Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 24

Agace gaheruka twasize Mugeni na Jacques basubiye mu buryohe bw’urukundo dore ko ibyo guhurwa byari byagiye ku ruhande. Ariko si ibyo gusa ahubwo bari banamaze kumenya abari inyuma yo gushaka kubasenyera. Gusa inkuru yashoje hari undi cherie Jacques yandikiye ko azamuhamagara.

 

 

BUCYEYE

 

Mugeni: Ese cheri ko waryamiriye uyu munsi ntabwo uri bujye ku kazi? Cyangwa wanyishinze?

 

Jacques: Sha ndumva nakomeza nkiryamira maze. Iri joro ryambereye ryiza nk’ijoro ry’ubukwe bwacu. Gusa ndumva narushijeho kukwishimira. Uri umugore mwiza ubereye urugo rwose.

 

Mugeni: Urakoze cheri. Ibi byabaye bitubere isomo binatubere urutindo ahubwo ruzatwambutsa n’ibindi bibi bizaza

 

Jacques: Ariko se cherie, iyo biba koko byarabayeho nkaba narabonanye na Odette, turyamana, kandi ukadufata neza. Wari kumbabarira?

 

Mugeni: Kuko bitabayeho, sinzi ubwo igisubizo natanga niba cyaba ari cyo. Gusa ni ukuri ndagukunda. Kandi ndabizi uri umuntu, kuba wagwa mu ikosa si igitangaza, nubwo ntabyifuza. Rero unyeretse ko wicuza, ugaca bugufi ukansaba imbabazi nakubabarira gusa sinzi ko igikomere ku mutima cyasibangana. Kandi sinzi ko nazongera kukugirira icyizere nka mbere. None se ubundi ubimbarije iki? Urumva hari igihe uzabikora?

 

Jacques: Oya si yo mpamvu ariko nk’uko ubivuze ntituri ba malayika kandi icyo si cyo cyaha cyonyine cyaba hagati y’abashakanye, hanabaho ikindi byaba kuri wowe cyangwa kuri jyewe. Gusa icya mbere ni ugukomeza guteza imbere ibiganiro hagati yacu, icyo umwe abonye kitagenda neza ku wundi akakivuga hakiri kare kuko uko utinda niko birushaho kuzamba. Burya ingo nyinshi ntabwo zisenyuka kuko abazigize ari bo bakora amakosa kurenza abandi, ahubwo akenshi kutaganira, kwigira ntibindeba, intakoreka, inyangaguhanwa ni byo bituma agakosa gato kagenda kakabyara ikintu kinini kugeza igihe urugo rurundutse. Ikizabikubwira uzaganirize abantu benshi batandukanye n’abo babanaga uzasanga akubwira ko yakomeje guceceka akagera aho akarambirwa. Urumva ko ikibazo cyabaye guceceka, yibwira ko bizikora. Ubu se naba nagiye mu nshoreke ugategereza ngo nzarambirwa nzivemo? Ahubwo birushaho kugenda bizamuka bizamuka kugera igihe bibaye bibi cyane hamwe noneho unanirwa kubyakira, ugahitamo kugenda.

 

Mugeni: Ikindi mbona no kumenya abo tuganiriza, biri mu bishobora gufasha mu gukemura ibibazo. Nk’ubu iyo mbiganiriza undi wenda utari mabukwe hari igihe yari kungira inama yo kwigendera cyangwa kwihimura n’ibindi bisa nka byo ugasanga ibibazo birushijeho gukomera. Gusa kuri ubu ndatuje kandi ndanyuzwe. Reka mbyuke ngukorere umureti wisane iri joro wakoze akazi katoroshye

 

Jacques: Nanjye reka mbyuke nitegure wa mugani, ba bantu nshaka kubahuriza hamwe bose kandi buri wese akaza atazi ikimuzanye atanazi ko hari undi bari buhahurire, ubundi mbabaze noneho ntuje neza. Kandi nibashaka kubihakana witegure ndagutumaho nawe uhite uza.

 

Mugeni: Ariko se urabizi neza ni Cynthia wayanyohererezaga koko cyangwa wasanga atari we?

 

Jacques: Gute se ataba we? None se ejo koko ntibyasobanutse. Kuki Tito yaje kundeba? Kuki ifoto yafotowe ari uko Tito ahagurutse? Urumva koko ubwo undi waba aguha ayo makuru ari nde? Ngaho nawe shyira mu nyurabwenge neza umbwire

 

Mugeni: Ariko wa mugani. Ngaho ba witegura nanjye urasanga mbishoje

 

Jacques yagiye kwitegura, naho Mugeni na we ajya kumutegurira ibya mu gitondo. Buri wese yari abyukanye akanyamuneza kandi koko birumvikana kimwe mu byiza byo gukora imibonano harimo kuba byongera akanyamuneza ku bayikoze.

 

Basangiye ibya mu gitondo nyuma y’igihe kinini badasangira, nuko birangiye Jacques ajya ku kazi, akigerayo ikintu yihutiye gukora ni uguhamagara buri umwe muri batatu yari akeneye uwo munsi, kandi bose abaha isaha imwe. Nta n’umwe wigeze amuhakanira kumwitaba, dore ko Cynthia yamwitabye nka boss, Odette amwitaba nk’umuntu bari mu rukundo naho Tito yamwitabye nk’umuntu bafitanye gahunda yo gufatanya ubucuruzi.

 

Bose ntabwo bahagereye rimwe, habanje Odette, ariko hashize akanya gato Cynthia na we araza nyuma haza Tito. Buri wese mu baje nyuma yabonaga undi agatungurwa, gusa Tito ni we watunguwe cyane gusanga Cynthia na Odette bari kumwe na Jacques.

 

Jacques yabahaye karibu mu cyumba gito kijya kiberamo ibirori bihuza abantu batarenga icumi, nuko abasaba buri wese icyo afata, maze bamaze kwica inyota bose afata ijambo

 

Jacques: Bavandimwe rero, ahari mwese mushobora kuba mutaziranye hagati yanyu, ndumva byaba byiza tubanje kwibwirana. Jyewe nitwa Muhire Jacques, nkaba ari jye uhagarariye iyi hoteli twicayemo.

 

Odette: Jye nitwa Mukayiranga Odette, ndi inshuti ya Cynthia

 

Tito: Nanjye nitwa Rucyemba Tito ndi inshuti ya Jacques

 

Cynthia: Jyewe nitwa Cynthia Isimbi nkaba ndi umukozi wa hano

 

Jacques: Murakoze kwivuga, rero nubwo buri wese ashobora kuba yatunguwe no gusanga undi hano, ariko mwese nabatumirije ikintu kimwe. Ntabwo njya nkunda guca ibintu ku ruhande kandi nta n’ubwo njya ngira inzika, nshaka ko ibyo tugiye kuganirira hano tuhava birangiye, kuko twese turi abantu bakuru. Mwese cyangwa benshi murabizi ko nashakanye na Mugeni, ariko kubera impamvu ntaramenya mwifuje kudushwanisha aho mwifashishije Odette mwagiye mwoherereza amafoto umugore wanjye, inshuro zigera kuri enye zose. Ayo mafoto yayanyeretse nyuma kandi nasanze nkurikije igihe yagiye ayabonera, nkongeraho ijwi ryakoreshejwe ahamagarwa, ndahamya ntashidikanya ko byakozwe na Cynthia. Sinzi rero icyaba cyarabimuteye, kuko ejobundi bwo ifoto yafashwe n’undi utari Cynthia nubwo ari we wayoherereje madamu, kuko uwo munsi aho Cynthia yari ari ndahazi, kandi ifoto yafashwe ubwo Tito yahagurukaga iruhande rwacu. Ahari sinzi niba hari uwo naba narakoshereje yambwira icyaha namukoreye nkamusaba imbabazi, gusa nababwira ko imigambi yanyu mutabashije kuyigeraho. Sinshaka kuvuga menshi, ahubwo ndasaba duhereye kuri Cynthia mumbwire rwose icyo mwari mugamije mushaka kunsenyera urugo ntaranabyara

 

Cynthia: Boss rwose jyewe ndarengana ni Tito wanyoheje urabizi jyewe ntacyo mpfa nawe

 

Tito: Umva mbese si wowe wahoraga untakira ngo uba ufitiye ishyari Mugeni yabatwaye umugabo mwiza? None utangiye kunyitakana?

 

Jacques: Mureke guterana amagambo si byo byakemura ikibazo. Cynthia komeza utubwire

 

Cynthia: Mu kuri ndabanza gusaba imbabazi ko naguye mu mutego n’ibishuko bya Tito kuko yanyijeje ko nimbasha gutuma wowe na Mugeni mutandukana, ngo niyo byaba amasaha macye gusa ariko akumva ko Mugeni yagiye iwabo azampemba agatubutse. Nasanze kugirango bishoboke ari uko yazagucyekaho kumuca inyuma cyangwa akanagufata nyine, ni bwo naguteje Odette, noneho kugirango mbashe kubigeraho nkajya ncunga muri kumwe kuko gahunda yose nabaga nyizi nkabafotora nkoherereza Mugeni. Kubera ko nimero yanjye ayifite natiraga undi mwana nkaba ari yo nkoresha, ndetse no guhamagara uwo mwana ni we nabwiraga amagambo akoresha. Rero boss ndasaba imbabazi kandi ntimuzandege kuri Muhizi kuko naramwitwaje nshaka kukugusha mu mutego

 

Jacques: Naho se Tito, koko wanzizaga iki?

 

Tito: Muvandimwe buriya ishyari ni indwara mbi cyane. Nabonye ukuntu uri gutera imbere, ukuntu shobuja yaguhaye impano y’inzu uko sobukwe yaguhaye imodoka ishyari riranyica. Nifuzaga ikintu cyakugabanyiriza icyubahiro muri rubanda, nkanifuza icyatuma umutungo wawe ugabanyuka, ni bwo natangiye kujya nkubwira kujya mu bagore. Gusa umbabarire kandi ngusabye imbabazi mbikuye ku mutima, ntibikubuze ko twakomezanya imishinga dufite kuko rwose ndumva umutima wanjye utakirimo ishyari

 

Odette: Jyewe nta byinshi navuga kuko sinari nkuzi nawe ntiwari unzi, ndacyeka nubwo nakubwiye ngo hari igihe naje nkuriye inama narabeshyaga ahubwo nari narahaje mbere kunywa bisanzwe niyo mpamvu wambonye ukabona unzi. Ntacyo mpfa nawe njye narimo nkorera amafaranga, iby’uko banagufotoraga rwose jyewe sinari nanabizi ahubwo nari ntegereje ko tuzaryamana bakadufata ubundi bakanyihera igihembo cyanjye, rwose umbabarire nanjye kandi unansabire umugore wawe imbabazi kuko we nubwo ntamuzi ariko namuteye kugutekerezaho ibindi bibi byinshi.

 

Buri wese amaze kwicuza, Jacques yarakomeje

 

Jacques: Mbashimiye ko mutigeze muhanyanyaza muhakana, kandi imbabazi munsabye ndazibahaye. Cynthia humura sindi injajwa ntabwo Muhizi azabimenya, kandi iyo mba nshaka kukwirukanisha iyi nama na we yari kuba ayirimo ariko sinabikoze kuko birareba twe ubwacu gusa. Ndumva rero nta byinshi narenzaho, ubwo buri wese yakomeza gahunda ze, ariko udafite izindi gahunda nyinshi yakora twakomeza tugasangira, ndabagurira ariko ubutaha namwe muzagura

 

Baramushimiye bose, ariko ntabwo batinze aho buri wese yagiye yikura ukwe, habanje Odette, Tito akurikiraho hasigara Cynthia.

 

Ubwo bamaraga kugenda asigaranye na Cynthia bahise bakomana mu biganza,

 

Cynthia: Boss umva ndakwemeye uri hatari wee. Nizere ko ibyabereye hano byose wafataga amajwi

 

Jacques: Umva sha ubona se jyewe ndi umwana. Ariko se umbwize ukuri, uzambikira ibanga koko?

 

Ibanga? Irihe banga se kandi Cynthia azabikira Jacques? None se ko wagirango hari ikindi kintu Jacques na Cynthia baziranyeho? Agace ka 25 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s