odette yamuhamagaye amubwira ko ashaka burosheti.

 

NYUMA Y’IGIHE

Jacques na Mugeni baraho bameranye neza, ndetse konji Mugeni yari arimo yararangiye, ubu asigaye yikama agasigira umwana amashereka ariko noneho nimugoroba agataha kare. Jacques na we akazi agakora neza, nkuko bisanzwe, kandi noneho yasabye Muhizi kumwemerera akajya ataha buri gihe saa mbili za nijoro aho kuba saa yine, arabimwemerera.

Umushinga wo kubaka hoteli na bagenzi be ugeze kure dore ko banabonye umuterankunga, kandi ntabwo yabihishe Muhizi ndetse Muhizi yaranabishimye cyane kuko akunda umuntu ugamije iterambere mu bukungu.

Umubano wa Jacques na bagenzi be umeze neza, nta n’ubwo Tito yari yamenya ibya Jacques, kandi rwose bariyunze ubu babanye neza baracyasangira agacupa.

Odette we ubu buri munsi yemerewe burosheti ebyiri, kandi buri kwezi ahabwa amafaranga yo kujya kugura imyenda y’umwana.

Mama Jacques yaratekereje asanga gushaka umugabo atari ngombwa cyane, kuko ni kenshi yagiye abona umugabo wamuteretaga ari kumwe n’abakobwa bakiri bato yabimubazaho undi akamubwira ko ari abana abereye sewabo cyangwa nyirarume ariko yazashakisha amakuru agasanga yaramubeshye. Icyakora baracyakundana bsanzwe, ariko ibyo kubana byavuyemo.

Jacqueline amasomo ayamereye nabi, kandi rwose kubera yiga abishaka ashishikaye arabitsinda neza.

 

Rimwe ubwo nyina wa Jacques yari yibereye mu bucuruzi bwe, ni bwo yagiye kubona abona Mugeni amugezeho ariko amurebye mu maso abona ntameze neza

 

Mama: Bite mwana wa? Ufite kibazo ki ko mbona isura yawe yahindanye?

 

Mugeni: Mama mfite ikimungu ku mutima kandi ndumva ngiye gusandara aho bigeze pee

 

Mama: Byagenze gute se kandi? Nanone se ni Jacques?

 

Mugeni: Mama aho bigeze ndumva kubana na we ntakibishoboye pee. Anyereka ko ari umugabo mwiza ariko rwose ndamuzi bihagije aba ambeshya anjijisha ngo ntamuvumbura. Rero kurenzaho birananiye

 

Mama: Yego ko mwana wabuze se. Niko se, icara umbwire neza. Akira ubanze unywe ku mata nyabu, yoo uziko mbona wagirango ntukirya

 

Mugeni: Erega mama ni ibya kera nananiwe kwakira. Rwose sinzi icyo nakora ubu ngubu. Nategereje ko Jacques ubwe yazabyivugira ariko nta na kimwe avuga ahubwo ubu yihangishijwe kunyita utuzina twiza, kunsohokana, mbese kunyereka ko anyitayeho ariko ingeso ze ntarazireka rwose.

 

Mama: Tobora umbwire mwana wa. Ndumva wampejeje mu cyeragati rwose

 

Mugeni: Erega mama, Jacques afite undi mugore

 

Mama: Ngo? Undi mugore? Reka reka nawe wikabya noneho. Hari umunsi atararara mu rugo se?

 

*Mugeni:* Byabagaho kenshi ariko ubu ntibikibaho

 

Mama: None se iyo atararaga mu rugo urabizi neza ko yabaga yararanye n’uwo mugore wundi cyangwa ni ukubikeka gusa?

 

Mugeni: Mama nawe rwose. Ndabizi neza yewe ni ho yabaga ari. Ubu se umuntu mubana koko wayoberwa ibye byose. Yitwazaga inama zihoraho ariko nabazaga bagenzi be bafatanyije business ngasanga ntaho bagiye. Ariko ikibazo si n’aho kiri erega.

 

Mama: None se ikibazo kiri hehe?

 

Mugeni: Umunsi umwe hari mu gitondo, twakangutse twembi ariko ntabwo twarimo tuvugana nari niryamiye ndeba hirya. Nuko terefoni irahamagara bamubwira ngo umugore we ari kwa muganga kandi ashobora kuba atwite. Ahita ababaza ngo umugore we ko bari kumwe uwo wundi ni nde? Uwari amuhamagaye ahita amubwira ati ni Odette. Acyumva iryo zina yahise asohoka ari kuri terefoni, amara akanya gato hanze. Agarutse mu cyumba nahise nisinziriza aritegura aragenda

 

Mama: Bivuze ko atazi ko ubizi?

 

Mugeni: Yego ntazi ko mbizi. Nakomeje kubona rero ahindura imyitwarire mu rugo, atangira kujya ataha kare, kunsohokana , kumbyinirira, mbona ko yahindutse wenda ntegereza ko yazihana ariko yaryumyeho. Ndumva aho bigeze naniwe nabuze icyo nkora nari nje ngo ungire inama. Rwose sinshaka ko iwacu babimenya kuko papa yabanje kumumbuza ndanga, nyuma aza na we kumukunda kuko yabonaga yarahindutse. Ubu mbibabwiye ndabizi bahita bambwira kuvayo nta mikino papa agira

 

Mama: Mbanje kugushimira ko uzi ubwenge no kureba kure. Urya munsi iyo asanga wamuvumbuye byari kuzamba kurutaho. Ariko nanone simpamya yuko agikundana n’uwo mugore nkuko ubivuga. Izo mpinduka agaragaza abikora nko kwica icyiru ko yaguhemukiye. Ashobora kuba ari kwicuza ibyo yakoze ariko akaba na we atarabona imbaraga zo kugusaba imbabazi. Guca inyuma uwo mwashakanye ni cyo kintu cya mbere kigora kugisabira imbabazi na cyane ko akenshi uba utazi uko biri bwakirwe. Aho sinamuveba cyane.

 

Mugeni: None se nkore iki mama? Ko umutima ugiye gusandara neza neza?

 

Mama: Komeza utegereze amaherezo yabyo. Umwana navuka bizasobanuka byose. Erega wasanga atanahamya ko inda ari iye akaba ategereje ko umwana avuka ngo abare neza amenye amatariki. Burya abagabo bamwe kwemera umwana wo hanze babanza kubyitondera, kuko ntibaba bashaka kwisenyera ingo. Wowe nkuko wabaye intwari komeza ube intwari, ubike ibanga ku mutima, ube imfura ngo ni yo ishinjagira ishira. Kandi ntukomeze kurebera umugabo wawe mu ndorerwamo y’ahahise ahubwo umurebere mu ndorerwamo y’ubu. Uhe agaciro ibyo agukorera ubu, ibyo yagukoreye ubushize ubyihorere. Reba ibyiza bimurimo wikomeza kureba ibibi gusa. Urabizi mwana wanjye nta mwere wabona kandi ngo wanga uguguna igufa ukazana urimira bunguri. Ndi kukumva binashobotse urumva watandukana na we, ariko kubyara mu gasozi si cyo cyaha cyatuma umugabo mutandukana. Hari ibindi bibi kukirenza kandi ahubwo tudaha agaciro. Uzi umugabo ukwicisha inzara? Uzi umugabo uguhoza ku nkeke akubuza amahoro? Uzi umugabo uhora ataha yasinze akurukira buri joro? Ni ikimungu kurenza wawundi uzagenda n’akanungu ke akagaruka agusekera. Erega bose ntibabikorera kutwanga mwana wanjye. Mu mwuga wanjye nahuye na benshi bambwiraga impamvu. Hari uwazaga ambwira ati umugore wanjye yagiye iwabo kandi numvaga ntakihangana, undi ati ndakureba nkamira amagoti, undi ati numvaga nshaka kumva uko hanze bimera… Rero abagabo benshi nubwo bashobora gusambana ariko si ko bose babikorera ko badakunze abagore babo

 

Mugeni: Mama ni gute yanyemeza ko ankunda kandi yanciye inyuma koko? Ubwo se ahubwo ntaba yanansuzuguye?

 

Mama: Uracyari muto ntabwo uramenya byinshi mu rushako. Nkurikije ibyanyu, Jacques yubuye ingeso mbi igihe wari waramuhuzwe. Ikosa rinini yakoze ni uko yakwamiyeyo akagerekaho gutera inda

 

Mugeni: Noneho kuba yaranciye inyuma byo nta cyaha kirimo?

 

Mama: Oya si ko navuze. None se nkubaze, uretse kuba ubizi ko byabayeho, ubona imbanire yanyu mbere yaho na nyuma imeze ite?

 

Mugeni: Mama ubu niho tubanye neza ku bigaragara nuko mu mutima mfite ikimungu.

 

Mama: Rero urumva ko ikibazo atari ukuguca inyuma, ikibazo cyabaye kubimenya. Ingo nyinshi zubakiye ku mabanga mwana wanjye, ugira Imana ibye ntibimenyekana. Ese ugira ngo abagore twe turi shyashya? Uwavuga ay’inzuki ahubwo ubuki ntibwanyobwa.

 

Bakomeje kuganira, kugera ubwo Mugeni yemereye nyirabukwe kuzabyinjiramo akabafasha kubunga, byibuze akabaza umuhungu we gahunda afite, icyo ateganyiriza urugo rwe.

 

Ntabwo yatindiganyije, umunsi umwe yahamagaye Jacques, nuko akihagera nta byinshi baravugana

 

Mama: Ese mwana wa kuki washatse undi mugore ntumbwire

 

Jacques: Ariko mama nawe utera urwenya. Uwuhe mugore se

 

Mama: None se ibyawe na Odeta bigeze hehe?

 

 

Ahaaaa. Uzi ko bikaze noneho. Ubu se noneho hano ariregura ate? Arabwiza nyina ukuri se cyangwa arabica ku ruhande? Agace ka 30 kari hafi

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s