Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 19

Agace gaheruka twasize Jacques ageze iwabo, aho yasanze Mugeni yamaze gutekerereza nyirabukwe byose byerekeye ikibazo bafitanye. Agitunguka mu marembo nta kindi bamwakirije uretse kumwereka ifoto ye na Odette, nibwo yahise abazwa iby’uwo mugore.

 

Jacques: Uwo mugore turi kumwe yitwa Odette

 

Mama: None se ni gute wifotozanya n’umugore utari uwawe, yambaye ubusa? Ni umugore wa kabiri washatse mbimenye cyangwa mwari muri gukina filimi?

 

Jacques: Ariko sinigeze nifotozanya na we pe. Ahubwo

 

Mama: Ahubwo ahubwo iki? Ariko Muhi, koko ngo akabaye icwende ntikoga. Umugore wawe urabizi yifitiye ikibazo, urabizi aratwite, aho kumuba hafi ngo umuganirize umushimishe ahubwo uririrwa mu bagore batampaye agaciro. Ese ubwo nta n’isoni ufite koko? Ubu se ko utangiye iyo mico nta n’umwaka muramarana, urumva imyaka niba itanu utazaba usigaye uri igihararumbo? Mwana wanjye koko washubije agatima impembero ukareka kubabaza Mugeni?

 

Jacques: Jyewe rero ntacyo umutima wanjye unshinja kugeza ubu. Ahubwo ndi kwibaza ukuntu mwanyirukankishije ibitaro byose ngo ndahiga umurwayi urembye naho yibereye aha. Ubundi se ayo mafoto mbona yaciye ibikuba ni hehe mwayakuye?

 

Mama: Noneho utugize injajwa? Urumva ibyo turi kuvuga nta shingiro bifite? Ushaka guhakana ko uyumugore mutararanye se? Ngaho se igire umwere turebe? Muhire narakwibyariye ndakuzi. Ntiwagera ku kizungerezi nk’iki ngo ubure guta inkonda. Gusa ca bugufi usabe imbabazi, ibindi ndizera ko bizagenda neza. Kandi uhindure imyitwarire rwose mwana wanjye

 

Muhire yakomeje gutekereza, yibaza uwaba yarafashe iyo foto biramuyobera.

 

Jacques: Mama, ndumva ibisigaye ndi bubiganireho na Mugeni. Ndabona nta kintu ari kuvuga ariko ndizera nituba turi twenyine hari icyo biri butange. Niba nta kibazo mwamureka akaza tugatahana, ibindi turabivugana tugeze mu rugo

 

Mama: Nubundi urugo ni urwanyu ni mwe mugomba kumenya uko murucunga, uko mwirinda abashaka kurusenya. Icyo nababwira cyo mwembi nimutaba maso abanyeshyari bazabasenyera kandi nimumara gusenya bazasigara babaseka muhinduke iciro ry’imigani, uwabubahaga atangire abafate uko yishakiye. Nta kosa ritababarirwa kandi nta n’ikosa ritakosoka iyo habayemo guca bugufi, kuzuzanya no kubahana hakiyongeraho urukundo ruzira amakemwa. Rero ikindi, Mugeni aratwite kandi urabizi abagore batwite hari ibyo basabwa kwigengeseramo cyane cyane ibijyanye n’amarangamutima. Ibyo bisaba wowe mugabo kwirinda ukitwararika kugirango utagira ibyo uhungabanya haba ku mugore no ku mwana atwite. Ngaho nimutahe, ndi bubasure ku mugoroba mumbwire icyo mwagezeho.

 

Baratashye, gusa bagiye batavugana kugera mu rugo. Ubwo bageraga mu rugo, basanze Kadogo yaje, bamubwira ibyo akora byose bo bajya mu cyumba bakingaho

 

Jacques yicaye ku gitanda mu mirambizo, Mugeni yicara ku mutwe, dore ko bari batarongera kwegerana kuva yamuhurwa. Jacques nk’ushinjwa akanaba umutware w’urugo, ni we watangije ikiganiro

 

Jacques: Cherie, kugukunda byo urabizi nabigize ihame kandi mpamya ko kuva twamenyana ubibona. Imyitwarire yanjye na yo nubwo wenda wowe wumva ko yahindutse ariko siko biri ahubwo hari abantu bashaka kudutobera umubano nubwo ntazi ngo ni bantu ki

 

Mugeni: Noneho ugiye kumbwira ko amakuru mfite ari ibinyoma? Cyangwa wabonye iriya foto ukeka ko ari yo gusa mfite? Uwububa erega abonwa n’uhagaze. Nako baca umugani ngo n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye, rero ntugirengo ibyo ukora byose wiherereye ntihaba hari abakubona.

 

Jacques: Ariko unciye mu ijambo ntararangiza ibyo navugaga. Sinshaka kwigira umwere ku busa, ariko sinshobora no kwemera ibyo ntakoze hejuru y’ifoto gusa. Jyewe nari ndi mu nama, ni na ho naraye. Nushaka kubimenya neza uhamagare abagabo twari kumwe muri iyo nama, ni bo bari buguhe ukuri.

 

Mugeni: Hanyuma se iyi foto yafatiwe mu nama na yo kandi? Erega wica ibintu ku ruhande erura umbwire ukuri kandi niba wanacitswe ukabikora, ku ruhande rumwe nakumva kuko amezi maze tutabikora si macye ariko nanone kumbeshya wigira umwere rwose byo sindi bubyumve

 

Jacques: Nkubwije ukuri uriya mugore sinigeze ndyamana na we, nta n’ibyo mfite muri gahunda rwose. Icyakora niba gusangira na we ari icyaha icyo cyo ndacyemera nkanagisabira imbabazi. Ariko niba wumva gusangira na we nta cyaha kirimo aho rwose nta kindi nasabira imbabazi.

 

Yamubwiye ibyo Mugeni ahita amwereka andi mafoto afite yo mu bihe bitandukanye, ahantu hatandukanye ari kumwe na Odette

 

Mugeni: Ngaho nkweretse ibindi bihamye, nsobanurira neza. Uyu mugore ni nde, ni uwa he, mwamenyanye ryari, mwamenyaniye hehe, mupanga iki? Ibyo numara kubisubiza ndakubaza ibindi

 

Jacques: Uwo mugore yitwa Odette. Twamenyanye ansanze ku kazi, ambwira ko hari inama aje kungisha. Uwo munsi byatumye ntinda gutaha ndetse aho ntahiye sinariye kuko nari mvuye ku kazi nsangiye na we. Bucyeye bwaho yarampamagaye ambaza niba iwacu hari buffet, aza kurya ansaba ko dusangira. Kuko numvaga nta kibazo kirimo, nasangiye na we sinabasha kuza kurya ku manywa.

 

Mugeni: Ese bwo waba umukire ka jana, wumva ibiryo biteguwe inshuro ebyiri ntibiribwe, biba atari ukwangiza koko? Urumva koko wowe aho nta kosa ririmo? Ko ubizi ko Kadogo afite terefoni kuki utamuhamagaye ngo umubwire ko utaza kurya hanyuma ngo areke guteka?

 

Jacques: Ariko se wambabariye ukanyumva koko? None se ko yampamagaye amasaha yo guteka yarenze urumva byari kuba bikimaze iki? Rero turi gusangira ni bwo yansabye ngo tuzasangire undi munsi atari ku kazi, na byo numvise nta kibazo ndamwemerera. Ifoto rero wabonye ubwo uwayifashe yayifashe avuye mu mazi koga, aje gufata icyo kunywa

 

Mugeni: Hanyuma wari wavuye hano ugiye hehe?

 

Jacques: Nari mvuye hano nkubwiye ko ngiye mu nama I Huye.

 

Mugeni: None se ushaka kuvuga yuko inama yari kubera I Huye yahise yimukira aho ngaho ra

 

Jacques: Cherie aho ikosa ndaryemera, kuko numvaga kukubwira ko ngiye gusangira n’undi mugore ushobora kutabyakira neza, nitwaza inama yari bube nijoro, mvuga ko ayo masaha ari yo ngiyemo. Ariko nta kirenze kuri ibyo cyabayeho

 

Mugeni: None se ubu bwo niba icyo gihe warambeshye, ni iki kinyemeza ko ubu bwo umbwije ukuri?

 

 

Ibintu ko bikaze? Aha hantu Jacques arisobanura ate ngo yemeze ko nta kindi yakoze? Agace ka 20 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s