Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 26

Agace gaheruka ikiganiro hagati ya Cynthia na Jacques kirimbanyije aho yari arimo amusobanurira uko bimeze byose, uko umugambi we yawupanze wose, ariko agera aho abwira Cynthia ko hari ikibazo cyavutse

 

 

Cynthia: Nyine mbwira ikibazo uko kimeze

 

Jacques: Sinari nzi ko Mugeni azakira vuba none muri iyi minsi ikibazo yari afite cyakemutse ubu tubanye neza rwose, nanasubiye mu cyumba cyanjye. None se mwana ubu koko nzabona uko nzajya mpa care neza cya Odette? Kandi rwose cyazajya kimfata neza uko nakibonye

 

Cynthia: Ariko boss nawe rwose ntukigire umwana ngo ukabye. Ubu se amasaha uba mu rugo n’ayo uba mu kazi amenshi ni ayahe? Niba wiyemeje agakino ntuzabura uko ugakina rwose.

 

Jacques: Sha cyakora nubwo uriya mugore yankuruye ariko nanone ndareba ku rundi ruhande ngasanga ndi guhemukira Mugeni kandi nta kosa yankoreye.

 

Cynthia: Aho ho ndifashe. Njyewe nagukoreye ibyo wansabye ibisigaye uzabaze umutimanama wawe rwose. Ariko nanjye rwose ndumva niba ikibazo cyakemutse wareka ibyo kujya hanze. Wenda wajya unyuzamo ukamuvugisha byazagera aho ubona umukeneye ukabona kumwifashisha.

 

Jacques: Ariko uzi ko ari byo mwana. Sha ngaho jya mu kazi reka nanjye mbe ngiye mu biro. Ubwo ibanga rizagume hagati yacu.

 

Cynthia: Iri rwose nzarimira no mu nda. Kandi wakoze kuba ari jye wahisemo kuribitsa, binyeretse ko burya unyemera. Hhhh

 

Baratandukanye Cynthia ajya mu kazi, Jacques na we asubira mu biro

 

Ageze mu biro yahise ahamagara umugore ngo amubaze uko yiriwe dore ko yari yaniriwe mu rugo atari yakoze

 

Jacques: Cherie wanjye mugore mwiza wiriwe ute se?

 

Mugeni: Ndaho meze neza mugabo mwiza. Wowe se wiriwe amahoro?

 

Jacques: Nanjye ndabona ibintu ari amahoro rwose, ka kanama karashoje

 

Mugeni: Nizere ko byagenze neza ariko?

 

Jacques: Byagenze neza cyane. Bose bemeye icyaha banasaba imbabazi, nako nafashe amajwi ndi buyakumvishe nintaha humura. Mbese ibintu ni hatari. Burya disi abantu tugendana na bo tutazi ikibari mu mitima. Gusa disi nababariye uriya mugore ngo ni Odette. Ukuntu bamushyize mu gakino ashaka amafaranga disi

 

Mugeni: Umva winyicisha amatsiko yewe urabimbwira byose nutaha. Ubundi se nturi hafi kuza?

 

Jacques: Yego ndataha kare uyu munsi nta kazi kenshi mfite humura. Wankumbuye se

 

Mugeni: Uhm. Ubanza iminsi namaze narahuzwe ngiye kuyishyura. Umukobwa arishakira umuhungu we da. Uze wujuje imyuka ahubwo

 

Jacques: Aho ho urabizi ntabwo nareba ku ruhande rwose ndamuha ibye neza cyane. Ngaho reka ngakore turasubira mu kanya. Je t’aime bisous

 

Mugeni: Je t’aime aussi bisous cheri

 

Yaramusezeye nuko akomeza akazi. Mugeni na we aho ari mu turimo dutandukanye two mu rugo, yumvaga mu mutima anezerewe, yishimye, yibuka ko atabwiye inkuru nziza nyirabukwe

 

Mugeni: Uraho mama. Amakuru yanyu

 

Mama Jacques: Uraho mwana wa. Ndaho nyabu. Wowe se ugera kuki? Aho ntiwagizengo twarakwanze ko tudaheruka kugusura

 

Mugeni: Ndaho mama. Oya ndabizi Kigali ni uguhiga muba muhuze sinabarenganya. Maze narakize ubu ngubu

 

Mama: Uti warakize? Neza se?

 

Mugeni: Nukuri ubu rwose umugabo twararanye kandi neza yanishimye. Na babandi bose ambwiye ko mu kanya bamaze kumusaba imbabazi rwose.

 

Mama: Ntiwumva ko wari warakariye ubusa mwana wa. Gusa ntibitume wirara ariko nanone ntuzahoze umugabo ku nkeke. Kera bajyaga bavuga ngo imfizi ntiyimirwa, ariko nanone ntuzaterere iyo ngo nubona atangiye gutana witurize hanze aha hari indwara n’ibindi byinshi yazakuzanira. Ikindi kandi abagore bo hanze, jyewe urabizi ndabisobanukiwe bakunda guhabwa twinshi wazashiduka urugo rusahuriwe mu rundi.

 

Mugeni: Nka gute se mama? None se ubu koko nazamenya nte ko hari akandi gakungu agiyemo? Erega abagabo bazi guhisha mama.

 

Mama: Ntukigire umwana ngo ukabye. Ni gute se umuntu mubana yahinduka ntubibone? Ntihabura akantu na gato ahindukaho erega. Wenda amasaha yatahiraga, uko yakwitagaho, ibyo yagukoreraga, umwanya amara kuri terefoni, uburyo aguhisha, simvuze ngo ujye umucukumbura nkaho wabaye maneko cyangwa umugenzacyaha ariko wowe menya kwita ku mugabo nugira impinduka ubona ntoya uhite umubaza ikiri kubitera. Niho uzubaka rugakomera

 

Mugeni: Nkunda ko umbera mama ukanambera inshuti n’umujyanama rwose. Ubu nta na kimwe nzigera nguhisha nta n’icyo nzabaza ahandi ntabanje kukubaza. Ngaho reka nkureke ngire ibyo ntegurira umugabo mubyeyi kandi murakoze.

 

Yasezeye nyirabukwe, nuko asigara na we ari mu byo kwitegura umugabo wari hafi gutaha.

 

Ubwo Jacques yasoje akazi, arataha ageze mu rugo asanga ameza ateguye, abanza kujya mu bwogero aroga ahindura ibyo yari yambaye maze agaruka ku meza. Bariye baganira bisanzwe dore ko batajyaga bavugira ibintu byose ku meza kuko basangiraga na Kadogo wabo, wari uri kugenda aba nk’umwana mu rugo. Bamaze kurya bagiye mu cyumba kuba baganira mbere yo kuryama.

 

 

Mugeni: Cheri ngaho rero mpa amakuru ndumva amashyushyu anyishe. Hagati aho mama ngo ngusuhuze

 

Jacques: Nta nubwo mperuka kumuvugisha wa mugani. Ameze neza se?

 

Mugeni: Yego ameze neza cyane. None se ayo majwi wafashe ari hehe?

 

Jacques: Ari kuri terefoni reka nyafungure wumve nyine.

 

Yafunguye amajwi yari yafashe nuko yumvisha Mugeni.

 

Mugeni yayumvaga yitonze, maze mu kuyumva bigera aho atangira kumva abakubitana mu biganza, maze yumva Jacques ari kuganira na Cynthia, ahita ahinduka mu maso, Jacques na we ahita amwambura terefoni, ya majwi arayafunga

 

Mugeni: None se ko uyinyambuye ntumvise byose?

 

Jacques: Oya ibya ngombwa wabyumvise reka twiryamire ahubwo

 

Mugeni: Cheri ntabwo ndyama ntumvise n’ibyo bikurikiyeho

 

Karabaye rero. None se Jacques yafashe amajwi, yibagirwa gufunga byose arabifata? Ubu se aremera byose Mugeni abyumve cyangwa arabyanga? Agace ka 27 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s