Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 14

Agace gaheruka twasize imishinga yo kubaka hoteli igeze kure. Gusa hagati aho Mugeni yari amaze kumenya ko umugabo amaze kabiri atarya mu rugo, ibyo yaje guhuza na ya magambo yabwiwe n’umuntu ataramenya, gusa uwo muntu we yamubwiraga ko amuzi, ari na bwo yafataga terefoni ye agahamagara umuntu

 

Ubwo Jacques yamaraga kuvugana na Tito, yasubiye mu biro bye, agezeyo areba kuri terefoni dore ko ari ho yari yayisize, asanga umugore we yamuhamagaye inshuro eshatu zose. Yaketse ko hari ikibazo gikomeye cyabaye mu rugo, nuko yiyemeza guhita na we amuhamagara ngo amubaze, ariko na we yamuhamagaye inshuro eshatu zose atamwitaba, nuko yiyemeza guhita ataha akareba niba nta kibazo cyabaye.

 

Ubwo yageraga mu rugo, yasanze ibiryo biteguye ku meza, ariko asanga umugore we ari mu cyumba. Yibajije niba ajya mu cyumba kumureba, kandi nanone agacyeka yuko agiye mu cyumba ashobora gutuma arushaho kumererwa nabi. Gusa yumvise atarara atamubonye dore ko uretse kuba atazi icyo yamushakiraga, ariko yari anamukumbuye dore ko hari hashize iminsi ibiri batabonana

 

Yagiye ku cyumba, akinguye yumva hafunze harimo ikale, arakomanga ategereza ko Mugeni aza kumukingurira.

 

Yategereje hafi umunota wose, nuko yumva undi araje arakingura.

 

Yarakinguye asubira mu buriri, nuko Jacques arinjira ahagarara ku muryango

 

Jacques: Cherie wiriwe ute?

 

Mugeni: Ni neza, bisanzwe. Wowe se bite

 

Jacques: Nanjye ni sawa. Nabonye wampamagaye urambura niyo mpamvu ntashye kare. Nanaguhamagaye nawe ntiwanyitaba sinzi niba utabibonye

 

Mugeni: Yewe ibyo nagushakiraga byarangiye. Wampamagaye nagiye koga ni yo mpamvu. Jyewe rero nariye ubwo niba urya biri ku meza.

 

Jacques: Ese ubwo koko nta kibazo kindi gihari? Ni uguhurwa gusa cyangwa ahubwo nta nubwo ugishaka kumvugisha? Ubu koko kuva twabana wigeze ubona nijyana ku meza? Cyangwa niyo nicaye ku meza wicayeho bigutera ikibazo?

 

Mugeni: Cheri, ndakubaha urabizi, udatuma mvuga amagambo mabi iri joro. Rwose mbabarira nari niriwe nimereye neza, ibindi mu mutima nzabivuga igihe cyabyo kigeze

 

Jacques yumvise ayo magambo yumva ko hashobora kuba hari ikindi kibazo atazi, nuko yicara hasi ku muryango

 

Jacques: Cherie niba hari n’ikibazo gihari, wambwira tugafatanya kugikemura. Ntabwo kurakara no guceceka ari byo byakemura ikibazo burya. Nubwo nta kibazo nzi dufitanye ariko nanone nkurikije uburyo uri kunsubizamo, kirahari.

 

Mugeni: Nyine se ko ubizi ko gihari wagikemuye ntiriwe mvuga menshi koko? (Yavuze ayo magambo atangira kurira) Ubu koko umuntu nta n’umwaka turamarana none, nako reka nceceke

 

Jacques yarahagurutse ngo amwegere abe amuhumuriza anamuhoza, yibuka ko iyo amwegereye ahita agira isesemi nuko asubira inyuma buhoro, arongera asubira ku muryango, arahahagarara yubika umutwe arimyoza, arasohoka

 

Yageze ku meza aricara ararura, akoze mo kabiri yumva kurya biramunaniye, arahaguruka ajya mu cyumba cya

 

Yageze mu cyumba aragarama, atangira kwibaza ikibazo umugore we yaba afite biramuyobera. Akiri kwibaza, yagiye kubona abona Odette amwandikiye ubutumwa bugufi amubaza niba yaryamye, undi amubwira ko aryamye ariko atarasinzira. Yamusabye niba yakemera akamuhamagara, undi na we aramwemerera, kuko yumvaga yifuza byibuze kuruhuka umutima

 

Odette: Uyu munsi ariko watashye kare

 

Jacques: Sha natashye kare nari nabaye busy, aho mpugukiye nsanga madamu yampamagaye arambura, muhamagaye ntiyitaba nuko mpita ntaha kureba icyo yaba yabaye

 

Odette: Ariko nizere ko wasanze nta kibazo gikomeye gihari

 

Jacques: Sha nta kibazo namenye kuko nasanze yaryamye nanamubajije icyo yabaye aranyihorera. Kandi sinari gukomeza kumuguma iruhande ngo ntakanga rutenderi. Icyakora ntakubeshye ndumva ntatuje. Ikiboneka cyo umugore wanjye afite ikibazo ariko sinzi icyo ari cyo. Ubu byanyobeye nanjye aho bigeze nkeneye inama pee

 

Odette: Reka wikivuna mu mutwe buriya ni uko yaguhamagaye ntumwitabe. Abagore ntutuzi buriya wasanga ari kwibaza aho wari uri cyangwa ibyo wari urimo. Uzi ko umuntu ashobora kugucyeka gusambana kandi nta n’umuntu wasomye. Abagore bacyeka vuba kandi nanone iyo umweretse ko uri umwere ugakomeza kwisobanura cyane ahubwo arushaho kugucyeka. Niba wowe nta cyo wishinja se, mwihorere azagera aho atuze. Gusa jya unyuzamo umuhamagare bizagenda bituma arushaho gutuza no gucururuka.

 

Jacques: Sha ukuntu nkunda Mugeni sinifuza ikintu na kimwe cyakitambika mu mubano wacu rwose pee. None se wowe bite? Umeze neza

 

Odette: Sha meze neza ni uko numvaga nshaka kukuvugisha wagirango ahubwo nderekwa. Wari ukeneye umuntu ukuganiriza byibuze ugatora agatotsi.

 

Jacques: Sha ni ukuri urakoze pee. Byibuze ndumva hari akantu nduhutseho. Niduhura nzagura akantu noneho nanjye

 

Odette: Urakoze disi uri umwana mwiza. Mba numva nkwikundiye rwose.

 

Jacques: Urakoze mama. Ese ku cyumweru ubundi gahunda ipanze gute? Uzi ko utanambwiye isaha

 

Odette: Reka isaha se ugirango si nka saa yine za mu gitondo, ubwo wowe nuva mu rugo uzambwira duhite duhura. Ibindi ndumva bitagoye, tuzaba tuvugana rwose. Ngaho reka nkureke uryame neza.

 

Yaramusezeye araryama. Iminsi yakomeje kwisunika, gusa kwa Jacques ishyamba ntabwo ryari ryeru. Ku cyumweru harageze, arabyuka aritegura, asezera ku mugore amubwira ko agiye guhura n’umuntu yavayo akajya mu nama mu majyepfo kandi nitinda ashobora kurarayo.

 

Yahamagaye Odette amubwira ko avuye mu rugo, undi na we amubwira aho bari bujye, yumva neza neza ni hahandi Cynthia yamubwiye ajya ahurira na shebuja. Ntiyabitinzeho yaragiye barahahurira.

 

Umugore noneho yari yahinduye imyambarire, yambaye agakanzu kagufi kamwegereye, yisize neza nk’ugiye mu birori. Yamugeze iruhande aramuhobera amusoma ku itama, amufata akaboko, bagenda bagana ahantu hateguye imitaka, baricara batumiza icyo kunywa.

 

KU RUNDI RUHANDE

 

Mugeni aricaye mu rugo, nuko wa muntu aba aramuhamagaye, dore ko batanaherukaga kuvugana.

 

Ese agiye kumubwira ayahe makuru? Aho ntagiye kongera kumubwira ko Jacques ari kumwe na Odette? Agace ka 15 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s