Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 11

Mu gace gaheruka, Mama wa Jacqueline yari amaze kumwemerera ko umugabo ukunze kuza aho akorera aba ari kumusaba urukundo ariko atarabyemera. Ku rundi ruhande ariko Jacques yari yihanangirije Mugeni ku byerekeye imirimo yo mu rugo, agace kashoje ubwo Jacques yahamagarwaga n’umuntu atazi

 

 

Jacques yategereje ko uwamuhamagaye amugeraho, isaha irarenga ataraza, iya kabiri iragera, ageze aho ahitamo kumuhamagara akamubaza, dore ko amasaha ye yo gutaha yari ari hafi kugera.

 

….: Muyobozi mwambuze

 

Jacques: Ahubwo se uracyaje ko mbona amasaha yo gutaha ageze

 

…: Nyihanganira nahise ngira akabazo imodoka itoboka ipine kandi ntabwo nari mfite reserve, guhamagara abaza kurihoma, kubikora, ni byo byantindije. Ariko ubu ndaje byarangiye, ihangane udataha ntakubonye rwose

 

Jacques: None se kuki wabonye uri butinde ntuhite umbwira koko? Urumva wowe wambaniye. Ntacyo tebuka ndahari

 

…: Urakoze cyane rwose ndaje vuba.

 

Yarategereje nuko hashize akanya gato abona umugore mwiza, wambaye neza arinjiye arabasuhuza.

 

 

Odette: Nitwa Odette ni jye nabahamagaraga. Mwakoze kwihangana mukantegereza

 

Jacques: Ni karibu. Ariko se ko mbona ntakumenye?

 

Odette: Ndakwibwira nta kibazo. Ko nshaka se kubaganiriza ho, turicara hano cyangwa mu biro byanyu?

 

Jacques: Reka twicare hano muri bungalows nta kibazo. Hari icyo mufata se mbwire abakozi babazanire

 

Odette: Yego nibampe ka red wine. Ariko bazane uturahure tubiri nawe tuganire ufite icyo ufata. Keretse niba utagakunda

 

Jacques: Oya nta kibazo nanjye ndakabasha da.

 

Baragiye baricara nuko ikiganiro kiratangira

 

Jacques: Ngaho mbwira rero nguteze yombi

 

Odette: Mu kuri ushobora kuba utanyibuka ariko mu mezi macye ashize mperuka kuza hano turi mu nama, ni jye nari naje rero gukoresha reservation, kandi niba ubyibuka neza ni wowe wanyakiriye unambwira ibiciro uko bihagaze, n’ibindi bisabwa byose

 

Jacques: Eeeeeeeh, ndakwibutse rwose noneho. Ko mbona se wananutse? Icyo gihe si uku wanganaga. Cyangwa ni regime wagiyeho dore ko nsigaye mbona ngo kubyibuha mutakibishaka

 

Odette: Yewe nta regime rwose ni ukunanuka kubera ibibazo. Ni na cyo kinzanye kuko ubwo twaganiraga icyo gihe tuvugana iby’ibiciro nakomeje kureba imyitwarire yawe mbona rwose waba umuntu wo kugisha inama mu bihe bikomeye. Sinzi niba rero wanyemerera nkakubwira ikibazo mfite ukangira inama. Ndabizi ntunzi bihagije, ariko ndacyeka ko kujya inama bidasaba kuba uzi umuntu cyane

 

Jacques: Oya nta kibazo rwose mbwira nguteze yombi

 

Odette: Uku umbona maze imyaka 10 mbana n’umugabo. Muri iyo myaka tumaranye dufitemo abana babiri, umukuru afite imyaka 9 umuto afite 4. nta kintu tubuze pee. Ariko mu myaka ibiri ishize natangiye kubona impinduka mu rugo, sinzi icyazizanye kandi rwose ndumva maze kurambirwa pee

 

Jacques: Izo mpinduka zabaye kuri wowe cyangwa ku mugabo wawe?

 

Odette: Navuga ko zatubayeho twembi, kuko ikibazo kiri mu buriri. Ubundi umugabo wanjye yari wa muntu uzi gukora akazi nawe uri mukuru urabyumva, ku buryo rwose yinikizaga agahumuza nanjye nkumva ndanezerewe. Ariko byatangiye mbona asigaye yirebera ku ruhande icyumweru kigashira, nagirango ndatatse agakozaho amasogonda akaba ararangije. Nabanje kugirango ni ibintu byoroshye sinagira uwo mbwira, ariko byarakomeje rwose, noneho nyuma, niba ahari nanjye uburwayi bwaramfashe, yanabasha gukora akanya kanini akamera nk’uri kwasa urutare pee. Ubundi rwose si ukukwiyemeraho cyangwa kumena amabanga y’urugo, nari wa mugore ukoraho buhoro ngatangira ubwo, kugera birangiye. Ariko ubu wapi rwose. None nayobewe icyo gukora kuko mbaza umugabo akambwira ko nta kibazo afite atakirirwa ajya kwivuza

 

Jacques: None se umugabo wawe ntiyaba wenda atakikwishimira cyangwa aba yigiriye mu bandi bagore akakugeraho yananiwe ntiyirushye abikora? Naho wowe kuma kwawe bifite ishingiro kuko urumva ubikora bitakurimo kuko uba uzi ko bitari bugende neza n’ubundi.

 

Odette: Rwose sinzi ko umugabo wanjye hari undi mugore ahura na we, singiye guhamya ibyo ntahagazeho. Ubundi se bwo yabajyamo, urumva koko jyewe nananirwa kumushimisha? Ahubwo nakekaga ko aramutse yagiye ahandi yajya agera iwanjye yabikora agatinda? None ibaze nta minota n’ibiri yamara rwose. Urumva koko atari ikibazo gikomeye

 

Jacques: Rero mu bumenyi bucye mfite, umugabo uko agenda akura mu myaka, inshuro yakoragamo imibonano zigenda zigabanyuka, kandi n’umwanya yamaraga ukagabanyuka. Erega aba ari gusaza ntaba abyiruka kandi na byo bikenera imbaraga z’umubiri. Urumva rero mu mubiri imbaraga zigabanyutse no mu buriri ntibigenda neza nka mbere. Byaba ari ikibazo muramutse wenda mubanye nabi, mufite ibibazo hagati yanyu cyangwa se ibibazo by’ubukungu, kandi na byo iyo birangiye, ubuzima bukomeza kugenda neza. Ndumva inama ya mbere ndi buguhe ari ukubanza kumva ko nta burwayi burimo. Hanyuma noneho uko iminsi igenda yisunika, wowe ubwawe uzajye umufasha mu kwitegura, uko mwitegura igihe kirekire ni ko muzajya mugenda murushaho kumenyereza imibiri yanyu kandi igikorwa na cyo nigikorwa kirusheho kubashimisha mwembi. Hanyuma ubundi nibitagira icyo bitanga uzamwumvishe ko akwiye kwemera mukagana abaganga babizobereyemo, bakabafasha. Ndumva inama naguha ari izo rwose.

 

Bakomeje kuganira kuri icyo kibazo, ari na ko bakomeza gusangira, ku buryo isaha Jacques asanzwe atahiraho yarenzeho andi masaha agera muri abiri.

 

Mugeni yakomeje gutegereza ko umugabo we ataha, araheba. Kuko yubaha akazi, yatekereje ko umugabo buriya kamubanye kenshi, amutegurira ibyo kurya abijyana mu cyumba cye, yigira mu cyumba aba ari kuri chat mbere yo gusinzira.

 

Uko yagafashe terefoni yagiye kubona abona umuntu atazi aramwandikiye, undi aramusubiza, maze bakomeza kuganira bisanzwe, nuko bigeze hagati wa muntu utazwi bandikiranaga aba amwoherereje ifoto.

 

Akiri kuyireba, munsi abona bamwandikiye andi magambo ayiherekeje, akiyasoma arikanga, ahita ahinduka mu maso

 

 

Ese ifoto yohererejwe ni iyihe? Aya magambo se yo ayiherekeje ni ayahe? Hagati aho se buriya Odette aragisha inama koko? Agace ka 12 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s