Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 16

Agace gaheruka karangiye ubwo Jacques na bagenzi be bari mu nzira berekeza aho inama yagombaga kubera, ariko hagati aho yaje guhamagarwa na Kadogo, mu gihe bakivugana iba iracitse atamubwiye icyo amuhamagariye, nyuma aza kubona indi nimero atazi iramuhamagaye.

 

Jacques: Allo, ni nde

 

…: Boss ni kadogo, terefoni yanjye irazimye

 

Jacques: Bite se ngo nyokobuja abaye iki?

 

Kadogo: Amaze iminota nka 30 arimo kurira none ari kuvuga ngo umutwe uri kumurya

 

Jacques: Ari hafi yawe aho se cyangwa ari mu cyumba?

 

Kadogo: Ari hano yicaye ku rubaraza

 

Jacques: Terefoni ye se iri hehe ko nyihamagara ntiyitabe?

 

Kadogo: Ayifite mu ntoki ariko

 

Jacques: Ngaho muhe iyo ngiyo tuvugane nta kibazo

 

Kadogo: Boss ntabwo ari kwemera kuyifata.

 

Jacques: Mwihorere. Ntabwo ndi buze kurya nijoro nagiye mu nama I Butare kandi ndararayo. Umenye urugo nihagira ikibazo kindi agira uhite umbwira.

 

Bakomeje urugendo rwabo, nuko bagera I Huye aho bagombaga gukorera inama, yarabaye koko, inagenda neza rwose ku buryo umushoramari yemeye kubatera inkunga ingana na 40% by’ayo bazashora, naho we inyungu ikaba ko azazana company itwara abagenzi ba mukerarugendo ikajya ikorera ahongaho, bumvikana ko nta kintu na kimwe bazajya bamwishyuza, kandi ku muntu uzajya acumbika muri hoteli yabo yazanywe na we, akajya afata 5% ku mafaranga yishyuye. Ibyo bamaze kubyumvikanaho noneho bajya mu gusangira, ni ho noneho na babandi bari baherekeje ba bagabo bahise baza, maze si ukuryoshya karahava.

 

Jacques yakomeje guhamagara umugore we ngo amubaze uko amerewe ariko undi ntamwitabe, yibaza icyaba cyamuteye bikamuyobera

 

 

Yageze aho yiyemeza kwigira kuryama, gusa ageze aho yari kurara dore ko yari avuye ahari urusaku ni bwo yibutse ko atigeze abwira Odette ko yageze aho bari bagiye niko kumwandikira amubaza niba yamuhamagara, kandi ubwo byari mu masaha y’igicuku hafi saa saba, nuko ahita abona undi aramushubije ngo mpamagara nta kibazo

 

Jacques: Sha umbabarire nabaye busy n’ingendo n’inama sinakubaza niba wageze mu rugo amahoro

 

Odette: Ahubwo se ugirango simbonye unyandikiye nanjye isoni zikamfata. Kuba ntigeze nkubaza uko urugendo rwagenze, ugirango jyewe sinakosheje. Jyewe ndaho meze neza. Wowe se bite

 

Jacques: Sha nanjye ndaho inama twayishoje ubu ngiye kuryama ndabyuka ngaruka I Kigali.

 

Odette: Ubu disi ugiye kwiraza. Ubu se imbeho y’I Huye uri buyikire koko

 

Jacques: Kwiraza koko ntubizi ko maze kubimenyera, nta kibazo ndi bugire rwose ndumva meze neza

 

Odette: Ubwo se iyo untereta nkaguherekeza ubu simba nkwirarije. Nako ntiwakiteza igikecuru nkanjye

 

Jacques: Ahubwo vuga ko ari wowe utanyiteza sha. None se ko wari ubizi ko ngiye aho ndi burare kuki utambwiye ngo umperekeze. Ubundi se ubwo wabwira umugabo wawe ko waraye hehe

 

Odette: Namubwira ko nagiye mperekeje umuntu ugiye mu nama

 

Jacques: Ese ubundi ko kuvuga ari ugutaruka, izi saha ntarataha cyangwa ntabwo iyi minsi ahari

 

Odette: Sha ibyanjye erega ni inkuru ndende. Gusa iyi minsi ari hanze azamarayo ukwezi. Ubu nyine nanjye ndisiga nkisanga ariko nta kundi. Urumva rero ko wihombeye ubu mba ndaye ngupfumbase

 

Jacques: Icyakora waryoshya ikiganiro nk’uko uryoshya byeri rwose. Uwakumva yagirango urakomeje ubwo

 

Odette: N’ibindi nahoze mbiryoshya hatarazamo ibibazo mu rugo. Nubu mba nibaza niba mpuye n’undi byagenda neza nka mbere cyangwa se naho byahumira ku mirari bikanyobera

 

Jacques: Ni ukuzashaka uko wisuzumisha rero ukamenya niba urwaye cyanwa uri muzima da

 

Odette: Nawe rwose uranshunga. Shahu se ko nahebye wazandangiye uwo nakisuzumiraho. Ni ukuri kandi ndakomeje pee. Rwose byibuze nkamenya niba ikibazo kiri ku mugabo cyangwa kiri kuri jyewe. Ariko uzi kuba warahoze witwa Nyiransibura nyuma ukitwa Mukagatare? Bindya ahantu pee. Kandi nk’ubu iyo turi kuganira n’umuntu nishimiye mba numva horoshye. Ariko igikorwa wapi. Urumva ntakeneye gusabirwa

 

Jacques: Ubwo se uwo muntu koko urumva namukura hehe? Ariko njya numva ngo habaho abasore b’abapfubuzi wazashakisha wenda uzamugeraho da. Gusa numva atari byiza. Niba mu rugo hari ibigenda nabi hagati yanyu mwabiganiraho ukwanyu, wenda hari icyo byatanga, byakanga mukabona kugana muganga.

 

Odette: Ubwo se ntunyumviye ubusa nyine. Erega ntawe utaka atababaye kandi ni ukuri ibyo nkubwira ni impamo. None se nzongera kukubona ryari ko natangiye kugukumbura cheri w’abandi?

 

Jacques: Mu gitondo ndabyuka ngaruka. Gusa ejo ndumva utambona nshaka kuzataha kare nkaganiriza umugore ntiduheruka kuganira birambuye nkanamubwira iby’urugendo nahozemo

 

Odette: Ese nk’ubu usanze yavumbuye ko inama yabaye nijoro kandi wavuye mu rugo umubwiye ko ari yo ugiyemo wakiregura ute?

 

Jacques: Reka nawe. Yabibwirwa n’iki se? Anabimenye kandi namubwiza ukuri. Hari ikibi nakoze se?

 

Odette: Reka reka uramenye ntuzakore iryo kosa na rimwe mu buzima. Ukabwira umugore ko wamubeshye kandi ugiye guhura n’undi mugore? Sha rwasenyuka ureba rwose. Washaka ukundi wihagararaho ariko icyo cyo ndakubujije. Niyo yaba afite ibihamya bifatika uzashake uko umubeshyabeshya kugeza yemeye ukuri kwawe. Aho kumubwira ko wari kumwe na njye wamubwira ko inama yabanje kubera I Kigali mukayikomereza I Butare nyuma.

 

Bari bakiri kuvugana, Jacques abona Kadogo amuhamagariyemo, abwira Odette kumukupira akitaba mu rugo

 

Iki gicuku se kandi noneho Kadogo agiye kumubwira iki? Aho wa mutwe wa Mugeni ntiwamukomereye? Uyu Odette se we ko akomeje kugirira amarangamutima Jacques? Ntuzacikwe agace ka 17

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s