Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 23

Agace gaheruka twasize Jacques ari kuganira na Odette naho Paul na Cynthia na bo ikiganiro cyari kigeze kure. Gusa hagati aho Zamu yari abipye shebuja, aho twibazaga icyo amubipye ashaka kumubwira.

 

Mugeni: Cheri nari nagukumbuye cyakora. Wiriwe neza se?

 

Jacques: Sha niriwe neza. Wowe se bite? Urumva umeze neza

 

Mugeni: Nanjye ndumva ngenda ndushaho kumera neza.

 

Jacques: Ariko ngo umfitiye surprise uyu munsi? Cyangwa nabirose ntabwo wabimbwiye?

 

Mugeni: Oya ni ko bimeze ndayifite ishyushye cyane kandi iri bugushimishe uko mbikeka

 

Jacques: Eeeeh. Sha amatsiko akomeje kunyica pee. Ngaho se mbwira hakiri kare dore mu kanya ndajya kuryama

 

Mugeni: Uratangiye. Ubwo se uraryama utariye cyangwa utambwiye uko ba bantu wabatahuye?

 

Jacques: Ibyo byo kubyumva byagusaba kuba warafashe ku masomo ya maneko rwose. Naho ubundi kubyumva byakuvuna.

 

Mugeni: Ngaho tubanze tujye ku meza hanyuma tujye mu cyumba nkubwire

 

Bagiye ku meza barya baganira, ukabona ko hari icyagarutse muri bo rwose kitari kigihari. Ubwo bamaraga kurya bagiye mu cyumba, aho Mugeni asanzwe arara, nuko akuramo imyenda yari yambaye akenyera essuie-main ajya mu bwogero. Jacques utari uherutse kwitegereza umugore we, ni bwo yabonye ko inda imaze gukura ariko yibuka ko atabasha kuyikoraho byibuze ngo yumve uko umwana uri mu nda atera utugeri, akomeza kwicara arindiriye ko Mugeni ava mu bwogero. Ubwo Mugeni yazaga yarihanaguye, asaba Jacques ko na we yajya koga, undi amubwira ko ari bwogere mu cyumba cye ariko Mugeni akomeza kumuhata ageze aho aragenda aroga.

 

Ubwo yavaga koga yaraje asanga Mugeni yamaze kuzimya itara ahubwo hari kwaka buji yari yazengurukije icyumba, yicaye ku buriri yambaye imyenda ararana. Jacques akihagera, Mugeni yaramwegereye amwambura essuie-main amuhanagura amazi nuko atangira kumusoma, ari na ko amukururira ku buriri. Jacques watunguwe nuko Mugeni noneho nta sesemi agize, yahise akomerezaho dore ko n’impumuro yo mu cyumba ukagerekaho rwa rumuri byari byatumye ubushake bwiyongera. Nk’umuntu utari uherutse imibonano ntiyabikoze igihe kinini, nuko arangije ahita aryama iruhande rwa Mugeni

 

Jacques: Cherie urakoze cyaneeee. Iyi surprise nzayandika mu mateka pee. None se wakize ryari?

 

Mugeni: Nakomeje kuganyira mama mubwira ko mbona ngiye kwisenyera ambwira ko niba nshobora gufunga umwuka hari uburyo yamfasha gukira. Yambwiye kuzafata umwenda wawe w’imbere yaba isengeri cyangwa ikariso, ariko udafuze nkajya nywihumuriza. Kuko yambwiye ko iyo wahuzwe uba wahuzwe icyuya cy’umugabo. Arambwira ngo ningera aho nsigaye ninukiriza simokorwe cyangwa ngo nduke ngo ubwo nzaba namaze gukira. Niko nabigenje rero nafashe isengeri yawe wari washyize mu byo gufura ndongera ndayigutegurira ngo uyambare hajyemo icyuya cyinshi. Nyuma nayizanye hano buri uko mbyutse nkayihumuriza na buri joro mbere yo kuryama. Iminsi ya mbere byanguye nabi cyane nkahita nduka, ariko bigenda bigabanyuka, gusa iyi minsi ibiri byihuse kuko nta na gacye numvise. Niba hari ikindi cyabaye sinzi gusa nkurikije mbere uko numvaga isesemi nubwo yari yaragabanyutse si ko nayumvise

 

Jacques: Sha mpise ntinya abantu bakuru. Uko mama yakuvuraga ubwo niko nanjye Muhizi aherutse kumbwira ko kongera uburyo nkwitaho biri mu bizatuma ukira vuba. Ubwo ni yo mpamvu iyi minsi ibiri byihuse. Icyakora ndumva nishimye ku buryo utabyumva pee.

 

Mugeni: Hanyuma se mbwira uko byagenze uyu munsi. Humura ejo nta kazi mfite kandi ndi bukongere numara kunganiriza ndabizi uracyafite ipfa.

Jacques: Urabona muri ba bagabo harimo uwambwiye ngo nshake akana ku ruhande kazajya kanyitaho. Kugirango ndusheho kubyumva ambwira ko Cynthia ajya afasha Muhizi, ibintu byangoye kubyumva ariko nanone Cynthia abimbwiye na we numva koko ko ari byo. Uriya mugore wabonye mu mafoto yaje ngo ashaka kungisha inama ariko nyuma akomeza kujya ashaka ko tubonana kenshi ndetse anagerekaho kujya ambwira utundi tuntu two kundyoshya. Rero nkibona amafoto bakoherereje nahise nkeka Tito na Cynthia ko ari bo babiri inyuma, kuko siniyumvishaga ukuntu aho ngiye hose bamfotora, nanone sinibazaga ukuntu ibyo nabwiye Tito uwo waguhamagaye byose yabikubwiye. Nibwo rero napanze na Paul ngo ashake uko ahugenza Cynthia, nanjye ntumaho Odette ngo nze kureba ko noneho hari ifoto uri bubone.

 

Mugeni: Ibyo ndabyumva. Naho se Tito we yajemo ate?

 

Jacques: Umva sha. Nyine Tito naje gutekereza nyuma ko ashobora kuza akaba ari we ufotora, akayoherereza Cynthia na we akayaguha, nkaba mbuze ikingira umwere. Nibwo nabwiye umuzamu ngo nabona aje ahite ambwira

 

Mugeni: Nuko ugiye kubona ubona Zamu aguteye bip.

 

Jacques: Umva yanteye bip, mpita nanjye nsohoka nsakirana na Tito ari kwinjira neza mu muryango mba ndamushuhuje muganiriza nk’aho ntazi ikimugenza, mubwira aho nicaye ngo aze tube tuganira. Urumva ntiyari kubyanga kandi mpari

 

Mugeni: Aho ndabyumva. Icyakora mugani wawe ubanza warabaye maneko si gusa. Ubwo se wabaganirije ute ari babiri? Ese ubundi uwo Odette ni umugore wa nde?

 

Jacques: Icyo nabonye cyo Odette ntabwo aziranye na Tito. Niba banaziranye ubwo banjijishije. Kuko nabonaga barimo bahana nimero, jyewe nigize ntibindeba. Twakomeje tuganira, ubwo bigeze aho Tito avuga ko agiye mu bwiherero, nibwo nahise rero nanjye nandikira Paul ngo arebe niba hari ubutumwa Cynthia ari bwakire, nawe ndakubwira ngo mu kanya nugira ifoto ubona uhite umbwira.

 

Mugeni: Ndabyibuka ni nako byahise bigenda kuko mu minota nka 3 nahise mbona ifoto yawe wicaye na Odette ariko biboneka ko hagati yanyu harimo indi ntebe iticaweho. Nti ubu ni yo Tito ahagurutseho tu.

 

Jacques: Nyine urumva byose byakozwe mu ibanga ariko bo ntibazi yuko hari ikintu mbiziho, naranakomeje rwose turiganirira bisanzwe kandi na Paul ndabizi ni ko byakomeje. Cynthia buriya yigize umuhanga ntazi ko hejuru y’inkoko haba hari dendo

 

Mugeni: Ariko se kugeza ubu sindumva neza icyo bagamije rwose. Na Cynthia koko nizeraga? Ariko se ko ijwi rye ndizi, kandi kuri terefoni nkaba naragerageje gukurura ijwi ry’umpamagara mu bantu bose tuziranye singire na rimwe nkeka?

 

Jacques: Nanjye sindamenya icyo bagamije kuko urumva ni gahunda irimo abantu batatu batandukanye. Cynthia na Tito bo dusanzwe tuziranye, Cynthia sinzi niba hari ikibazo wenda nagiranye na we mu kazi akaba ashaka kwihimura ansenyera. Tito se we ko na business dushaka gufatanya itaratangira ubwo ikibazo cyaba gishingiye hehe? Nanjye sinzi ariko byibuze ubwo namaze kumenya ababiri inyuma bose, igisigaye ni ukumenya impamvu yabyo. Ibyo na byo kandi sinzatinda kubimenya rwose. Icyari gikomeye ni ukumenya neza ababiri inyuma.

 

Mugeni: Cheri ngwino twiryamire ibindi byihorere icya ngombwa ni uko dukundana, kandi nkaba namenye neza ko uri umwere kandi urengana. Gusa nanone ibi bidusigire isomo rwose. Gucecekana ikibazo aho kugikemura birushaho kucyongera. Iyo nkomeza kubibika singanyire mabukwe ubu nari kuba nkubona nkumva ko uvuye gusambana kandi disi urengana wiviriye mu kazi gushaka ibizatunga urugo? Uzi ko burya abagore bamwe bacyekera abagabo babo ubusa.

 

Jacques: Cherie Imana ishimwe ubwo ngarutse mu cyumba. Reka ahubwo njye kuzana imyenda yo mbyukiramo, hanyuma twiryamire.

 

Yaragiye mu cyumba yararagamo nuko afata terefoni yari yahasize, arebye asanga hari uwamuhamagaye aramubura, nuko ahita amwandikira ubutumwa bugufi buvuga ngo:

 

 

Cherie, ihangane uyu munsi ndaranye na madamu, ndakuvugisha mu gitondo njya ku kazi, gusa ubu inzira namaze kuyitunganya noneho bigiye kurushaho koroha

 

 

Ngo agaki? Ni nde yandikiye ubu butumwa se kandi? Inzira se avuga yatunganyije ni iyihe? Birushijeho kwivanga noneho. Agace ka 24 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s