Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 27

Agace duheruka twakarangirije aho Jacques yari ari kumvisha Mugeni amajwi yafashe abo yashinjaga kuba ari bo bashakaga kumusenyera, ariko ku bw’ibyago bya Jacques yafashe amajwi anafata ayo twakita ibanga rye, nuko ubwo Mugeni yashakaga na yo kuyumva Jacques yarabyanze

 

 

Jacques: Ese cherie koko ntabwo uryama wakaniye?

 

Mugeni: None se kuki ibyo bindi wanze ko mbyumva koko?

 

Jacques: Ngaho reka nkubaze kandi mbere yo kunsubiza ubanze utekereze neza

 

Mugeni: Nta kibazo mbaza

 

Jacques: Ku kazi iwawe haje umuntu akakubwira ko atorotse umugabo washakaga kumugirira nabi, akakubwira ko ariko hari amafaranga amwibye ashaka ko umubikira yazagera hanze ukayamwoherereza, mbese akakugirira icyizere. Nuko nyuma umugabo we akamenya ko umugore we yamaze kugenda akaza iwawe akubaza niba uwo mugore wamwakiriye. Uwo mugabo wabimubwira?

 

Mugeni: Ubwo se ibyo bihuriye hehe n’ibyo twavugaga? Gusa ntabyo namubwira kuko ushobora kubimubwira akanamukurikirana aho yagiye.

 

Jacques: Urakoze cyane rwose. Rero kuba aya majwi nanze ko uyumva, ni uko atakureba. Inama yarangiye nkomeza nganira na Cynthia kuko ni umukozi nkoresha abandi bari bagiye. Ibyo byanyisobye na byo nkabifata ni ibanga ry’akazi. Keretse umbwiye ko nta banga nemerewe kugira, aho ho nabyemera. Ariko niba wemera ko buri wese mu kazi ke agomba kugira ibanga, ubwo rwose wihangane, ngwino turyame ahubwo unibuke ko wansabye kuza nujuje imyuka, ubwo rero ntumpfushe ubusa.

 

Mugeni: Cheri ibyo umbwiye nta kindi narenzaho ariko ntabwo nyuzwe na gato rwose. Gusa nyine ntacyo narenzaho wa mugani wawe wasanga ari ibanga ry’akazi cyangwa se bitanandeba. Gusa ntuzatume ngucyeka cheri. Byambabaza rwose dore turacyari bato ntabwo dukwiye kubabazanya cyangwa kwitwara nabi. Ngaho mbabarira kuba nari nkurakariye cheri. (Yabivuze ahita amusoma ku itama, nuko ajya mu buriri)

 

Iryo joro ryagenze neza mu buriri nk’iryaraye rikeye, ndetse ku mpande zombi habayeho kwishima no kunyurwa.

 

Bucyeye bwaho Jacques yagiye ku kazi nk’ibisanzwe, Mugeni na we ajya ku kazi. Ku kazi yakoranaga umwete kandi agakora neza ku buryo abo bakoranaga bose bamukundaga ndetse n’ababagana bose bamwiyumvagamo. Ari ku kazi yaganiriye na Jacqueline, undi amusaba ko baza gutahana bagasangira ibya saa sita dore ko Jacqueline we yari atuye hafi kurenza Mugeni, nuko aramwemerera bagiye mu kiruhuko baratahana. Ubwo bageragayo basanze nyina wa Jacqueline na we ari mu rugo, atetse, bamufasha vuba vuba maze bararya. Ubwobamaraga kurya Jacqueline yagiye kuba yirambitse nuko Mugeni asigara aganira na nyirabukwe

 

Mama: Ndabona ukuriwe rero. Nizere ko utajya wimaramo imbaraga mu kazi

 

Mugeni: Oya humura. Gusa nta nubwo akazi kanjye gasaba imbaraga nyinshi da. Ahubwo nshaka kuzasaba konji nibigera mu kwezi kwa cyenda nkitegura neza

 

Mama: Yewe ibyo si ngombwa cyane niba wumva ugifite imbaraga burya hari n’abageza umunsi wo kubyara bakijya mu kazi. Rero ntuzigore. Niko se, umugabo bite?

 

Mugeni: Mama sinkubeshye Jacques atangiye kunyobera. Gusa sinzi nako ibyo yigize muri iyi minsi

 

Mama: Bite se kandi? Mbwira urabizi niyemeje kujya nguha inama

 

Mugeni: Ejo sinakubwiraga ukuntu yambwiye ibya babandi bashakaga kudusenyera?

 

Mama: Yego ndabyibuka umbwira ko ngo yakubwiye ko bihannye bagasaba imbabazi

 

Mugeni: Rero yaje kunyumvisha amajwi yabafashe ariko ubanza hari ibindi yampishe kuko byageze hagati ahita abifunga, mubajije ambwira ko ari amabanga y’akazi. Rero byanteye kwibaza byinshi

 

Mama: None se wemera ko habaho ibanga umugabo cyangwa umugore batabwirana?

 

Mugeni: Jye numva ntacyo baba bakwiye guhishanya na kimwe

 

Mama: Aho waba wibeshye cyane, ni na cyo benshi mu bagore bajya bibwira akumva ko umugabo agomba kumubwira byose kandi na we akamubwira byose. Aho rero uhatekereze neza. Mu kazi kawe habamo ibanga ry’akazi, ku buryo n’umukoresha wawe aba atabizi. Iryo banga udashobora kumenera n’ugukoresha burya ntabwo uba ukwiye no kurimenera uwo mwashakanye. None se nka buriya ko ubizi akora muri hoteli, ugirango abagabo bazana n’abagore b’abandi yirirwa yakira si benshi? Ibaze abivuze ingo zasenyuka cyangwa zazamo imidugararo uko zingana. Nubwo nguhaye urugero ruremereye ariko buriya mu kazi kose haba ibanga. Ubu se umuganga nasuzuma umurwayi agasanga yanduye SIDA azatahe abibwire uwo bashakanye ngo kanaka burya yaranduye? Aho yaba amennye ibanga ry’akazi. Ni byinshi naguhamo ingero

 

Mugeni: None se ko numva natangiye kumukeka no gushidikanya koko? Kandi warambwiye sinzaterere agati mu ryinyo

 

Mama: Nizere ko utanyumvise nabi. Nakubwiye gukurikirana no kwita ku mpinduka ze hagira icyo ubona mukakiganiraho sinakubwiye kuba umuhigi. Ubwo uraje utangire najya arambika terefoni hasi ube ugiye gucukumbura abo bavuganye, natinda gutaha utangire uhamagare umubaza aho ari? Ibyo si byo nakubwiye. Koresha ubwenge bwawe bucece witonze niba koko hari ikitagenda neza uzabibona. Hanyuma nkubaze. Yari yagukubita cyangwa ngo agutonganye?

 

Mugeni: Oya rwose naba mubeshyeye uw’abandi ni imfura

 

Mama: Yari yabukuraza cyangwa ngo abukwirize cyangwa ngo akwambike ubusa?

 

Mugeni: Oya ntibirabaho na rimwe

 

Mama: None se ubwo ufite ikihe kibazo? Erega mwana wanjye umugabo yashatse kugenda ntacyo wakora ngo umugarure. Nkuko banavuga ngo umugore w’intati agutatira umuseguye. Burya twese ntituri abatagatifu. Isano iguhuza n’umugabo wawe ni urukundo nta kindi. Niba rutangiye gushonga bisaba ko buri wese ku ruhande rwe akora uko ashoboye akaruzahura rukongera rugasugira rugasagamba. Wowe rwana ku ruhande rwo gukomeza umubano mu rugo rwanyu, uhe umugabo ibimukwiye, umwubahe umukuyakuye, ibyo nabirengaho akagenda azaba afite icyo ararikiye kandi namara kukibona azagaruka.

 

Mugeni: Ku buryo umugabo yanca inyuma nkihangana ngo ni urukundo?

 

Mama: utihanganye waba utazi urukundo icyo rudutegeka. Ntabwo umuntu agira ibyiza gusa ashobora no gukora ibibi. Urukundo rutuma ibibi bye ubimubabarira, ni cyo kimutandukanya n’abandi imbere yawe. Nta kindi. Ibindi bindekere nzashaka Muhire tuganire.

 

Bakomeje kuganira kugera ubwo Jacqueline akangutse basubira ku kazi.

 

Iminsi yakomeje kwicuma, mu rugo umubano ukomeza kugenda neza ndetse ukagira ngo nta cyabaye.

 

Nyamara ku rundi ruhande Jacques yakomeje kujya anyuzamo agasohokana na Odette, rimwe na rimwe bakananyuzamo bakararana dore ko yari afite impamvu nyinshi yitwaza zitumye atarara mu rugo.

 

Igihe cyarageze Mugeni abyara umwana mwiza w’umukobwa, inshuti n’imiryango baza guhemba no kumusura, mbese ukabona ko umuryango wabo ari nta makemwa.

 

Umwana yakomeje gukura neza, dore ko yari mwiza nka nyina pee. Amasaha menshi Jacques yabaga ari mu rugo yirebera umwana we, dore ko bari baranazanye umukozi w’umukobwa wo kwita ku ruhinja.

 

Rimwe ubwo Jacques yari mu rugo, yabonye nimero atazi imuhamagaye nuko arayitaba

 

…: Ni wowe Muhire Jacques?

 

Jacques: Yego ni jyewe

 

…: Tebuka kwa muganga umugore wawe amerewe nabi

 

Jacques: Umugore wanjye? Ibihe bitaro se?

 

….: Hano kuri St Patrick niho ari kandi ashobora kuba anatwite

 

Jacques: Ese ubwo ntimwibeshye nimero? Jyewe umugore wanjye turi kumwe hano rwose

 

…: Tukibeshya nimero n’amazina se? Odette se si umugore wawe?

 

Jacques: Ngo Odette? Yabaye iki muga?

 

 

Yabivuze asohoka, yanibagiwe ko  yari ari kumwe na Mugeni.

 

 

Umva ko azi guhisha. Ubu se noneho nabyo arabyita ibanga ry’akazi? Agace ka 28 uzagakurikire

 

 

 BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s