Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 13

Agace gaheruka twasize Jacques na Odette bari gusangira aho banapangaga gahunda zo gusohokana kandi hagati aho Mugeni aho yari ari ku kazi yari yakiriye nanone ifoto, anahamagarwa n’uwari yohereje ya foto.

 

Mugeni: Ndakumva

…: Ese iyo nkoherereje ifoto ko nta kintu urenzaho, uba ubona abayirimo utabazi?

Mugeni: None se wa muvandimwe we uba ushaka ko ndenzaho iki nyine ko mba nyabonye

….: Wenda ukambaza ubusobanuro bwayo, igitumye nyohereza n’ibindi bigendana na yo

 

Mugeni: Ubwo se koko ntiriwe mbikubaza, wowe ubwawe ntiwakibwiriza ukampa ubusobanuro. Ngaho nsobanurira nta kibazo

 

…: Ntunzi ariko jyewe ndakuzi kandi ubukwe bwawe narabutashye. Si ibyo gusa nzi na byinshi byerekeye urugo rwawe. Ese waba uzi uriya mugore uba uri kumwe n’umugabo wawe?

 

Mugeni: Oya ntabwo muzi. Ni nyirabuja se mushya?

 

…: Icyakora uri umupfu. Nutaba maso ngo uhaguruke umugabo wawe baramugutwara ku manywa y’ihangu. Nako ubanza waramuhaze da. Ese iyo wifata ukabwira umugabo ko wamuhuzwe, ku buryo agera aho afata umwanzuro wo kurara wenyine, urumva amaherezo ari ayahe? Rero uriya ni umugore uri kumumara umusonga muri iyi minsi. Ubu tuvugana bari gusangira. N’ikimenyimenyi nijoro umugabo ntiyaraye ariye kuko yatashye yahaze inkoko yasangiye n’uriya mugore. Ubu na bwo rwose bari gusangira niba ugirango ndi kukubeshya nutaha ubaze umukozi wanyu niba ku manywa boss yaje kurya, ubwo ibindi arabikwibwirira.

 

Mugeni: Ese koko ibyo uvuga ni byo? Cyangwa ni uguhimbahimba ushaka kunteranya gusa? Umugabo wanjye ndamwizera yarahindutse bishoboka ibyo ntiyabikora. Ese ko utanyibwiye wowe ngo nkumenye basi?

 

….:Njyewe ni amakuru nshaka kuguha, kumenya si ngombwa cyane. Ibyo ni bicye nkubwiye ibisigaye nawe uzigenzurire. Naho kukwibwira byanshyira mu bibazo kandi ndacyakeneye kwiberaho rwose. Ibyo wivugisha ngo umugabo wawe yarahindutse, guhinduka bwa kabiri na byo birashoboka mu gihe cyose yaba agize impamvu ibimutera. Ubu se umugabo wamenyereye kurarana n’umugore urambwira ko abonye umufasha agacyemura cya kibazo cyatumaga akenera umugore, atabyumva vuba. Nako tegereza n’akataraza kazaza. Si ngaha aho ndi.

 

Mugeni: Yewe urakoze ku makuru umpaye, ibisigaye nanjye nzigenzurira ubwo ni bwo nzamenya amakuru yandi. Icyakora kuba umbwiye ko ntakirarana na we binyeretse ko amakuru uyafite pee. Ubwo nyine yaragiye arabivuga aganyira abandi? Mbega umugabo ntunze. Yewe reka nkore akazi, ubwo andi makuru uzamenya uzambwire.

 

Yarakupye, nuko Mugeni asigara yibaza niba ibyo abwiwe ari ukuri koko cyangwa se ari ibyo abeshywe bagamije kumusenyera. Ibyo ntiyabyitayeho kuko yari yiyemeje ubwe kwigenzurira agahuzahuza amakuru agenda amenya, akazafata umuntu atirutse.

 

Ku rundi ruhande Jacques yakomeje akazi ke, nuko aza guhamagarwa na ba bagenzi be, bamubwira ko bamaze kubona umuterankunga ushaka gushora imari mu bintu by’ubukerarugendo, kandi yifuzaga ko bakorana inama vuba. Yababwiye ko baza kumusobanurira neza uko bimeze, ni bwo bamubwiye ko ubwo Tito ari buze kumureba ku kazi akamusobanurira neza kuko ari we wari wavuganye n’uwo muterankunga

 

Bigeze ku mugoroba Tito yaje kureba Jacques

 

Tito: Yewe ga Jacques, bite se ko tuba tuburanyeho musaza?

 

Jacques: Wahora n’iki ko akazi ka hano kaba kanziritse kakanyihererana.

 

Tito: Reka jya unyuzamo unaganire n’abandi bagabo. Ese ubwo guhora utaha kare nk’inkoko wumva bikwiye umuntu w’umugabo?

 

Jacques: Reka nyibwirira neza ibyerekeye business ubwo ni ubuzima bwanjye bwite ba ubwihoreye.

 

Tito: Nyine umuterankunga twabonye, ashaka ko twakubaka hotel ahantu nyaburanga, ku buryo twajya ducumbikira abaje kuhasura. Urumva we afite uko yize umushinga we, yabinyuriyemo mu ncamake, numva byatuzanira inyungu natwe.

 

Jacques: Nyine ibyo ndabyumva. Ni umuterankunga se ubwo cyangwa ni umufatanyabikorwa? Kuko sindumva uko bimeze neza

 

Tito: Nanjye ntabwo yampaye ubusobanuro buhagije, ariko we ngo azadutera inkunga yo kubaka muri icyo gice, ubwo ahari inyungu azaba afite we azayitubwira mu nama tuzagirana ku cyumweru

 

Jacques: Ku cyumweru? Ko nari mpafite indi gahunda se ahubwo?

 

Tito: Ipfa kuba atari gahunda ya nijoro, kuko inama tuzayikora guhera saa yine y’ijoro. Ni bwo azaba we ahugutse kandi urumva twe tubiftemo inyungu, nta mpamvu rero yo kutamutegereza

 

Jacques: izo saha zo nta kibazo gahunda nzaba ndimo zizaba zarangiye. Nizere ariko ko ari hano muri Kigali tuzahurira

 

Tito: Oya tuzahurira mu majyepfo. We niho aba. Ashaka ko twakubaka hoteli mu Bisi bya Huye. Urumva ko rero inama izabera aho aba

 

Jacques: Ko bigoye se. Ubwo se tuzarara tugarutse ko ubizi kuwa mbere mbyukira mu kazi

 

Tito: Ariko ntukigire umwana. Urumva inama yaba izo saha ukagaruka I Kigali? Yego tuzaba dufite imodoka zacu, ariko nanone nta mpamvu yo kurara tugenda. Tuzararayo, ubwo uzabyuka uza mu kazi.

 

Jacques: Ubwo tuzava inaha Kigali nka saa mbiri?

 

Tito: Niko bimeze rwose isaha ni iyo

 

Jacques: nta kibazo ubwo ndabyitegura hakiri kare.

 

Bakomeje kubiganiraho, kugera ubwo Tito agiye, Jacques asigara aho

 

Ku rundi ruhande ubwo Mugeni yatahaga, yageze mu rugo abanza kujya mu cyumba cye guhindura imyenda ngo ajye mu gikoni gutegura ifunguro rya nijoro. Mu kuri nubwo aba asa n’unaniwe ariko si cyane ku buryo kujya mu gikoni byamunaniza, ahubwo ni uko atabaga yabyitayeho dore ko anafite umukozi ushoboye akazi.

 

Ageze mu gikoni yibutse ibyo yabwiwe nuko atangira kubaza umukozi

 

Mugeni: Ese Kado, ko mbonye mu kabati ibiryo bibitsemo, usigaye uteka ibiryo mutabasha kumara ku manywa? Jyewe sinkunda umukozi wangiza niba ari ibyo utangiye tuzabipfa

 

Kadogo: Oya si uko mba natetse byinshi ahubwo ni uko boss ku manywa atigeze aza kurya. Kandi nari nateguye ibye gusa. Ariko nari nabibitse ngo nze kuba ari byo ndarira nanjye sinkunda kwangiza

 

Mugeni: None se wowe ku manywa wabwiriwe? Ko uvuze ngo wari wateguye ibye gusa

 

Kadogo: Oya sinabwiriwe. Nariye ibyaraye.

Mugeni: Ibyaraye? None se byaraye hehe

 

Kadogo: Nijoro erega nabwo boss ntiyariye. Ubanza arwaye cyangwa hari ikindi kibazo afite mabuja. Ubusanzwe rwose yazaga akarya akaniyongera ariko sinzi ikibazo gihari iyi minsi

 

Mugeni yahise aceceka, yibaza ibyo abwiwe na kadogo abihuza n’ibyo yabwiwe n’umuntu atazi, asanga birahura neza neza.

 

Yahise afata terefoni ahita ahamagara umugabo we

 

Birabe ibyuya. Ubu se amuhamagaye ashaka kumubaza iki? Hagati aho se umuntu uri kumuha amakuru ni nde? Ntuzacikwe agace ka 14

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s