Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 10

Agace gaheruka twasize abari mu mugambi wo kugusha Jacques mu mutego bakomeje kuwucura bawukomeje nubwo tutazi neza uburyo bari kuwucuramo, naho ku rundi ruhande Jacqueline we yari ari kubaza nyina niba umugabo ajya abona bari kumwe bateretana.

 

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko kwa Jacques nyina na mushiki we bahava, irungu mu rugo ni ryose. Umugore we iyo atashye avuye ku kazi, dore ko umugabo we akunze gutaha bwije cyane, aba yiyicariye areba filimi cyangwa se ari kuganira n’abantu kuri chat, dore ko umukozi ari we uba arimo gukora akazi kose mu gikoni.

Jacques na we ku rundi ruhande aba ari mu kazi kose, abakiriya abitaho ababaza aho batishimiye serivisi bahawe, gusa nanone niko akomeza kwibaza ku nama yahawe na Tito, akanibaza ku magambo yabwiwe na Cynthia bigakomeza kumuyobera.

 

Ubwo yari avuye ku kazi, ageze mu rugo asanga umugore yibereye kuri chat, ntiyanamenye ko yinjiye, ajya mu cyumba asanzwe araramo, akuramo imyenda aroga, nuko amaze koga agaruka muri salon aricara.

 

Jacques: Ese cherie

 

Mugeni: (Yikanze) Karame cheri, waje ryari se?

 

Jacques: Naje kare rwose kandi namaze no koga. Ibaze kuba ninjiye mu nzu ntumenye ko ninjiye. Ubwo se ari umujura ntiyaba yibye yagiye?

 

Mugeni: Mbabarira cheri. Hari group mbaho haba story zishekeje iyo ndi hano kubera irungu niyo mba nibereyeho ndi gusoma ibyo bandika. Nawe uyibaho wajya urangara pee.

 

Jacques: None se ubu nta kintu wakabaye ukora wenda hano mu rugo?

 

Mugeni: Ubwo se ni nk’ikihe cheri? Ko imyenda mba nayiteye ipasi, inkweto zihanaguye, ubwo ikindi ushaka nkore ni iki koko

 

Jacques: Ubwo urumva ibyo ari byo bikureba muri uru rugo noneho? Cyangwa wabonye tutakirara mu cyumba kimwe wibwira ko inshingano zawe nk’umugore zarangiye wabaye mushiki wanjye? Ibyo simbikunda rwose. Ngo group erega ugatinyuka ukabivuga.

 

Mugeni: Ese ko numva utangiye kubiremereza koko? Ubwo urumva ibyo ari ibintu byatuma urakara? Mbwira ikintu wabuze muri uru rugo basi nkimenye ariko ureke gushakira impamvu aho zitari.

 

Jacques: Umva nkubwize ukuri. Nagushatse kugirango umbere umugore. Umugore rero inshingano zose zo mu rugo ni we ziba zireba, ku ruhande rwanjye umukozi agomba gukora akazi mu gihe udahari, unaniwe, urwaye se cyangwa hari akazi kenshi agakora kamwe nawe ukora akandi. Ibaze kuba wiyicariye uri guchatta umukozi ari we utetse, ubu ntuzi ngo yatetse iki, yabitetse ate, mbese muri macye urugo warumweguriye rwose. Ubwo harya urumva nta kibazo kirimo? Ipasi nanjye nayiterera n’izo nkweto nazihanagura. Ariko kurya ibyo watetse cyangwa wagenzuye uko byatetswe, numvaga atari ibintu byo kukubwiriza rwose. Keretse niba na byo warabihuzwe dore ko iyo mutwite mwitwaza inda mukanabeshya byinshi

 

Mugeni: Cheri, niba ushaka ko nzajya ngutekera rwose nzajya mbikora ariko amahoro ahinde. Jyewe numvaga umukozi mu gihe ateka neza nta mpamvu yo kwigora njya mu gikoni

 

Jacques: Tuvugishije ukuri nanjye simvuze ngo buri munsi jya uteka. Ariko ibaze kuba kuva twabana nta na rimwe uranateka icyayi cya mu gitondo? Nakomeje kwibwira ko uzibwiriza ariko ndabona bitari kuzaba niyo mpamvu numvaga ntaripfana. Gabanya kurangara wite ku rugo, urabizi ni wowe uba uhari amasaha menshi kundenza. Tugendera rimwe ariko jye ntaha nyuma yawe. Ku manywa kurya iby’umukozi na nijoro bikaba uko buri munsi simbishaka.

 

KU RUNDI RUHANDE

 

Hashize igihe Jacqueline abajije nyina ikibazo ariko ntaramusubiza. Gusa kubera ko bafitanye umubano mwiza, ntabwo yigeze arambirwa ahubwo yari yizeye yuko igihe nikigera azamuha igisubizo nyacyo.

 

Nuko ijoro rimwe, bamaze gufata amafunguro ya nimugoroba, Jacqueline arongera abaza nyina

 

Jacqueline: Ariko mama neza neza amakuru wakomeje kuyanyima? Nanjye nzayakwima ba uretse

 

Mama: Ariko wa mukobwa we ugira amatsiko. Erega nta bintu bihambaye tuba tuvugana. Tuba turi kuyaga nk’abantu bakuru dore ko na we yapfakaye nta mugore agira

 

Jacqueline: Ahaaa. Ndagufashe ahubwo. None se muba muyaga ibiki ubwo ko uri umugore akaba umugabo? Mama ushaka nyamara wamara amatsiko

 

Mama: Erega mwana wanjye nanjye ndi umuntu. Kandi uretse ubuzima bubi nanyuzemo, ndacyari muto. Imyaka 43 mfite rwose si myinshi. Yego ndi gusatira imyaka yo gucura ariko rwose nkeneye akandi kana. Reba Muhire yageze mu rugo rwe, nawe ni ejobundi ukaba uragiye. Uriya mugabo rero sinabiguhisha turi gukundana ariko ntabwo ndafata umwanzuro wo kumwemerera. Muri bakuru nzabanza mbibamenyeshe wowe na musaza wawe kandi nimubihakana ntabwo nzabikomeza. Sinifuza gukora icyababangamira

 

Jacqueline: Jyewe sinabikubuza, icyo ntakemera ni uko wavuga ngo azaza tubane hano, kandi nawe kugenda mukabana ndumva ntabishyigikiye. Erega turi mu iterambere. Yajya agusura cyangwa ukamusura mugakemura ibyanyu, nta bindi.

 

Mama: Yego ko. Ubwo bwaba ari uburaya kandi naraburetse mwana wa. Atemeye ko mubera umugore byemewe kandi byeruye nanjye nabireka. None se kubana na we bigutwaye iki

 

Jacqueline: Nyine kwa kwisanzura wavugaga ntikwaba kukibaye. Ubwo se mubanye nasigara mba jyenyine cyangwa nagukurikira? Ngaho nawe mbwira

 

 

DUSUBIRE KU KAZI KWA JACQUES

 

 

 

Jacques ari kugenzura imikorere y’abakozi, abasiba, abakererwa, mbese ari mu igenzura. Akiri muri ibyo terefoni ye irahamagara

 

Jacques: Allo

 

…: Allo. Uraho muyobozi

 

Jacques: Uraho neza. Ko ntakumenye se

 

…: ni byo? Nukuntu ndi umukiriya wanyu? Uri ku kazi se ko nagushakaga?

 

Jacques: Yego ni ho ndi.

 

 

Uyu se ni nde ushaka Jacques? Mama we se kandi ashaka kubyara koko cyangwa ni ingingo yo kwirengera? Agace ka 11 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s