Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 25

Agace gaheruka karangiye ubwo Jacques yari amaze kwereka Odette, Tito na Cynthia ko yabavumbuye, ndetse buri wese ku ruhande rwe yagiye avuga icyari cyamuteye ishyari kandi byarangiye bose basabye imbabazi, arazibaha. Urujijo rwaje ubwo yakomanaga mu biganza na Cynthia akanamubaza niba azamubikira ibanga.

 

 

Cynthia: Ariko se boss ubundi buriya utambeshye ntiwigeze ubaho umusirikare?

 

Jacques: Umusirikare gute se n’ukuntu mbatinya. Reka reka sinigeze muba. Kuki ubyibajije se?

 

Cynthia: Jyewe ntabwo ndiyumvisha ukuntu wavumbuye gahunda twari dufite nta n’iminsi itatu irashira. Buriya waranyumije pee. Ntabwo woroshye. Ikindi ukuntu wantegetse ibintu ubwawe kandi ubizi ko bishobora kugushyira mu kaga mu rugo rwawe. Ntabwo ndabyiyumvisha rwose pee.

 

Jacques: Ubundi byose bisaba gutekereza cyane no kureba kure kuko nawe ari wowe wari guhita ubona ko ari ibintu bitapfuye kwizana gusa.

 

Cynthia: Ariko sindabyumva. Mbabarira unsobanurire neza kuko cya gihe kubera nari nifitiye n’ubwoba ko uhita undega kuri Muhizi akanyirukana, ntabwo nabashije kukwaka amakuru yuzuye neza. Rwose igore uhere ku kuntu watuvumbuye ugere ku kuntu mu kanya buri wese atanze ukuri, nubwo bamwe bari bazi ko ari agakino.

 

Jacques: Urabona narimo nganira na Tito, aba atangiye kumbaza amakuru yo mu rugo. Uko tuganira nibwo yahise ambwira ukuntu nshatse nashaka agakobwa kazajya kanyitaho ubundi kakamfata neza mu gihe umugore wenda arwaye, ari mu mihango se cyangwa nko muri iriya minsi yari yarampuzwe. Ubwo inama irangiye, bagenzi be na bo bakomeza kubinyumvisha ndetse umwe muri bo rwose wabonaga ko iyo gahunda ayigiyemo, ngo yari afite gahunda yo kujya kureba umwana umukandakanda da. Ibyo byose narabyumvaga kandi koko nkumva buri wese ku ruhande rwe afite ishingiro. Ubwo nyuma yaho ni bwo nyine Tito yanyumvishije uburyo wowe na boss mujya mugerageza, nkibyumva nahise mbona ko ari ugushaka kubinyemeza gusa naho ntabyo mwakoze wowe na boss. Erega boss niyo yabikora ntiyajya hariya mwavugaga ngo muhurira. Ubundi mu bucuruzi biragoye kuba wateza imbere mukeba wawe. Byonyine icyumba cya hariya ntigihenze kuruta icya hano. Icyiyongereyeho hano haba ibyumba bya VIP cyane hamwe tutajya tunamenya ababijyamo, bazwi na boss gusa, n’irembo rijyayo urabizi ko ryihariye. Nta muzamu uhaba ni za camera gusa. Nibazaga ukuntu boss yajya hariya hantu asize hano nkumva bidashoboka, na cyane ko muramutse koko mubyumva kimwe, kuguha gahunda ukahamusanga ari byo birimo ibanga kurenza kujya hariya. Ubwo rero nakuganirizaga mbikubaza, buriya nakurebaga mu maso. Umuntu ubeshya ntiwamuyoberwa na gato rwose. Uburyo wavugagamo, uko wahumbaguzaga, ukuntu wageraga aho ugashyiramo kwiyemera, nahise mbibona ko ari umugambi mwapanze wowe na Tito. Ahubwo ubundi mbwira nawe, Tito muhurira hehe?

 

Cynthia: Boss ntabwo nabiguhisha buriya Tito twajyaga tubyumva kimwe nuko umugore we aza kudufata. Umugore we kandi ngo yari yaragiriwe inama n’uwawe, amubwira ko akunze kumbonana n’umugabo we ngo atadushira amakenga.

 

Jacques: Ariko byabaye vuba aha?

 

Cynthia: Yego hashize amezi atatu. Umugore we yaradufashe turaserera bya hatari, kugeza n’ubwo yahukanye ariko umugabo aza kujya kumucyura. Nibwo rero Tito nyuma yambwiye ko tuba tubivuyemo ahubwo ashaka uburyo yakwiyegereza nawe akazagusenyera kandi yavugaga ko umugore wawe ari we uzababara akanabihomberamo, bityo akaba amwihimuyeho ko yamuteje umugore. Ni uko rero gahunda twayipanze. Ubundi yashakaga ko ari jye wajya mu gakino, buriya na Odette ntabwo Tito azi uburyo yinjiyemo, ni jye nabyitekerereje. Ahubwo se boss, ni gute Odette akiza wahise umenya ikimugenza? Nukuri biracyari mu rujijo pee.

 

Jacques: Ni ho nari ngiye kugera. Ubwo wamaze kunyemeza uburyo wowe na Muhizi mujya munyaruka, hashize umunsi nibwo Odette yampamagaye, arambeshyabeshya nuko ubwo yahageraga, nkurikije ibiganiro nagiranye na we, nahise mbona ko hari ikindi kimugenza kitari ukugisha inama. Kuko niyo yari kuba yarambonyeho rimwe, ntabwo yari guhita anyizera ngo abe yaza kumbwira amabanga ye yose yo mu rugo. Nibwo rero nahise nkubwira ko ngushaka

 

Cynthia: Nyine ndabyibuka wahise umpamagara urambwira ngo nimbafotore, nkagirango watakayemo nanjye si ugufotora nivayo ye.

 

Jacques: Buriya nari nguteze agatego utabizi, kuko nari namaze kugucyeka ko waba ufitanye gahunda idasanzwe na Odette. Aho nahise nkuvumburira rero ni uko nakubwiye kuza kumfotora wahagera ntunasuhuze Odette, kandi ubundi nkuziho gusabana. Nahise mbona ko ubikoreye kujijisha.

 

Cynthia: Mana we. Boss urarenze pee. None se ni gute wahise unsaba koherereza ifoto umugore wawe? Ko byahise bintera ubwoba neza neza noneho bikandenga

 

Jacques: Sinkubeshye nabaye nkibona Odette mva mu byanjye. Nahise ntekereza nti uyu mugore niba hari na gahunda yihariye ajemo, ni hahandi ntabwo azancika tu. Gusa noneho nibaza uburyo nazabigeraho iwanjye bidateje ikibazo, nta no kunkeka bibayeho, nibwo nagusabaga koherereza ifoto umugore ariko tugashaka nimero atazi akaba ari yo dukoresha. Nibwo rero nyuma umaze kuyohereza na Odette agiye, nasigaye nguhata ibibazo, uremera umbwiza ukuri.

 

Cynthia: Erega boss ntakubeshye nubwo Tito yari yanshoye mu mugambi wo kuguhemukira, numvaga wowe urengana kandi na madamu wawe yararenganaga. Kandi ntakubeshye uri mu bantu nemera, noneho nabonye ko wavumbuye ko hari imipango yindi dufite, ni bwo nemeye kukubwiza ukuri kose, ariko buriya sinibazaga impamvu yo kohereza ifoto, kumbi burya hari ikindi cyari kibiri inyuma. None se buriya Odette wabonye ari mwiza?

 

Jacques: Ceceka. Ni mwiza se gusa ahubwo ko ari mwiza cyaneeeee. Naramubonye mu ipantalo birakomera, yarerembura bya byiso bye noneho nkumva ndapfuye. Byakubitiyeho rero ibibazo nari nifitiye mu rugo, ndavuga nti burya hari igihe umuntu aba azi ko agutaye mu mwobo urimo inzuki ngo zikurye agasanga uri umuhanga ahubwo wazigeramo ugasanga hari ubuki ugashyira inzuki ku ruhande ugahakura bwa buki ukirira. Nibwo nahise rero niyemeza gahunda yo gukomeza na Odette, kandi ngakora nyine uko nshoboye umugore akazabimenya hakiri kare.

 

Cynthia: None se buriya ntiwari ufite ikibazo ko ashobora kwivumbura agahita yahukana burundu?

 

Jacques: Ariko se ubu koko Mugeni ndamuyobewe? Niba yarambabariye ansanze kwa Seriveri kandi twari tutaranakundana bikomeye, numvaga ko ifoto gusa atari yo yatuma andeka. Ikindi kandi nari niteguye ibizandengera, nkuko mu kanya namaze kubikora. Ubu se nimushyira aya majwi urumva ari burenze ho iki koko?

 

Cynthia: Nakubwira ngo wabaye maneko ugahakana rero. Ibyo bintu koko urumva ari nde wundi wari kubitekereza? Ko burya abagabo bamwe muzi gushaka ibibarengera. Icyakora iriya foto nabafashe akuri iruhande yambaye bikini naravuze nti umugabo yisenyeye nk’ihene birarangiye peee. Nubwo nabikoraga nkuko wabaga wabinsabye ariko rwose ntakubeshye nabaga mfitiye ubwoba Mugeni. None se Odette we yaje kwivamo ate?

 

Jacques: Shahu ko byose nabikoze mu minsi ibiri ya mbere. Ubwo yambwiraga ngo ari hafi y’iwacu ashaka ko dusangira, nahise mbona ko rwose na we ngiye kumwereka ko namuvumbuye, noneho icyanshekeje yarambwiye nyuma ngo nubundi byo ntibyari muri gahunda ahubwo na we ngo yari yatakayemo. Niho rero  twatangiye gupanga uburyo bwiza twazajya twishimamo ntawe udukeka, na we mubwira uko gahunda napanze nawe imeze, abyumva vuba, no gusohoka ni we wiyongoje ibyo koga ntabwo byari muri gahunda rwose. Gusa nubwo nakoze ibi byose, hari ikibazo cyamaze kwivangamo sinzi niba ndi bukibonere igisubizo noneho cyo

 

Cynthia: Ikihe kibazo se boss ngo na cyo tugishakire umuti?

 

 

Mbega umugabo!!!! Burya bya bindi byose byakozwe kuri gahunda ze ngo abone uko azajya aryoshya umugore nta kibazo afite? Ariko se ubu yizeye ate Cynthia ko atazaba ikirumirahabiri? Ubu se Tito navumbura ko bamukinnye agakino ntazashaka ukundi yihimura? Iki kibazo cyivanzemo se ni ikihe? Ntuzacikwe agace ka 26

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s