Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 21

Mu gace gaheruka Jacques yarimo aganira na Paul aho yarimo amutekerereza ibimaze iminsi bimubaho, undi na we ari gufatanya na we kurebera hamwe uburyo bwashoboka bwatuma abasha kugaragaza ko ari umwere.

 

Muhizi: Ese sha ko mbona umaze iminsi utameze neza bite byawe?

 

Jacques: Buriya ni akazi kenshi ahari kabitera

 

Muhizi: Ariko iyo undeba ubona ndi umwana ku buryo wambeshyabeshya koko? Ubu se muri aya mezi akazi kenshi ufite ni akahe kurenza mu yandi mezi? Ikindi kandi umunaniro no kuba umuntu atameze neza biratandukanye cyane. Erega nakubwiye ko uzajya umfata nka papa wawe ntukamfate nka shobuja. Si byo?

 

Jacques: Yego ni byo. Ariko ni ukuri ndumva nta kibazo mfite

 

Muhizi: Abanyarwanda baciye umugani ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Kandi mbikubajije kuko maze igihe nkwitegereza. Ngaho mbwira ndebe niba hari inama naguha kandi ntumpishe muhungu wanjye

 

Jacques: Boss, urebye ni ibibazo biri mu rugo ariko ndacyeka biri hafi gukemuka kuko igihe bampaye kiri hafi kurangira

 

Muhizi: Gute se kandi? Ngo igihe baguhaye? Ba nde

 

Jacques: Ni umugore wampuzwe ariko mama yarambwiye ngo nihangane inda nigera mu mezi atandatu bizashira. Iri hafi kuyuzuza rero

 

Muhizi: Abababa. Ukagira ikibazo nk’icyo ukacyihererana koko? Uzi ko ukabije kuba umwana. None se ugirango iyo umbwira ayo mezi yose aba yarashize?

 

Jacques: None se hari umuti uzi boss?

 

Muhizi: Guhurwa ubundi akenshi bijyana n’isesemi no kuruka. Icyo uba ugomba gukora, niba wahuzwe ikintu cy’ingenzi cyane, ushaka icyagisimbura bihuje intungamubiri. Niba wahuzwe ibishyimbo, warya amashaza. Gusa niba wahuzwe uwo mubana, birasaba ko mukosora ibitagenda neza hagati yanyu byaba na ngombwa ukitabaza impuguke mu bumenyamuntu mukaganira. Ntabwo bivuze ko buri gihe guhurwa umugabo biterwa nuko mubanye nabi, ariko hari ikiba kibiri inyuma, ushobora wowe kumva atari ikibazo nyamara wabiganira n’undi akamenya ko ariyo mvano. Rero sinzi ku ruhande rwawe ahaba hari ikibazo ubwo. Niba nta bibazo mufitanye, wowe ubwawe wamuvura kandi niba na bwo bihari na bwo umuti ni wowe

 

Jacques: Urebye ibibazo ubu birahari, ariko atangira kumpurwa nta bibazo twari dufitanye. None ubwo nakora iki hagati aho

 

Muhizi: Wowe gerageza umwiteho kandi umuhe umwanya. Gusa ubikore wirinda kumwegera cyane kuko akenshi umugore waguhuzwe n’icyuya cyawe kimutera ikibazo. Imyenda wambaye idafuze ntukayishyire mu cyumba cyanyu, mbere yuko muryama jya ubanza wiyuhagire ahubwo wisige amavuta na we yisiga ku buryo nta mwihariko wawe yumva. Niba yanze ko mutera akabariro wimushyiraho ingufu kuko byagwa inda nabi ahubwo wowe mureke igihe kizagera byikore.

 

Jacques: None se ni gute nzamwitaho kandi ntamwegereye

 

Muhizi: Ese ubwo uzaba umwana ugeze ryari koko? Ubu se ntufite terefoni akagira indi? Kumuhamagara, kumwandikira, kumubaza uko amerewe, mbese kubaho nk’aho mwegeranye kandi uri ku kazi kawe na we ari ku kazi ke. Erega kwita ku muntu ukunda ntibisaba kumwicara iruhande gusa. Ntibinagoye rwose ni ibintu byoroshye cyane. Ahubwo wowe ongera igihe cyo kumwitaho ukore akazi kawe kandi unubake urugo. Bitabaye ibyo yarinda abyara agihuzwe. Ubwo amezi icyenda wayamara udatera akabariro ukazabaho? Cyangwa ushaka kuzaba nk’abandi bose njya mbona bihugikana utwana tw’udukobwa? Ndakwizera muhungu wanjye izo ngeso ntuzazijyemo rwose ntabwo byaba bikubereye na gato.

 

Jacques: Boss urakoze ku nama ungiriye ngiye kugerageza kubikosora kandi ndizera ko bizatanga umusaruro. Nanjye kurara mu buriri bwa jyenyine ndabirambiwe rwose pee. Nkumbuye umugore wanjye. Erega hari igihe hashira iminsi ibiri ntamubonye kandi turara mu nzu imwe. Nk’ubu nataha ngasanga yaryamye, nabyuka ngasanga yagiye, kuri terefoni kenshi kubera akazi ke ntituvugane umwanya,

 

Muhizi: Ariko nawe koko ufite whatsapp? Urumva wabona icyo wireguza ubwo? Umwandikiye aho ahugukiye akagusubiza nawe ugakomeza gutyo gutyo, umunsi wajya kwira mutavuganye byinshi?

 

Jacques: Icyakora aho ndatsinzwe pee. Ntacyo mfite narenzaho rwose na gito. Murakoze ni ukuri ku mpanuro mumpaye. Ninongera kugira ikibazo sinzacyihererana nzajya mbabaza mbagishe inama

 

Muhizi: Umwana ni we wihesha ingobyi urabizi. Uko twamenyanye n’uko tubanye byose byatewe n’imyitwarire yawe. N’ubu kuba nemeye kubikubaza ni uko nabonaga ko hari igishobora kuba kitagenda neza kuko maze hafi ukwezi ndeba uko uba umeze iyo wicaye wenyine, hari n’igihe rwose uba uri muri controle nkaza utanambonye nkabona uri ahandi kureee. Niho nahereye mvuga nti uyu mwana afite ikibazo haba mu kazi cyangwa mu rugo. Ngaho komeza akazi kawe rero, ubwo ibindi bizaza nyuma.

 

 

KU RUNDI RUHANDE

 

 

Paul: Ese we bite byawe?

 

Cynthia: Yego ko Paul. We uracyabaho?

 

Paul: Akabi ntaho kajya erega. Muba muzi ngo agaturage mwagasize mu cyaro ntaho kazabakura. Ubu noneho ko naje I Kigali muzancikira hehe?

 

Cynthia: Utabeshye se uri I Kigali koko? Kuva ryari se mwana?

 

Paul: Sha ngiye kumara ukwezi. Gusa uri mu bantu nkumbuye ushaka wambwira umunsi udakora tukazasuhuzanya

 

Cynthia: Sha ndahari rwose wowe mbwira. Uzaza ku kazi iwacu se

 

*Paul:* Oya da. Hari akabari ntuye hafi nabonye kameze neza waza tukahahurira tukamenaho abiri. Naho iwanyu wapi. Jacques atazatunyuzamo ijisho nagende

 

Cynthia: Umaze gusobanuka rero mwana. Ubwo rero kuwa gatatu ni jye nawe nibwo nduhuka

 

Paul: Gahunda ni iyo wowe ubwo uzabe tayari nka saa saba uzabe ungezeho. Ubwo gahunda ni ntugasaze

 

Yamaze gukupa ahita ahamagara Jacques

 

Jacques: Yego mwana Paul bimeze bite se

 

Paul: Sha gahunda iciyemo. Kuwa gatatu guhera saa saba nzaba ndi kumwe na we rwose. Ubwo nawe nyine shaka uko ucanga irangi

 

Akimara gukupa, Jacques yahise ahamagara Odette

 

Jacques: Uri kugenda wanga umuvandimwe wowe sinzi ibyawe

 

Odette: Yoo. Sinakwanga shushu. Bite se

 

Jacques: Ndaho meze neza cyane. Ahubwo se ko ngushaka nzakubona we?

 

Odette: Ntabwo wambura kuko nanjye igihe cyose nagushatse narakubonye

 

Jacques: Ubu se kuwa gatatu nka saa munani wazaje nkakwereka ahantu tuganirira? Nshaka ko tuganira nk’abantu bakuru rwose dore singiye kuba nka ya njiji bamara ibinonko bayicira amarenga

 

Odette: Ni byo se koko? Sha nzakwitaba rwose ni ukuri. Urakoze maze. Ndumva nishimyeeeee

 

Jacques: Sawa ubwo gahunda ni ntugasaze

 

 

Izi gahunda se zigiye kubera umunsi umwe ubu nta kizihishe inyuma? Muhizi se ukurikije inama ari guha Jacques ubu nta makuru macye yaba afite? Agace ka 22 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply to Côme Cancel reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s