Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 18

Agace gaheruka twasize Jacques yataye umutwe aho yari yayobewe aho umugore we arwariye kugeza ubwo yageraga mu rugo agasanga nta muntu n’umwe uhari ahubwo agasanga agapapuro ku meza.

 

 

Mama Jacques: None se mwana wa, ko ukomeza kurira udatobora ngo umbwire urumva koko ndi bugufashe iki kandi ntazi ikibazo kiri hagati yanyu? Ndabibona urababaye ndetse urahangayitse ariko nutihangana ngo utobore umbwire ntabwo ndi bubone aho mpera nkubwira uko wabigenza. Kandi niba ari na Muhire uri mu makosa, humura jyewe sinjya nshyigikira amafuti, kuko nubwo ari umuhungu wanjye, nawe urabizi ngufata nk’umukobwa wanjye bwite, ntabwo narengera umunyamafuti. Ngaho cururuka umbwire rwose nguteze yombi mwana wanjye

 

Jacqueline: Ariko mama wasanga Mugeni ibyo ashaka kukubwira ari ibanga rikomeye adashaka ko nabimenya. Reka mbe nsohotse nigendere nimunkenera mumpamagare ndaba ndi hafi

 

Mama: Nibyo ba ugiye buriya ibyo mu rugo aba ari amabanga akomeye cyane, wa mugani byibuze arabona uko yisanzura

 

Jacqueline yarasohotse nuko amaze kugenda Mugeni ntiyarekera kurira. Nyirabukwe yaramwegereye aramwiyegereza amwegamisha mu gituza atangira kumukorakora mu mutwe ari nako amubwira amagambo yo kumuhumuriza, undi na we agenda arushaho guhora ageza ubwo atuza maze aratobora aravuga

 

Mugeni: Mama, nashatse Jacques mukunda kandi rwose narabibonaga ko yahindutse kuko nanamuteze imitego myinshi ngo ndebe ko yaba yarahindutse koko akagenda ayisimbuka. Ariko kuva tubanye, navuga ko iki cyumweru gishize n’iki turimo yongeye akanyiyereka mu yindi sura ku buryo nibaza niba nkiri umugore we bikanyobera

 

Mama: None se mwana wa, hari imico mibi yongeye kumwadukaho? Natangara cyakora nkanumirwa burya koko ngo akabaye icwende ntikoga. None se mwana wa, ni iki yakoze wananiwe kwihanganira kugeza ubwo ugera kwa muganga wabaye nk’uwataye umutwe?

 

Mugeni: Mama sinzi niba nabona aho mbihera ariko ntakubeshye ubu Jacques yamaze kunzanaho inshoreke ndetse n’iri joro ntiyaraye mu rugo ni yo bararanye (yarabivuze ahita yongera kurira)

 

Mama: None se mwana wa, ayo makuru uvuga uyahagazeho neza cyangwa ni ayo wabwiwe? Si wowe wambwiye ko Jacques yagiye mu nama I Huye? Ubwo se wambwira ute ko ibyari inama byahindutse kurara mu nshoreke?

 

Mugeni: Mama, Jacques yitwaje inama ariko yarambeshyaga yari afite izindi gahunda agiyemo, ku buryo rwose inama niba yaranabaye ariko itabaye igicuku. Ubu se ko ubizi naraye kwa muganga, kuki atarangeraho? Ubwo si ya nshoreke ye bakiri kumwe itaramurekura?

 

Mama: Umva mwana wa, banza ushyire umutima hamwe umbwire neza uko amakuru uyafite

 

Mugeni: Byatangiye atarya mu rugo nijoro, bucyeye ku manywa na bwo ntiyarya mu rugo. Izo nshuro zose yabaga yasangiye n’iyo nshoreke ye, none ntiyanyuzwe yageretseho kurarana na we. Kandi rwose si inkuru z’ibihuha kuko mbifitiye gihamya

 

Mama: None se ufite gihamya ki? Mbwira neza amakuru yose wasanga ari no gucyeka ubusa

 

Mugeni: Urabuzwa n’iki se kumurengera ko ari umuhungu wawe nyine. Ubu nyine ugiye kumpindura ikigoryi n’injajwa.

 

Mama: Oya mwana wa. Ariko nanone ntabwo uransobanurira amakuru uburyo wayabonye, uko uyazi yose. Sinzi rero ubwo aho nahera nguha inama

 

Mugeni: Mama, nari nibereye mu kazi, mbona nimero ntazi inyoherereje ifoto ndebye mbona ni Jacques ari kumwe n’umugore ntazi. Iryo joro sinzi isaha yatahiye kuko yatashye namaze kuryama. Amakuru naje kumenya ni uko atariye, ahubwo ibyo yari kurya yabihaye kadogo mu gitondo aba ari byo arya ku manywa. Ku manywa nabwo wa muntu ntazi yarongeye anyoherereza andi mafoto, na bwo Jacques ari kumwe na wa mugore kandi uwo munsi na bwo ntiyariye mu rugo ku manywa. Ibyo byose uwo muntu wampaga amakuru, yarabimbwiye kandi koko ngenzuye nasanze ari ko byagenze kuko Kadogo yampaye ayo makuru. Iryo joro nahamagaye jacques nshaka ko ataha kare ngo tubiganireho ambwire neza ukuri kwabyo ntiyanyitaba inshuro eshatu zose. Aho atahiye yasanze nanjye nababaye cyane ku buryo ntigeze mvugana nawe. Nyuma yaho ni bwo yambwiye ukuntu afite inama kandi izaba ikageza mu gicuku bityo azararayo. Ejo ni bwo nabonye amafoto ari ku manywa akikiye wa mugore yambaye ubusa. Ubwo se ibindi bihamya nshaka ni iby’iki koko?

 

Mama Jacques yamwumvaga atuje, nuko ubwo Mugeni yamaraga kumubwira ibyo byose yarongeye araturika ararira, abanza kongera kumuhoza nuko ubwo Mugeni yamaraga gutuza nyirabukwe aramubwira

 

 

Mama: Rero mwana wanjye nkurikije ibintu byose umbwiye, ntabwo nashinja Muhire ko yaguciye inyuma ariko nanone sinamurengera ngo mvuge ko ari umwere. Ariko ndashaka kukubaza utubazo kandi utunsubize ubanje gutekereza

Akabazo ka mbere, uwaguhaye ayo mafoto uramuzi

 

Mugeni: Oya ntabwo muzi yananze kunyibwira

 

Mama: Nonese yakubwiye ko ibyo akubwira byose abikubwirira iki?

 

Mugeni: Yambwiye ko abimbwira kuko ngo anyikundira, adashaka ko nazagira ibibazo ntazi aho byaturutse

 

Mama: None se ko aguha amakuru aba yabereye ahantu hatandukanye, amenya ate ko Muhire agiye guhura n’uwo mugore?

 

Mugeni: Mama, simbizi gusa ibyo simbyitayeho icyo ndeba ni uko koko biba byabayeho kandi amafoto ampa rwose si amahimbano biba byabayeho.

 

Mama: Aho rero niho nshaka ko tuganira. Umuntu umenya ko umugabo wawe afitanye gahunda n’uwo mugore ntabwo kuguha amakuru agamije kukubakira ahubwo agamije kugusenyera. Kuba baba bahuye cyangwa batahuye nanjye sibyo ndebaho icyo nshaka kukubwira ni kimwe. Umuntu uguha amakuru ashaka kugusenyera. Niwitwara nabi muri iki kibazo uzasenya ntuzubaka ariko nucyitwaramo kigabo kizarangira neza kandi muzakivamo mwese mukomeye mwemye. Banza wongere wibaze, umuntu uguha amakuru amenya ate ko Muhire ari buhure n’uwo mugore?

 

KU RUNDI RUHANDE

 

Jacques agapapuro yaragafashe agasomye asanga ni Kadogo wamwandikiye ko kwa muganga batatinzeyo ahubwo bavuyeyo umugore akamutuma naho we akaba yagiye kwa nyirabukwe.

 

Akimara gusoma ako gapapuro yahise asohoka yatsa imodoka ajya kwa nyina dore ko yari anamaze igihe atagerayo. Ubwo yageragayo yasanze Jacqueline ari ku irembo aramusuhuza amubaza niba Mugeni ahari amubwira ko ahari kandi ari kuganira na mukecuru.

 

Yahise yinjira, acyinjira asanga Mugeni ari kwereka nyirabukwe ya mafoto. Umukecuru yumiwe, ababaye anarakaye akibona Muhire nta no kumusuhuza yahise amwereka ifoto ya nyuma yafashwe ari kumwe na Odette avuye muri piscine, yambaye bikini.

 

Mama: Udaciye ku ruhande mbwira neza iby’iyi foto ibintu bitarakomera.

 

Ese arisobanura ate koko? Ubu se ukuri kugiye kugaragara cyangwa bigiye kurushaho gukomera? Agace ka 19 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s