Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 22

Mu gace gaheruka Muhizi yari yagiriye inama Jacques, ndetse ku rundi ruhande Jacques na Paul buri wese yari afite umuntu bazaba bari kumwe umunsi umwe, amasaha amwe.

Jacques ari ku kazi, ari kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo Muhizi yamubwiye. Yafashe terefoni aba ahamagaye Mugeni

Mugeni: Bite cheri

Jacques: Sawa cherie. Akazi se bite

Mugeni: yewe akazi ndabona kagenda ariko nyine ni hatari

Jacques: Hatari gute ariko se kandi mugore mwiza

Mugeni: Mbega ijambo rintunguye

Jacques: Irihe jambo se kandi

Mugeni: Uti mugore mwiza. Ndabikunze maze. N’ejo sha uzabinyite

Jacques: Nzajya mbikwita kenshi gashoboka. Wabashije kurya se

Mugeni: Yego cheri nariye. Ahubwo se wowe watashye kurya cyangwa akazi kakuriye

Jacques: Uzi ko burya wahushye ku nyama nkufashe

Mugeni: Harya uyu munsi ni kuwa gatatu. Sinibukaga. Icyakora shahu cheri ngufitiye surprise

Jacques: Iyihe se kandi

Mugeni: Ubwo se nyikubwiye yaba ikiri surprise. Wowe gusa ubivemo neza, ibindi ubindekere.

Yamaze kumuvugisha arakupa. Byari bigeze hafi mu masaha asatira saa saba, nuko asohoka mu biro. Yaragiye aho abantu binjirira nuko aba aganiriza umuntu ushinzwe umutekano

Jacques: Bite se mwana zamu?

Zamu: Ndabona ndaho boss ariko nyine icyaka kiba cyanyirengeje

Jacques: Ukagira icyaka hariya zabuze abazinywa koko? Ngwino nkugurire kamwe

Zamu: Ahaaa. Boss ndakuzi urashaka guhita unyirukana. Urumva koko natinyuka kunywa inzoga ndi ku kazi. Oyaa oya pee. Nivugiraga

Jacques: Nanjye nashakaga kukumva. Ariko ndakakwemereye nusoza akazi uze kugafata ndasiga nkishyuye. Hanyuma rero hari icyo nagushakiraga

Zamu: Mbwira ndakumva boss

Jacques: Wa mugabo umaze iminsi aza kundeba hano uramwibuka?

Zamu: Uravuga Tito se boss?

Jacques: Ese burya uranamuzi? Ni we navugaga. Ashobora kuza kundeba, ariko mbere y’uko yinjira ubanze umbwire.

Zamu: Noneho simukingurire ntarakubwira?

Jacques: Wowe nubona ari we, yaba ari n’amaguru cyangwa imodoka uhite umbipa. Si byo? Komeza akazi rero uze kwibuka ka gacupa kawe ntutahe utakanyoye.

 

Yahise ahamagara Odette

 

Jacques: Yewe ndabona akazi kambanye kenshi, kuva hano byananiye ngwino tuganirire hano ubu akazi kenshi nari mfite kacogoye. Hari ikibazo?

Odette: Oya nta kibazo ahubwo ni na byo sawa dore mba ndi hano hafi. Ndaje ahubwo rwose urabizi jyewe ndi rutica umugambi. Umpamagaye ku masaha meza saa munani ndaba nkwicaye iruhande rwose.

 

KU RUNDI RUHANDE

 

Cynthia: Ariko shahu warabyibushye wee. Mbega Paul. Ubanza warazanye umugore si gusa

Paul: Umugore gute se? Ese kuki mwumva ko umugore ari we utuma umugabo abyibuha? Ntuzi ko ushobora kumuzana ahubwo agatuma urushaho kuma. Naho kubyibuha byo sha nsigaye ndya sinkubeshye

Cynthia: None se mbere ho ntiwaryaga? Urumva ngo urambeshya we?

Paul: Oya si ukukubeshya pee. Ubu niyemeje kwiha ngafata uturaso da. Singiye gukomeza kuba nyama ya rwo. None se mwana wowe uzatwereka ibirori ryari

Cynthia: Shahu se nzaba namubonye. Ugirango buriya Mugeni ntiyadutsinze icy’umutwe. Umusore ugishaka umugore muri iyi minsi wamukura hehe?

Paul: Nyamara mbona mubigiramo uruhare. Kugirango Mugeni abashe Jacques ntuzi kata yakoresheje? Mwe se kuki bibananira

Cynthia: Erega namwe muratugora. None se wasura umusore buri munsi umwima ntazahite akwanga?

Paul: None se ko Mugeni yimye Jacques, kuki yamushatse? Urumva aho hantu hatarimo akantu koko?

Cynthia: None se wamenya ute ko ubyanze azakomeza kugukunda? Muraducanga namwe rwose

Paul: Ubwo se ari ukumuha akagenda no kumwima akagenda wahitamo iki? Nyamara ni uko mwanga kubyumva, kimwe mu bituma abasore muri iyi minsi badashishikariye gushaka ni uko igihe cyose bakeneye imibonano bayibona, abandi baba barabyaye, ubwo se uramutse ubona igitsina buri weekend, ukaba ufite umwana cyangwa babiri, harya ubwo igitekerezo cyo gushaka cyazaza ryari?

Cynthia: Ariko uzi ko ibintu uvuga harimo ukuri. Reka nirire iyi fi sha ndabona ije isa neza ibindi urabimbwira ninumva mpaze

Paul: Turyoherwe ahubwo

Bahise bakaraba batangira kurya iyo fi bari baguze banarenzaho ako kunywa gakonje

TUGARUKE KURI JACQUES

 

Aricaye na Odette bari gusangira banaganira, ariko urabona Odette yaje nk’ugiye guhura n’umukunzi. Ikanzu nziza itukura ngufi, isakoshi, amataratara y’umukara, amaherena n’agakufi.

Jacques: Icyakora umugabo wawe afite umugore mwiza pee. Ubu aba yumva atuje koko iyo abona utari mu rugo

Odette: Abuzwa n’iki gutuza se ubwo? Ni iki kidasanzwe

Jacques: Reka nicecekere da. Ese nubu ntabwo biragenda neza cyangwa aracyari hanze ntaraza?

Odette: Sha aracyari hanze ntaraza ubu nyine nabaye isugi urabyumva

Jacques: None se ko utampa karibu ubona jyewe nta kintu nagufasha buriya koko? Cyangwa warandebye urangaya?

Odette: Uhm. Waba wanyiteje se. Ubushize se ntiwansize ngo ugiye mu nama nako reka nicecekere.

Bari bakiri kuganira ni bwo Jacques yagiye kubona abona Zamu aramubipye.

 

Ibyo yaketse se koko birabaye Tito araje? Niba ari we se, ubwo nta kintu kibyihishe inyuma? Agace ka 23 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s