Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 20

Mu gace gaheruka urubanza rwari rwatangiriye iwabo wa Jacques rwari rwakomereje kw Jacques mu rugo aho yageze akakira ibirego byose Mugeni amushinja hamwe akiregura. Twasize abajijwe ikimenyetso cyerekana koko ko ibyo avuga noneho ari ukuri.

 

 

Jacques: Ese nubu nturaza I Kigali mwana?

 

Paul: Yego kooooo. Uzi ko ngiye kumara icyumweru. Ahubwo mpora nguhamagara nkakubura

 

Jacques: Ubwo se iyo umbuze nta n’ubwo uza ku kazi cyangwa mu rugo? Nawe rwose urakabije

 

Paul: Sha ibyanzanye ntibyari byakagiye ku murongo neza nari nkiri gushyira ibintu kuri gahunda ariko urebye ubu bimaze gutungana noneho icupa narisoma

 

Jacques: Ahubwo ndagushaka byihutirwa ndetse cyane, sinzi niba n’uyu munsi waboneka

 

Paul: Yewe niyo wambwira izi saha rwose urabizi singira isaha yo kunywa igihe cyose ndarisoma.

 

Jacques: Ubu nari ndi mu rugo, ushaka wanyura mu rugo ukanasuhuza Mugeni tukabona kujyana ku kazi. Cyangwa se nako reka duhurire ku kazi ahubwo turatahana dusangire ibya nijoro. Humura ndagucyura kandi nunashaka urare iwacu inzu ni nini

 

Paul: Reka nta mugabo urara mu rugo rw’undi mugabo atabuze aho ataha. Ahubwo reka nteremo agakabutura nze. Ndagusanga ku kazi nimpagutanga ndabwira ba bakobwa babe bampaye icyo mbasha

 

Umugambi bamaze kuwuzuza, Jacques yahise abwira Mugeni ko agiye ku kazi anamusaba guteka byinshi ko ari buzane na Paul

 

 

Ubwo yageraga ku kazi yasanze Paul na we ari bwo akihagera nuko bararamukanya dore ko batanaherukanaga nuko baricara batangira kuganira.

 

Paul: None se umugore ameze ate? Ubu inda ntimaze kumugadika niba warahise winjiza neza? Cyangwa sha warahushije?

 

Jacques: Nawe rwose ugira ayawe. Sha inda yarinjiye ariko yamuguye nabi bya hatari. Azajya kuyibyara yumvise

 

Paul: Yamuguye nabi gute se? Ntabwo se akijya ku kazi

 

Jacques: Ajyayo ariko mwana burya gutwita ntibiba byoroshye uwashaka yajya yubaha abagore pee. Uziko ibintu byinshi bihinduka. Ubu buri munsi duteka ibishyimbo

 

Paul: Ibishyimbo gute se kandi

 

Jacques: Nyine iyo ngo bimuhumuriye aba yumva ari byiza cyane. Iyo twabitetse yegera imbabura ubundi ka kuka kazamuka akagatunga amazuru akaryoherwa. Byabanje kujya binsetsa ariko narabimenyereye. Gusa sha ubu ndi mu bibazo ni na byo naguhamagariye nshaka ko dufatanya gushaka umwanzuro wabyo dore urabizi twararuhanye kandi wamfashije muri byinshi, ibi na byo rwose nasanze ari wowe wabimfashamo

 

Paul: Ngaho da. None se bimeze gute? Washwanye n’umugore se?

 

Jacques: Sha twashwanye ariko kwiregura kwanjye byabaye impfabusa, ndashaka rero ibimenyetso bindenganura, muri macye bindengera.

 

Paul: None se mwapfuye iki koko ku buryo munanirwa kumvikana?

 

Jacques: Sha urebye ni ukuri nta kosa mfite ariko nyine afite ibimenyetso nananiwe kwerekana ukuri kwanjye

 

Paul: Uri kuncanga. Sobanura neza. Kwanza mbwira. Ikibazo ni ikihe, urashinjwa iki

 

Jacques: Aranshinja ko namuciye inyuma nkanararana n’undi mugore

 

Paul: None se ntabyo wakoze?

 

Jacques: Sha ntabyo nakoze pee. Urabizi kandi wowe sinakubeshya

 

Paul: None se ashingira kuki abiguhamya

 

Jacques: Reka nsobanure neza. Ku kazi haje umugore ambwira ko aje kungisha inama. Uwo munsi yaje ku kazi bwije amasaha yo gutaha agera ntarataha ku buryo nageze mu rugo mu gicuku, kandi yarananguriye turasangira, ntashye nari nahaze sinarya. Bucyeye yaje gufata buffet ku kazi ansaba ko dusangira, nabwo sinataha uwo munsi natashye nsanga Mugeni yarakaye kuko yari yanampamagaye sinamwitaba ndi kuganira n’umwe mu bagabo tugiye gufatanya business. Uwo mugore rero yaje kunsaba ko twazajyana akanyereka ahantu botsa neza, jyewe nabyemeye nk’uburyo bwo kugenda nkanamenya icyo ahandi baba baturusha, sinari nshyize imbere gusohokana n’uwo mugore. Byahuriranye rero n’uko nari bujye mu nama mu ntara, nuko ntandukanye na we mpita njya mu nama ndarayo nza bukeye.

 

Paul: None se umugore ni gute agushinja kumuca inyuma muri ibyo byose? Ko numva nta na hamwe biri

 

Jacques: Inshuro zose nahuraga n’uwo mugore, hari umuntu ntazi wabaga ari kudufotora amafoto akayoherereza Mugeni. Uwo munsi njya mu nama rero yadufotoye uwo mugore anyicaye iruhande, yambaye bikini avuye mu mazi. Rero nabuze uko nsobanurira Mugeni ko ntaryamanye na we. Kuko navuye mu rugo mubwiye ko ngiye mu nama ariko mbanza kubonana n’uwo mugore mbona kujya mu nama. None yanze kubyemera pee.

 

Paul: Sha waragambaniwe ahubwo nudacunga neza uretse gusenya baranakurasa tu. Uwo mugore afite gahunda n’abandi bantu ku buryo muri gahunda bafite iya mbere ari ukugushwanisha na Mugeni

 

Jacques: None se kuki uvuze ngo bandasa?

 

Paul: None se niba bashaka ko ushwana na Mugeni, nibitabaho? Cyangwa se uramutse koko uguye mu mutego w’uwo mugore, kuko jyewe ndumva ashaka ko muryamana, uzi ute niba we nta mugabo afite? Abimenye byagenda bite?

 

Jacques: Aho rero niho nshaka ko umfasha kuko natangiye gucyeka abantu babiri

 

Paul: Abahe se kandi?

 

Jacques: Mu bagabo dufitanye umushinga harimo uwitwa Tito. Yabanje kunyumvisha uburyo nkwiye kuba nashaka agakobwa kazajya kanyitaho mu gihe Mugeni byanze, dore ko ubu nanarara jyenyine kuko Mugeni yarampuzwe. Ibyo Tito na Odette ni bo bantu nabibwiye, ariko Mugeni yambwiye ko na byo uwamwoherereje amafoto yabimubwiye. None se ko Odette atari we wifotoye, urumva uwahaye amakuru Mugeni atari Tito cyangwa undi muntu Tito yabibwiye? Gusa simpamya ko Tito ari we wayohereje kuko madame yambwiye ko uwamuhaye amafoto ari umuntu w’igitsinagore kuko baranavuganye kuri terefoni

 

Paul: None se ko ucyeka Tito kandi ko wa mugani byenda kumvikana, undi wa kabiri ni nde bafatanyije?

 

Wa mugani undi ni nde? Niba atari Tito wahamagaye Mugeni, uwahamagaye Mugeni wundi uzi amakuru ya Jacques ni nde? Ni aho mu gace ka 21

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s