Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 8

Agace gaheruka twasize Jacques na Tito bari kuganira ariko ikiganiro cyabo ntabwo cyaje kurangira kuko nyina wa Jacques yahise amuhamagara amubwira ko amukeneye byihutirwa.

 

Jacques yabwiye Tito ko mu rugo bamushaka byihutirwa, nuko Tito, ariko ubona ko atanyuzwe, amwemerera kugenda, na we amubwira ko aba asigaye gato akamaramo agacupa.

 

Jacques yaragiye, ageze mu rugo arasuhuza, yinjiye asanga nyina, mushiki we n’umugore we bicaye muri salon bari kuganira igitwenge ari cyose, abanza kuyoberwa ibyabaye

 

Jacques: Nonese mama, ko mbona mwese muri hano, uwari afite ikibazo ni nde?

 

Mama: Ese nigeze nkubwira ko hari ufite ikibazo koko?

 

Jacques: None se ntiwambwiye ngo uranshaka byihutirwa

 

Mama: Ndagushaka nyine. None se kugushaka bivuze ko haba hari ikibazo. Ni uko hari ibyo nashakaga kukubwira kandi mbona akenshi uza niryamiye, nkagenda na njye utarabyuka. Nagirango rero utahe kare tubivuganeho. Sinzi niba hari gahunda zawe naba narogoye rero

 

Jacques: Oya nta gahunda ndende nari mfite, ni umuntu twaganiraga bisanzwe rero nta kibazo. Ngaho mbwira nguteze yombi mubyeyi

 

Mama: Nshaka kubanza gushimira, nkaza gusaba nyuma. Kandi ndashimira mpereye kuri Mugeni. Uyu mukobwa namumenye ubwo nari mfunze ngirango urabizi, kandi namumenye kubera umwana wanjye Jacqueline babanye neza ku ishuri bigatuma uyu mwana w’umukobwa angirira urukundo n’ineza atazi ko amaherezo nzamubera nyirabukwe. Ubu ndizera ko bimwe usanga abakazana bishisha ba nyirabukwe bitazamubaho kuko twabaye inshuti nk’aho ndi nyina, kandi ntacyo atinya kumbwira. Ndamushimira uwo mutima mwiza yanyeretse kandi ndamusaba kuzawuhorana.

Bwa kabiri ndashimira umwana wanjye Jacqueline utaritaye ku bubi bwa nyina agakomeza kunsura aho nari mfungiye, kandi akihangana agakomeza amasomo ye kugera ayashoje nubwo atabashije kubona amanota amwemerera gukomeza kaminuza ariko ntako atagize kandi ndamushimira, umunsi nagize ubushobozi nzamushimira byihariye.

Reka nsoreze ku mfura yanjye nyirurugo Muhire Jacques. Mwana wanjye sinabona amagambo nkoresha ngushimira kuko wabaye intwari kandi imbabazi wampaye nyuma yo kugira uruhare mu rupfu rwa so, zirigaragaza kuko ibyo wakomeje kunkorera sinabasha kubirondora. Warenze kuri ibyo unampesha agaciro n’ishema mu bantu, kuko ubwo watumaga nambara urugori buriya wampesheje ishema kandi na mushiki wawe ndizera ko azakwigiraho urugero rwiza. Umugore wawe uzakomeze umubere imfura, umubere inyangamugayo kandi Imana izabahe guhoza amata ku ruhimbi, muzabyare hungu na kobwa mutunge mutunganirwe. Imigisha Imana yaguhaye ntizatume wikuza ngo wumve ko uri igitangaza ahubwo uko Imana izakomeza kuguhira nkuko witwa Muhire ariko uzakomeza guca bugufi no kwiyoroshya. Ntuzashukwe n’iby’isi ngo bigutere kwigira ikigenge no kwiyandarika dore ko abagabo benshi iyo bateye imbere mu bukungu birukira mu bagore n’udukobwa tukiri duto. Ibyo mvuga murabizi ko mbifitiye ubuhamya kubera akazi nakoraga. Hanyuma rero hari ikindi nashakaga kubasaba

 

Jacques: Mama, nubwo nguciye mu ijambo, gusa amagambo utubwiye arushijeho kunkomeza no kunyongerera imbaraga zo kurushaho gukunda umuryango wanjye no kuwitangira. Izi ni zo mpanuro za mbere nziza mpawe kuva mbaye umugabo kandi nzazikurikiza zose mbifashijwemo n’Imana. Ngaho komeza ijambo ryawe

 

Mama: Rero bana banjye ndabashimira ko mu mezi yose tumaranye mwambereye abana beza, mumbera inshuti, muri macye umuryango wanyu kandi wanjye ntacyo nawushinja. Gusa mu kinyarwanda bavuga ko nta zibana zidakomanya amahembe, niba hari aho naba narabakoshereje, buri wese ku giti cye musabye kumbabarira, gusa jyewe nta numwe mfite icyo nshinja. Ariko kandi, ndabona igihe kigeze ngo munyemerere noneho mbe nakomeza ubuzima bwite na Jacqueline, gukomeza kudutunga kandi na twe mwaraduhaye iikidufasha kubona ibidutunga ntabwo byaba ari byo. Nashakaga kubasezera, kuko namaze kubona inzu nabonera ubushobozi bwo kwishyura, kandi na Jacqueline tuzajya kubana. Ntabwo mwananiwe kudutunga, nta nubwo hari ikindi kibazo gihari ariko ntabwo nshaka gukomeza kubagora. Tuzakomeza kuba umuryango umwe, nzabasura munsure, nimurwara nzabarwaza nanjye nindwara muzambe hafi, ariko munyemerere icyo kintu mbasabye.

 

Bose bararebanye, Mugeni amarira atangira kumubunga mu maso, Jacques we wabonaga ameze nk’aho atazi ibyabaye, kuko ntibumvaga ko mama wabo yajya kuba wenyine.

 

Mugeni: Mama, mu kuri uburyo ushaka kugenda, birumvikana ukeneye ubwisanzure ariko nanone turacyagukeneye pee. Kandi rwose ntabwo inda yawe na Jacqueline zatunanira. Mbabarira ugume hano, niba hari n’aho tukubangamira rwose turisubiraho.

 

Jacques: Ni byo mama. Ni ukuri wigenda rwose gumana natwe. Ariko nanone, niba ubona kugenda ari byo byiza, ntabwo twakuzirika, uri mukuru buriya uba wabitekerejeho ugashishoza

 

Mugeni: Ubu se ko bajyaga bamara irungu utarataha uva ku kazi, nibagenda koko irungu nzarikizwa n’iki?

 

 

TUGARUKE MU KABARI

 

Tito yakomeje kunywa yibereye kuri chat, gusa ageze hagati yaje guhamagara kuri terefoni umuntu

 

Tito: Bite se mwana

 

…..: Ni byiza, ko wabuze se

 

Tito: Maze ndi hano iwanyu. Ahubwo se wakoze?

 

….: Wapi ntabwo nakoze uyu munsi naruhutse. None se uri kumwe na boss cyangwa wizanye

 

Tito: Sha nari ndi kumwe na manager ariko iwe bahise bamuhamagara ngo natebuke baramushaka, ubu yagiye ndi jyenyine. Harya iyo mwaruhutse ntimuba mwemerewe kuza hano?

 

…..: Oya ntabwo bibujijwe naza rwose. Washakaga se kungurira kamwe

 

Tito: Tebuka ahubwo nkubaze neza gahunda.

 

Hashize akanya gato, Cynthia aba amugeze imbere, arahaguruka aramuhobera, basomana ho nuko aricara

 

Tito: Ngaho se mbwira, gahunda zimeze neza uko twabiteganyaga koko?

 

Cynthia: Sha urebye nyine ntiwavuga ko azagera aho agahebera urwaje ariko amakuru namuhaye yarayemeye kandi nyine uko gahunda wari wayinteguje niko yagenze. Muri macye yarumiwe kumva ko naba ndyamana na boss.

 

Tito: Ariko uriya na we ni injiji. Ese ubwo koko abona Muhizi yakwiteza?

 

Cynthia: None se ko nari namuhaye amakuru ahuye neza n’uko wamubwiye, urumva yahera hehe ahakana koko?

 

Ngo iki? None se niba bitarabayeho, aba bafite uwuhe mugambi ubu koko? Uyu mubyeyi se we ko ashaka kujya kuba wenyine? Ntuzacikwe agace ka 9

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s