Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 9

Agace gaheruka twasize Mama Jacques amaze gusezera avuga ko ashaka kujya kubana na jacqueline ukwabo, naho ku rundi ruhande Tito na Cynthia barimo baganira ibyerekeye uko babwiye Jacques

 

 

Tito: None se, urabona iriya gahunda tuzabasha kuyigeraho koko cyangwa turi kurushywa n’ubusa?

 

Cynthia: Ni ibintu byoroshye cyane kuko buriya iyo umuntu yigeze kurya ku biryo, niyo yabireka ariko aba azi icyanga cyabyo, ku buryo akomeje kubona ibimukururira kubirya byamworohera kubisubiraho. Kandi urumva hari ingingo zizamudufasha.

 

Tito: Nkunda ko wowe uhorana ibisubizo rwose. Ngaho mbwira neza izo ngingo numve ko twazikorera ubugororangingo tukabona kuzemeza kuko rwose biciyemo nanjye byaba bigiye kungendekera neza.

 

Cynthia: Ariko birumvikana rwose. Umugore we yaramuhuzwe, bivuze ko batazongera gukorana imibonano kugeza abyaye. Urabizi kandi iyo umugore abyaye, ntabwo yahita akora imibonano ako kanya, bamwe banamara amezi atatu batarayikora. Urumva ko uhereye ubu, hashobora gushira amezi agera ku 8 atararyamana n’umugore we. Urashaka se kumbwira yuko ayo mezi yose azayamara yifashe koko kandi ibimukurura ari byinshi? Wenda atabiboneye uburyo n’umwanya ho n’imyaka yayimara. Ariko afite amafaranga, afite imodoka, azaba afite ibimugusha byinshi tuzakomeza kumutega kugera ubwo rwagakoco azayigwamo uko byamera kose

 

Tito: Ahubwo ndi kwibaza, umutego tuwuteze akagwa mu wo tudashaka ntitwaba twiruhirije ubusa? Cyangwa se wenda intego yacu ntigerweho? Ntibyaba ari ikibazo ubwo?

 

Cynthia: Aho byaba ari ikibazo gikomeye ariko njyewe ndizera yuko bizakunda. Ariko se ubona jyewe noroshye koko? Ingingo ibanza kuba yabashije kumufata birahagije, ibisigaye na byo bizagenda bikunda buhoro buhoro. Nshaka ko umugore we azagera igihe cyo kubyara gahunda zose twapanze zimeze neza ubundi imbwa zikamurya, isi ikamwota, yakemera ibyo asabwa akabona kugarurirwa icyubahiro, yabyanga akagenda akaba rubebe nka mbere.

 

*\Tito: None se ubundi hano mu kazi ubona bimeze bite? Yitwara ate, akora ate, abanye ate na boss?

 

Cynthia: Sha aha ho rwose arica agakiza ameze nk’aho ari umuhungu wa boss yibyariye. Kandi ni mu gihe. Uretse kuba twifitiye inyungu zacu turi gushaka ariko ubundi Jacques ni imfura pee. Abakozi bose baramwemera, boss amwemera cyane, abakiriya bo wagirango aba yarabaroze. Abona tip zirenze izo duhabwa kandi se sha we aba yakoze iki? Nta birenze pee. Gusa afite amaraso akundwa rwose, Imana yamuhaye igikundiro. Nanjye iyo ansaba kubana sinari guhakana rwose.

 

Tito: Nanjye uriya mugabo ndamwemera ariko nanone kuri iyi si buri wese akurura yishyira aharanira inyungu ze bwite, iza rusange zikaza nyuma. Ubwo nyine, nako reka ninywere

 

 

KU RUNDI RUHANDE

 

Iminsi irashize Jacqueline na nyina bimutse, ndetse bamaze gushyira ibintu ku murongo, uko babishakaga. Ni nijoro bamaze gufata ibyo kurya bya nijoro, bari kuganira mbere yo kuryama.

 

Jacqueline: Ariko se mama, watekereje ute ibyo gusezera kwa Muhire koko? Uzi ko nanjye buriya wantunguye

 

Mama: Ariko abana muransetsa rwose. None se wumvaga tuzakomeza kubana na bo kugeza ryari?

 

Jacqueline: None se nyine kubana na bo byari bigutwaye iki ko wari ufite icyumba cyawe wigengaho, urumva koko ubu utarihaye umutwaro wo kwishyura inzu, guhaha n’ibindi?

 

Mama: Mwana wanjye rero, ndumva nawe ntaho utandukaniye n’abandi banenganenzi. Umuntu se ubwo utareba kure wavuga ko akuze koko?

 

Jacqueline: Kureba kure gute se mama?

 

Mama: Mwana wanjye ndakuze, iyi si sinyimariyeho imyaka ubusa. Ngirango ujya wumva abakazana na ba nyirabukwe bahora mu matiku adashira, imanza n’intonganya no gushwana bya buri munsi. Ntabwo burya ahanini ikibitera ari uko umwe aba yabereye mubi undi, ahubwo ni kwa kundi izotanye zisigana ivu. Kandi urabizi ahari abantu ntihabura urunturuntu. Rero ukuntu nabanye neza na Mugeni, ukuntu mwabaye inshuti kuva mukiri ku ishuri, rwose byaranejeje sinifuza ko hagira ikibitoba. Ndetse n’igishoro bampaye buriya ngenda nshyira amafaranga ku ruhande, nimara kuzuza ayo bampaye nzayafata nyabishyure, sinzabyita kubishyura nzabyita kubitura ineza bangiriye. Ngiyo impamvu nyamukuru yatumye nsezera. Ntabwo nifuza kuzahangana n’umukazana wanjye.

 

Jacqueline: Mana wee. Mama ndushijeho kugukunda no kubona ko wahindutse koko pee. Ibyo bintu uvuze ni ukuri pee. Wa mugani ko tubashije kwitunga ni gute twakomeza kuba mu rugo rwabo. Ariko tujye tubasura kenshi

 

Mama: Kubasura simbyanze nubundi si kure, nkuko na bo bazajya badusura. Ariko nanone si ihame, n’amezi abiri cyangwa atatu yashira, dupfa kuba tuzi amakuru yabo. Icyakora najya kubyara ni wowe uzamurwaza, uzamarana na we nk’icyumweru. Erega jyewe ndanisaziye. Ibaze kumva umukazana yinuba ngo icyumba cya mukecuru kiranuka, cyangwa ati mukecuru yasinze uyu munsi, cyangwa se ugasanga ashwanye n’umugabo duhari, twajya kubunga ati muri kurengera umwana wanyu, urumva koko bikwiye? Kandi ubwo mba ndi no kukwigishirizamo, umenye uko nawe uzitwara mu myaka izaza. Ahubwo se, kuvuga ni ugutaruka. Ku ishuri aho wiyandikishije ntibaragusubiza? Nshaka ko wiga ukaminuza rwose. Sinifuza ko amashuri yawe yarangirira hariya.

 

Jacqueline: Harya sinabikubwiye? Kwiga nziga namaze no kwishyura ayo kwiyandikisha, ntegereje itariki ubundi ngatangira. Kandi uhumure sinzakubaza ay’ishuri, umushahara mpembwa urahagije kundihira ishuri rwose

 

Mama: Ntiwumva ko nawe utangiye guca akenge. Aho ndagushimye rwose. Naho ubundi se mwana wanjye, nako reka nigire kuryama dore bwije kandi mba ndi buzinduke.

 

Jacqueline: Ariko mama hari ikintu nshaka kuzakubaza nubwo nagutinye nabuze aho mbihera

 

Mama: Wantinye? Gute se kandi?

 

Jacqueline: Nyine mba nanga ko warakara cyangwa ukambwira ko bitandeba

 

Mama: Oya mwana wa. Jya wisanzura umbaze rwose nta kibazo na gito. Ubu koko ubona ndi gito ku buryo nagushihura?

 

Jacqueline: Nyine, maze kunyura hariya ucururiza inshuro nyinshi ngasanga hari umugabo muri kuganira, kandi mba mbona…

 

Mama: Uba ubona iki se (ameze nk’ugize isoni)

 

Jacqueline: Mama, uriya mugabo aragutereta?

 

Ngaho re. Ibi se na byo byari birimo? Hagati aho se imigambi ya Tito na Cynthia ko ishobora kuba ari mibisha? Agace ka 10 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s