Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 28

Ubwo duherukana Jacques yari ahamagawe abwirwa ko uwiswe umugore we ari kwa muganga kandi ashobora kuba atwite ariko ahakana avuga ko we ari mu rugo kandi ari kumwe n’umugore we, gusa abwiwe ko ari Odette yaratunguwe.

 

 

Jacques yagarutse mu nzu, ubwo yari yasohotse avugira kuri terefoni avugana na muganga. Ku bw’amahirwe yasanze burya Mugeni yari asinziriye, nuko umutima ujya hamwe. Ntiyigoye amukangura, ahubwo yahise akaraba bwangu aba asimbukiye kwa muganga ariko mbere yo kugenda yasize yandikiye Mugeni ubutumwa bugufi ko agiye kureba umuntu kwa muganga ahita agaruka vuba.

 

Ubwo yageraga kwa muganga yasanze Odette mu isuzumiro aho yari yakobotse ku kuboko no mu gahanga.

 

Jacques: Cherie wabaye iki? Wagonzwe cyangwa waguye?

 

Odette: Nabyutse ngira isereri, nikubita hasi ndasenuka. Rero nageze hano babanza kumbaza ibibazo byinshi, nuko bambaza umugabo wanjye mvuga wowe. Nizere ko baguhamagaye uri mu kazi

 

Jacques: Oya nari mu rugo ahubwo nagize Imana Mugeni yari asinziriye naho ubundi yari kumvumbura. None se kuki bakubajije umugabo byari ngombwa?

 

Odette: Oya nuko bansuzumye bagasanga ntwite bashakaga guhita bankorera ifishi kandi ku ifishi bandikaho amazina y’umugabo. Nibwo bahitaga banaguhamagara.

 

Jacques: None se koko uratwite cyangwa ushaka kumva akamvamo?

 

Odette: Ibaze. Ubwo se urumva gutwita ari igitangaza koko. Ndatwite rwose kandi igeze mu mezi abiri. Nabanje kugirango ni ukwigimba bisanzwe ariko isereri nagize nahise menya ko nayitewe no gutwita. Ahubwo se cheri ko numva nshaka ka burosheti ntiwajya kungurira ko bamaze kunsuzuma bagiye kumpfuka gusa

 

Jacques: Nta kibazo. Ariko ntabwo ndi kumva neza uburyo utwitemo sinkubeshye rwose.

 

Odette: Ese ni gute utabyumva koko cheri? Urumva se ari igitangaza kuba ntwite?

 

Jacques: None se ko wanyibwiriye ko waboneje urubyaro, ubwo agashinge witeje ntikakoze cyangwa warabyibagiwe

 

Odette: Cheri ibyo si ibyo kuganirira hano. Basi tuzafata umwanya wo kubiganiraho. Keretse niba ugiye kuba nk’abandi bagabo ugahakana ko iyi nda ari iyawe. Naho ubundi rwose ni iyawe pee.

 

 

Jacques yaracecetse nuko bagana ahari akabari, aramugurira undi ariko yaryaga nk’unaga mu mwobo kuko mu gihe yari asanzwe ahazwa na burosheti ebyiri gusa ubu noneho yariye eshanu. Jacques yashatse ko baganira kuri iyo nda atwite undi na we amubwira ko yumva ashaka kuruhuka, nuko Jacques arituriza arataha.

 

Yageze mu rugo, ariyumanganya aganiriza umugore we, bajya ku meza baganira, arangije amubwira ko akumbuye nyina, undi na we ati tujyane kumureba

 

Jacques yarabyanze amubwira ko ashaka kuganira na nyina ibintu bindi, Mugeni na we ntiyabitindaho aramwemerera, Jacques anongeraho ko atagendana umwana ku zuba.

 

 

Yaragiye agera aho nyina akorera dore ko hari no mu masaha haba hatari abakiriya benshi. Ubwo yahageraga yasanze nyina ari kumwe na wa mugabo basigaye bakundana nako ushaka ko bakundana, Jacques bwari bwo bwa mbere amubonye nuko aramusuhuza.

 

Baribwiranye, nuko Jacques ajyana nyina ku ruhande

 

Jacques: None se mama ko nari nje ngushakaho inama nkaba mbona uhuze? Kandi ndagushaka cyane pe

 

Mama: Uriya mugabo ariko na we nta kibazo cye yadufasha niba ari ibireba urugo. Erega umufate nka so kuko mu minsi iri imbere nshobora kubana na we. Nari nzi ko mushiki wawe yabikubwiye ahubwo

 

Jacques: Urakomeje se mama? Uriya mugabo buriya yakwiteza kandi ushaje koko?

 

Mama: Muhire rwose ntukansetse. Uriya se urabona atari urungano. Ni umupfakazi na we nta mugore afite ubwo rero urumva ko ari ibisa bizaba bisabiranye. Ngwino ntutinye rwose cyangwa se niba udashaka ko amenya ibyawe ubwo uzaze ikindi gihe

 

Jacques yabitekerejeho yumva adakwiye kuganyira umuhisi n’umugenzi na cyane ko uwo nubwo ari inshuti ya nyina ariko nibwo akimubona.

 

Yaragiye aba aganira na bo bisanzwe, hashize akanya gato arasezera, abwira nyina ko azagaruka ikindi gihe.

 

Yahise ahamagara Muhizi amubwira ko amushaka, undi na we amubwira ko bahurira ku kazi bakaganira nta kibazo.

 

Yageze ku kazi ahasanga Muhizi yahamutanze nuko bajya mu biro bye batangira kuganira

 

Muhizi: Rero hari ibintu bindi nari ndi gukora, urase ku ntego kugira twihutishe ibiganiro. None se ni ikihe kibazo ufite

 

Jacques: Biragoye kubona aho mpera mbivuga kuko narenze ku mpanuro mwampaye none naciye umugore wanjye inyuma, icyo ahari si cyo kibazo ahubwo ikibazo gikomeye ni uko uwo muntu mu kanya ambwiye ko namuteye inda. Ubu nabuze ayo ncira n’ayo mira, mbese nkeneye inama z’uburyo nava muri iki kibazo

 

Muhizi: Umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo. Uwo mugani ubu menye neza ubusobanuro bwawo. Ibuka mu minsi ishize uko twaganiriye none byose byabaye impfabusa. Gusa kuba uje ungana binyeretse ko byibuze umaze kubona ko wamaze gukora ikosa kuko abandi bagabo nubwo atari benshi, bishimira kubyara hanze, kandi buriya niba hari ikibazo cya mbere kiba mu muryango ni umwana ubyaye hanze. Yego bamwe barabyihanganira ariko rwose benshi babigiraho ikibazo gikomeye cyane. Rero ntega amatwi nguhe inama ya kigabo ariko ndabanza nkubaze ibibazo bibiri gusa

 

Jacques: Nta kibazo ndagusubiza

 

Muhizi: Urumva wizeye neza ko iyo nda ari iyawe?

 

Jacques: Nanjye ni byo nibaza kuko twari twarasezeranye ko azajya yiteza urushinge.

 

Muhizi: None se urabizi neza ko nta zindi ndwara yaguteye?

 

Jacques: Icyo cyo sinagihamya ariko tujya kuryamana twarabanje turipimisha. Ubwo rero sinzi

 

Muhizi: Rero ibi byose wakabaye warabitekerejeho mbere hose. Ubu ntuba ugiye guhangana n’amakosa yose wakoze. Sinkubujije gusambana kuko byo ni kami ka muntu, niba kuri wowe utarumva ingaruka zabyo, ariko utangiye kuzibona. Ubundi mpora mbibwira na bagenzi bawe hano ku kazi, igihe cyose ugiye gukorana imibonano n’umugabo cyangwa umugore utari uwawe byakabaye byiza mubanje kumvikana ku ngaruka zishobora kuvuka, mugafatanya kuzishakira ingamba hakiri kare. Niba mwizeye ko nta ndwara mwembi mufite mukibaza ku byerekeye inda. Ikiboneka cyo ushobora kuba wowe utashakaga uwo mwana ariko we yamushakaga akaba yarakubeshye ko yiteje ariko ntabikore. Cyangwa se akaba atari nawe wayimuteye akaba ayikugeretseho kuko uwemeye ko muryamana utari umugabo we yanaryamana n’undi burya. Niyo mpamvu na biriya navugaga byo kumenya niba nta ndwara mwembi mufite bidahagije. Iki ujye ukizirikana iteka. Hanyuma rero ku cyakuzanye, uti yavuze ko wamuteye inda. Ese umugore wawe arabizi?

 

Jacques: Oya ntabwo abizi sinashaka ko anabimenya rwose

 

Muhizi: Rero niba udashaka ko abimenya, ntuzagire undi muntu ubiganiriza. Umenye ko akarenze umunwa karushya ihamagara. Niyo yaba nyoko ntuzabimubwire. Ubwo nibiramuka bigiye hanze uzamenya ko ari jyewe nabivuze. Ako niko gaciro k’ibanga. Hanyuma se, uzabihisha kugeza ryari?

 

Jacques: Aha ni ho nanjye hanyobeye. Ubu se uyu mwana azavuka arerwe mu gasozi? Nzajya muha se ibyo akeneye umugore ntazagera aho akabicyeka cyangwa akabimenya?

 

Muhizi: Inama naguha ni iyo kubibwira Mugeni. Ariko ntubimubwire ubu. Kuko inda itaravuka nyine iba itaravuka. Ishobora no kuvamo cyangwa ikavuka waramenye ko itari iyawe. Erega birashoboka muhungu wanjye ko umugore akwegekaho inda kandi afite ibindi agushakaho. Wowe niba koko wicuza ibyo wakoze, tangira uhine akarenge, ugabanye umwanya wamuhaga, ugabanye igihe mwabonanagamo, ikirenze kuri ibyo wite ku mugore wawe kurenza mbere. Bizatuma arushaho kugukunda no kukwishimira, igihe uzamubwirira ko wabyaye hanze ntabwo azatinda kubyakira, kuko muzaba mubanye neza.

Indi nama nzayiguha ikindi gihe, reka njye muri gahunda nari mfite

 

Jacques: Urakoze cyaneeee. Ndumva byibuze mbonye umutuzo kandi inama umpaye rwose ndumva ntacyo narenzaho.

 

Baratandukanye Jacques asubira mu biro, ubwo yari mu biro yagiye kubona abona Odette aramuhamagaye

 

Jacques: Bite se ko umpamagaye?

 

Odette: Ndumva nshaka kurarira burosheti. Erega nanze kubikubwira kare ariko ndumva ari zo natwarije rwose

 

Jacques: None se zitabonetse?

 

Odette: Ngo zitagize gute? Eheee. Utantera guseka nisonzeye. Ahubwo nyoherereza mu kanya njye kuzishaka ibindi ube ubyihoreye

 

Abaswahili bati Koma musosi. Si ngaho Jacques yikururiye icyishi? Izi burosheti za buri munsi azazivamo? Ese koko inama za Muhizi ni zo cyangwa Jacques azabivuge? Agace ka 29 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s