Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 17

Agace gaheruka twagashoje ubwo Jacques yarimo avugana na Odette kuri terefoni, gusa ubwo bavuganaga ni bwo yabonye Kadogo we amuhamagariyemo

 

Jacques: None se muga, umugore wanjye amerewe ate koko?

 

Muganga: Umugore wawe wuhe se kandi ko mbona uza utarwiyambitse?

 

Jacques: Kandi bampamagaye bambwira ko umugore wanjye arwariye hano arembye cyane?

 

Muganga: Eeeeh. Niba ari umugore uje arembye ubu tumaze kumuha transfer bamujyanye ku bitaro bikuru, wajya kuba ariho urebera.

 

Jacques yahise asohoka mu bitaro igitaraganya nuko yihutira kujya ku bitaro bikuru nuko ubwo yahageraga yahise yinjira anyura aho bakirira abantu ahita abaza uhakora amubwira ko yaba ategereje gato muganga. Ubwo muganga yazaga yahise amwegera

 

Jacques: Muganga, hari umugore urwaye uje hano avuye ku bitaro by’akarere nari nje kureba. Bampamagaye ndi mu ntara nza nihuta ngeze ku bitaro by’akarere bambwira ko bamwohereje hano. Ndi umugabo we

 

Muganga yabanje kumwitegereza, nuko

 

Muganga: Ngo ni wowe mugabo we? Ko hano twakiriye abagore benshi se uyu munsi ndamenya uwawe yitwa nde

 

Jacques: Uwanjye yitwa Mugeni

 

Muganga: Mugeni? Yari arwaye iki se ko hano twakira indembe cyangwa abafite uburwayi navuga ko bwihariye cyangwa bukeneye ibizami byisumbuye

 

Jacques: Yewe uretse ko atwite inda igeze mu mezi atanu ubu ariko nta bundi burwayi bwihariye yari afite, ariko umukozi yampamagaye ambwira ko bagiye kwa muganga

 

Muganga: Ihangane gato ba wicaye aho ngaho utegereze njye kukurebera mu barwayi twakiriye niba uwo Mugeni arimo

 

Jacques: ahubwo ndebera icyumba arwariyemo kuko kurwara ko ararwaye

 

Muganga yaragiye areba muri lisiti z’abarwayi bakiriye kuva mu gitondo ariko aburamo umurwayi witwa Mugeni

 

Yaragarutse asanga Jacques akiri aho ubona ariko yataye umutwe byamuyobeye

 

Jacques: Ameze ate se muganga? Ari mu kihe cyumba se?

 

Muganga: rero wa mugabo we nta murwayi witwa Mugeni uri muri iri vuriro. Rwose mu barwayi twakiriye uyu munsi nta murwayi witwa Mugeni urimo

 

Jacques: Ariko se ubu koko kuki mwese muri kunzungurutsa.

 

Yikoreye amaboko, yarasohotse mu bitaro ajya mu modoka yicaramo atangira gutekereza byinshi. Yibaza niba umukozi yaba yamubeshye, yibaza niba se haba hari ahandi bagiye kwivuriza byombi biramuyobera. Nibwo yongeye afata terefoni ahamagara kadogo aramubura, ahamagara umugore icamo ariko ibura uyitaba.

 

Yabonye nta wundi mwanzuro ahitamo gutaha akareba niba bari mu rugo.

 

 

KU RUNDI RUHANDE

 

 

Tito ubwo yavaga mu nama yahamagaye Cynthia ngo bahure bagire ibyo bavugana, nuko bahurira ahantu hatari ku kazi kwa Cynthia, maze baricara baraganira

 

Tito: None se mwana umushinga uwugeze hehe?

 

Cynthia: Umva nabonye umugabo wenyine kumubasha bizangora mpitamo guturuka impande zombi, ariko disi afite umugore w’akajiji

 

Tito: Gute se? Hari akandi kantu wavanzemo se?

 

Cynthia: Ntuzi wa mugore witwa Odette utuye ruguru y’iwacu?

 

Tito: Yego ndamubona. None se ahurira hehe na gahunda dufite?

 

Cynthia: Umva uriya mugore azi gukina nkamwemera cyane. Ubu we na Jacques bamaze guhura inshuro eshatu, kandi inshuro iheruka ni ejo mbere yuko mujya muri ya nama.

 

Tito: eeeeeeeh sha aho ndakwemeye mwana. None se ko nshimye nyine ari mu mupango, azunguka iki we? Naho se ko wavuze ngo Mugeni ni akajiji, we ni gute

 

Cynthia: Nyine umunsi wa mbere Jacques ahura na Odette nari nzi isaha bari buhure n’aho bari buhurire, nuko nshaka uko ndi bufate ifoto nyoherereza Mugeni. Icyo gihe Jacques yatashye atinze, ageze mu rugo ntiyanarya. Ku bucyeye yarongeye ahura na Odette basangira ku manywa nabwo ntiyataha iwe icyo gihe na bwo ndongera noherereza Mugeni ifoto nanamubwira ko umugabo we ataraye ariye.

 

Tito: Shahu uri agashitani noneho ndemeye pee. None se nyine ko uba wamuhaye amakuru ufitiye gihamya, ni gute umwita akajiji?

 

Cynthia: Umva ra. Ni gute se atari akajiji. Umuntu aguhaye amakuru, inshuro eshatu zikurikiranya, kandi akaguha n’ibihamya. Ntiwamutumye kugushakira amakuru, ntiwamutumye kukunekera, ubwo ni gute utatahura ko uwo muntu afite icyo ashaka kugeraho cyangwa atari agatego ari kugutega? Ibaze nk’umuntu akubwiye ngo ejo nabonye umugore wawe aha n’aha kandi yari yambaye uku n’uku. Nyuma y’icyumweru ati nongeye mubona aha n’aha.. Kuki utagira amakenga koko?

 

Tito: Ariko wa mugani ni akajiji disi. None se bigeze hehe nyine?

 

Cynthia: Sha nshaka kureba aho ibya mbere biri bubaganishe nibaramuka bashwanye ndabimenya kandi Jacques nahikura na byo ndabimenya. Ubundi nshake undi mupango karundura. Sha nibahikura byo sinzi

 

Tito: Harya ubundi ubwo Odette we azunguka iki?

 

Cynthia: Ibyo bindekere uzaba ubimenya. Nashaka azamubere umugore. Ese ubona Jacques atari umusore mwiza

 

TUGARUKE KURI JACQUES

 

Yageze mu rugo asanga igipangu kirafunze avuza ihoni abura umukingurira. Yavuye mu modoka arikingurira, arinjira arongera arakinga. Yarakinguye inzu arinjira, ageze mu nzu asanga nta muntu uhari, ajya mu gikari abura umuntu n’umwe. Ubwo yasubiye muri salon aricara, ariko acyicara yahise abona agapapuro ku meza aragafata arakarambura.

 

Aka gapapuro se kanditseho gute noneho? Ese ubundi kuki batabashakira amahoro? Agace ka 18 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s