Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 12

Mu gace gaheruka, Jacques yari yasuwe ku kazi, gusa nanone amasaha atahiraho yarayarengeje atanabwiye umugore we ko atinda gutaha, muri icyo gihe ni bwo umugore we yohererejwe ifoto iherekejwe n’amagambo tutabashije gutahura

Ubwo Jacques yakomeje kuganira na Odette, ndetse ibyari ukugisha inama bihinduka kumenyana no kuganira bisanzuranyeho ndetse basabye n’icyokurya barasangira. Babwiranye andi makuru, aho batuye, ibyo abo bashakanye na bo bakora. Amasaha ageze basezeranyeho dore ko buri wese yari afite iye modoka maze barataha.

 

Ubwo Jacques yageraga mu rugo yasanze baryamye, gusa yagendanaga imfunguzo arikingurira, ageze muri salon asanga amatara acyaka ariko nta muntu uhari, atekereje aho amasaha ageze yahise amenya ko baryamye.

 

Yahise ajya mu cyumba cye, asanga ni ho bamushyiriye ifunguro gusa kuko yari avuye ku kazi ariye, ntiyiruhije akoramo, yagiye mu bwogero aroga, ajya mu buriri ariryamira. Kurara wenyine byabanje kumutonda ariko ubu yarabimenyereye, ntabwo abura ibitotsi ahita yisinzirira.

 

Bucyeye, yarabyutse ajya kureba uko umugore we yaramutse, ageze mu cyumba asanga undi yamaze kugenda ajya ku kazi, nta no kumubwira. Jacques byaramuyobeye, nuko afata terefoni aramuhamagara.

 

Jacques: Cherie wagiye ku kazi ryari?

 

Mugeni: Ngiye mu kanya ariko nakagezeho

 

Jacques: Ko wazindutse se noneho byagenze gute?

 

Mugeni: Mfite akazi kenshi uyu munsi ahubwo wirirwe

 

Yahise amukupa, Jacques ntiyigeze abitindaho, yumvaga ko ubwo nyine koko ari akazi kenshi katumye umugore we azinduka, dore ko nta yandi makuru yari afite.

 

Yafashe bya byo kurya yaraye atariye abwira umukozi kubishyushya akabirya, nuko na we afata ibya mu gitondo, aritegura yigira ku kazi.

 

Ku kazi byakomeje nk’ibisanzwe, ariko bigeze ku manywa abona Odette aramuhamagaye

 

Odette: Waramutse ute wiriwe ute?

 

Jacques: Yewe ni neza. Wowe se

 

Odette: Nanjye ni amahoro. Ese wowe ntunabaza umuntu niba yagezeyo amahoro? Mbega wowe. Nzaguca amande

 

Jacques: Icyaha ndacyemera rwose cyakora wa mugani. Ariko nanze kuguhamagara ngo ntasanga wenda waryamye nkagukangura cyangwa se umugabo wawe akabibona ukundi.

 

Odette: Iyo ubishaka uba wanyandikiye yaba SMS cyangwa kuri whatsapp. Ariko si ibyo nari nguhamagariye. Nari ngiye kukubaza niba iwanyu buffet yamaze kuboneka nakoreye hano hafi none ndumva nshonje

 

Jacques: Aya masaha iba yabonetse rwose. Ubundi guhera saa tanu iba yatunganye. Ushaka wasimbuka ukifata neza

 

Nta n’iminota yashize, Odette yahise ahagera, abanza kujya mu biro asuhuza Jacques amusaba kuza bagasangira

 

Jacques: Sha waretse ko ngiye kurya mu rugo. Ntabwo nshaka kugukonsoma kandi ntaha hafi jyewe erega

 

Odette: Ntiwambwiye se ko umugore wawe atajya ataha ku manywa?

 

Jacques: Yego ni ko biri. Ku manywa ndataha nkarya nkaruhuka ho, nkagaruka ku kazi

 

Odette: Reka wikigora yewe. Kujya kwisangiza kandi ubonye uwo musangira. Ntabwo ungoye humura rwose. Ahubwo tugende

 

Yahise amufata akaboko, undi asohoka mu biro, akingaho baragenda bafata ibyo kurya, bicara ku meza amwe batangira kuganira

 

Odette: Ese wanyeretse umugore wawe niba ufite ifoto ye?

 

Jacques yarayimweretse muri terefoni, Odette amara iminota ayitegereza,

 

Odette: Sha icyakora ufite umugore mwiza pee. Wahisemo neza udahubutse rwose. Burya hari abagabo murya neza rwose

 

Jacques: Wowe se uwawe ntiyahisemo neza? Nawe uri mwiza ni uko nari nabuze aho mpera mbikubwira. Urantinyuye ahubwo

 

Odette: Urakoze. Shahu se ubwiza simbupfanye ubusa. Ubu koko igihe kizagera umugabo wanjye akire nongere njye nishima nka mbere? Niba hari ikintu nkumbuye na byo birimo.

 

Jacques: Sha byihorere ibyo. Nkubwiye ibyanjye ahubwo wansengera nanjye

 

Odette: Ntumbwire ko nawe ufite ikibazo mu rugo ariko. Nakumirwa pee. Abantu mutaramarana n’umwaka koko ubwo ushaka kumbwira ko hari ikibazo mwagirana

 

Jacques: Sha si ikindi kibazo ahubwo umugore yarampuzwe. Ubu ndara mu cyumba cya jyenyine, iyo nanamuvugishije mwegereye umwuka wanjye ukamugeraho ahita aruka. Mbese sijye nzarota abyaye. Ubanza ntazarindira ko akira neza pee.

 

Odette: Yoo. Disi nawe urababaje pee. Ariko nibe nawe uzi igihe bizashirira. Ariko se ubwo ubundi ko abagabo mbazi uri aho udafite aho ujya winyabya ku ruhande ukagira uko wigenza?

 

Jacques: Kubikwemeza byagora ariko ntaho mfite nta n’aho nshaka. Nashatse umugore niyemeje kumubera inkoramutima, sinumva uburyo rwose namuhemukira kandi we atarabikoze. None se ko twasezeranye kumukunda arwaye cyangwa ari muzima, ubwo rwa rukundo ntirwaba rugiye?

 

Odette: Sha disi uracyafite agatima. Iyaba abagabo bose bameraga nkawe byaba ari byiza cyane. Ese iyi weekend uzakora iki?

Jacques: Nta gahunda ihambaye mfite, ndumva ku cyumweru nzaruhuka, kuwa gatandatu bwo mba mfite akazi. Wagirango?

 

Odette: Nagirango uzaze njye kukwereka ahantu haba burusheti ziryoha. Nzagura inyama wowe ugure inzoga

 

Jacques: Ese ubwo nabwira umugore ko nsohotse tutajyanye koko akabyumva ate? Ari hafi cyakora nta kibazo. Naho niba byatwara umunsi wose sinzi

 

Odette: Icyakora ubanza uri n’inganzwa. Ubwo se gutembera na byo ubanza kumubwira cyangwa kumwaka uruhushya? Reka uzamubwire uti hari umushuti tujyanye gusangira, bizaba bihagije.

 

Hagati aho Odette na we aho ari ku kazi, yongeye kubona ya nimero imwoherereje andi mafoto, akiyafungura ihita imuhamagara, na we aritaba

 

Ese bavuganye ibiki? Ese ubundi uyu muntu agamije iki? Odette se we ubu afite uwuhe mupango? Agace ka 13 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s