Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 15

Mu gace gaheruka, twasize Jacques ari mu butembere na Odette, kandi ubwo barimo basangira ni bwo Mugeni aho yari yibereye mu rugo yagiye kubona abona ya nimero isanzwe imuha amakuru iramuhamagaye.

 

 

Mugeni: Alloo ndakumva

 

…: Bite se? Umeze neza?

 

Mugeni: Yego meze neza. Nawe se umeze neza?

 

…: Yego ni amahoro. Ese ubundi ko wambwiye ko ushaka kumenya, nkwibwiye wazampemba iki? Ko noneho ngiye kuguha amakuru atariho ivumbi neza rwose.

 

Mugeni: Erega igihembo si cyo ngombwa no kuba waba utumye menya umugabo wanjye neza uwo ari we, byo ubwabyo nta gihembo nabibonera ariko nazagusabira imigisha ku Mana pee

 

…: Sha sinjya nkorera imigisha rwose pee. Ahubwo nubwo nihaye akazi utakampaye, nshaka unyemerere igihembo gifatika ubundi rwose nkwereke uko ngukorera akazi neza

 

Mugeni: Urumva wifuza se igihembo kimeze gute? Ariko se koko gahunda zose ze ko numva uba uzizi cyangwa ni wowe muba muri kumwe sha ukaba ushaka gukomeza kumbabariza umutima? Mbwiza ukuri niba ari nawe ugiye kumbera mukeba mbyakire, gusa umenyeko uko yansiga akagusanga ari na ko yazagusiga agasanga undi. Mbwira neza wowe

 

…: Yooo. Sha oya rwose si jyewe pee. Ukuntu ngukunda nanakubaha sinatinyuka kugutwarira umugabo. Ahubwo nkibona atangiye agakungu n’uwo mugore nibwo nagize agatekerezo ko kuba nakwibira ako kabanga ngo utangire ucungire hafi. Naho kukwibwira nzabikora nyuma, ubu mba mfite ubwoba ko wahita ubaza umugabo wawe ukamubwira aho wakuye amakuru ugasanga nikururiye ibindi bibazo

 

Mugeni: None se utambeshye, ibi byose umbwira ubifitemo iyihe nyungu koko? Nimenya ko ampemukira n’undi mugore urabizi bizambabaza ndetse ntanakubeshye nubu byarambabaje ku buryo numva nabuze amahoro muri jyewe. Ubwo se gukomeza kumenya byinshi, ntanafitiye gihamya si ukwibabariza umutima ko nubundi uwagiye aba afite ikimujyanye

 

…: Erega ntukabe umupfayongo ngo ukabye. Ubu se uyobewe indwara zateye hanze aha koko? Uyobewe se ko abagore bari hanze aha abenshi baba bashaka imitungo ku bagabo baryamanye na bo? Ibaze atangiye gutagaguza imitungo y’urugo? Ibaze akuzaniye indwara? Ibaze amuteye inda akabyara umwana hanze? Ibyo byose se ubimenye kare ntiwamenya uko wikingira ukarengera ubuzima bwawe? Nako se ubundi ndashya narura iki? Gusa icyo nari nguhamagariye nagirango nkubwire ko noneho uyu munsi mfite amakuru ko bari burarane. Ibisigaye ubyimenyere ubwo niba ushaka andi makuru umbaze niba kandi utayashaka nabyo nta kibazo.

 

Mugeni: Ngo barararana? Oya weee. Wimbeshya. Kandi yambwiye ko afite inama I Huye ari buyijyemo nako yanagiye, kandi ngo barayiraramo. None nawe ngo arararana n’uwo mugore?

 

…: Si byo mba nkubwira ngo nta byawe. Wowe uzashiduka usigaye ku izina gusa uzi ngo uri umugore w’umugabo naho ari ku izina gusa. Umugabo wawe yanyuzeho jyewe nka saa tatu n’igice saa yine gutyo ari mu modoka. N’ikimenyimenyi yambaye ikositimu y’ubururu bwijimye.

 

Mugeni: Nyine yari agiye mu nama. Ariko kuki ushaka kunsigira umugabo icyasha koko? Wandetse nkagira amahoro

 

…: Ahui. Icyakora uranshekeje rwose pee. Ubu se aha bari kwirenza za mushikaki na wa mugore ni ho mu nama? Reka nze nako nkwereke amafoto, ndanashyiraho isaha ifatiwe utaza kugirango ni aya kera.

 

Ku rundi ruhande Jacques na Odette igitwenge ni cyose, mbese biyibagije buri wese ibyo mu rugo rwe. Bigeze hagati Odette arahaguruka, abwira Jacques ko yumva ashaka koga. Amusaba ko bajyana mo undi amubwira ko nta myenda yo kogana yagendanye, Odette aramureka ahita agenda mu rwambariro arahindura. Yasohotse yambaye bikini ariko hasi akenyeyeho agatambaro gato kamurinda kugaragaza ibibero byose, nuko araza ahita yinaga mu mazi atangira koga ariko mbere yo koga agatambara yagakenyuruyeho akanagira Jacques.

 

Yaroze, nuko asohotse mu mazi araza iruhande rwa Jacques aricara agereka akaguru ku kandi atangira kwihanagura amazi.

 

Muri ako kanya iyo foto yicaye iruhande rwa Jacques yiyambariye bikini iribori ribonwa neza, dore ko atari anateye nabi, yahise igera kwa Mugeni.

 

 

Ubwo umugoroba wageraga Jacques yahamagaye bagenzi be ababaza aho bageze bitegura bamubwira ko bamaze kwitegura ahubwo ari we uri kubura ngo bamanukire rimwe, ababaza niba ari ngombwa ko bose bajyana imodoka bamusubiza ko bari bugende buri wese aherekejwe, ubwo ko nyine nta kuntu bagenda mu modoka imwe, buri wese ari bugende mu ye.

 

*Jacques:* None se ibyo guherekezwa na byo byari birimo? Ntimwavuze ko ari inama ya business tugiyemo ra?

 

Rutagengwa: Ariko Jacques jya ugabanya ubutesi. Ubwo waba ubonye amahirwe nk’aya koko ukayapfusha ubusa? Ubwo niba uje wenyine ni ibyawe tu. Ese ubwo uzakura ryari?

 

Tito: Sha Jacques ntimumuzi buriya aba ashaka kutwumva. Ubwo se we arumva yarara ijoro rya Huye koko nta gatoto yitwaje

 

(Barimo bavugana bakoresheje uburyo bwa conference call)

 

Jacques: Sha murampe kubaho rwose ibyo bintu jyewe muba muvuga sinzi iyo bigana nta n’ubwo rwose nkeneye kubyumva na gato. Ahubwo jyewe dore nahagurutse ubwo nimbatangayo murambwira niba igihe kidahenze

 

Yarakupye nuko yikomereza urugendo, abandi na bo bari mu nzira koko bagana I Huye mu nama n’umuterankunga washakaga kubafasha kubaka ihoteli mu Bisi bya Huye, agateza imbere ubukerarugendo kandi akanabibyaza umusaruro dore ko ari ahantu h’amateka kandi nyaburanga hahishe byinshi mu mateka y’igihugu.

 

Ubwo bari mu nzira bagenda, Jacques yagiye kubona abona terefoni ye irasonnye. Arebye abona ni Kadogo we umuhamagaye

 

Jacques: Bite sha Kado?

 

Kadogo: Boss tebuka mu rugo

 

Jacques: Mu rugo? Mu rugo se habaye iki?

 

Kadogo: Nyine mabuja…

 

Yabaye atararangiza interuro terefoni ihita icika

 

Jacques yahise ahamagara, asanga nimero nya Kadogo ntabwo iri gucamo.

 

Yahise yibaza icyo Mugeni yaba abaye, ahita ahamagara terefoni ye, icamo ariko ibura uyitaba.

 

Amaze gukupa yahise abona nimero atazi imuhamagaye

 

Mugeni se kandi abaye iki? Ahubwo se ifoto yohererejwe yo ubu bite? Iyi nimero se yo ihise ihamagara Jacques yo bite byayo? Agace ka 16 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s