Imibanire Ubuzima

Wakora iki mu gihe uwo mubana afite ingeso utihanganira?

Igihe muri guteretana hari imico imwe n’imwe uwo mukundana atakwereka ukazayibona mwarabanye. Ishobora kuba imico idakabije ariko kuri wowe ukumva ntiwayihanganira. Hari igenda ivuka kandi ikura uko iminsi ihita, bityo ugasanga umwe abayeho yumva abangamiwe. Hari igihe uzasanga ajugunya inkweto, amasogisi aho abonye, usange amara koza amenyo ntapfundikire umuti yakoresheje. Cyangwa ugasanga yitahira igicuku buri gihe, ni kanyota ahora yanyoye, aragona, arya yasamye, ntajya asasa iyo abyutse, yoga ari uko agiye ahantu, n’ibindi tutavuze.

 

Ese wakora iki mu gihe hari ibyo akora bikubangamiye?

 

  1. Mubwire

Ntabwo azamenya ko ubangamiwe nukomeza guceceka, gupfira muri nyagasani. Gusa nanone mu kumubwira wibica ku ruhande cyangwa ngo ubivuge utongana, mu gihe mwicaye, muri kuganira, mwereke ko bikubangamira utabikunda.

  1. Mwereke akamaro ko guhinduka

Kugirango ahinduke ni uko azabanza kumva akamaro ko guhinduka. Mu yandi magambo kuba bikubangamiye ni ikintu kimwe, ariko se adahinduye iyo mico hari icyo byakangiza? Kirahari, kimubwire.

  1. Mufatanye

Kugirango ahinduke birasaba ubufatanye bwanyu mwembi. Birasaba kugira gahunda mufata, ibyo mwiyemeza hagati yanyu kandi ufite ikibazo akaba ashaka koko guhinduka. Ibuka ko ikibazo ugifitanye n’imico utagifitanye n’umuntu. Bityo rero musabwa kubyumvikanaho no gufatanya

  1. Impuhwe

Gerageza wishyire mu mwanya we. Ibi biratuma utamwuka inabi, ngo umuhanahane cyangwa se umwereke ko ntacyo ari cyo, ari umunyamafuti gusa n’ibindi binyuranye. Bityo uko atinda guhinduka uzabasha kubyihanganira, wumve ko ari urugamba ari kurwana na rwo, kandi bizabafasha mwembi.

 

  1. Mwereke amarangamutima

Niba yiyemeje guhinduka akongera kugukosereza, bimubwire ariko mu mvugo nziza

“Ese koko kuki wongeye … kandi ubizi ko bimbangamira”

Ukoresheje iyi mvugo uzaba umufashije kurenza kumubwira uti

“Nagatangaye uhindutse”,  cyangwa ngo “Nubundi akabaye icwende ntikoga” kuko ibi ni urucantege.

  1. Ihangane

Imico umuntu yakuranye ntabwo mu minsi mike yaba ihindutse neza kuko bifata igihe, kubyimenyereza no kumutera umwete. Niyo yaba ari imico igoye uko umwihanganira, umuha igihe n’umwanya bigenda bihinduka buhoro buhoro kugera igihe azahindukira burundu.

 

 

Hari igihe nyamara guhinduka bitazakunda cyangwa se ubone we ubwe nta gahunda yo guhinduka afite. Icyo gihe bizagusaba kwitabaza inshuti n’imiryango cyangwa se kwiga kubana niyo mico.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s