Imibanire Ubuzima

Ntuzizere umusore ukora ibi bintu 10

Icyizere mu mubano ni ryo shingiro ryo kuramba kwawo. Kubona umuntu muzasangira ubuzima bwawe busigaye nta cyiza nka byo ariko nanone hari igihe umwizera we akagutaba mu nama.

Haba ku mpande zombi, abasore n’inkumi habamo abo twakita abakinnyi bakinisha imitima y’abandi, hakanabamo abo kwizerwa rwose mukundana ukavuga uti yego pee.

 

Gusa tugarutse ku basore, hari abasore baba bari mu mikino akakwizeza ko agukunda nyamara bya he birakajya. Ukajyaho ugahobagira inyuma yeeee, ukazibuka kwigarura waramaze kumera isharankima.

None se ni gute wavumbura ko umusore mukundana akubeshya nta rukundo nyarwo afite?

 

Hano twagukusanyirije ibimenyetso icumi bizabikwereka

 

 

  1. Iyo mugiye impaka akubwira kubaza kanaka

Uwo kanaka ni inshuti ye magara. Ariko igihe cyose hari ibyo umubajije, akumva ubusobanuro aguha utari kubwumva neza akubwira kubaza kanaka. Ese kuki akenera kwitabaza abandi? Ni uko uwo kanaka ari umunyamabanga we kukurusha ndetse hari byinshi amukingiramo ikibaba wowe ugahera mu kigare. Wamubaza uti iri joro ko watinze gutaha ati rwose nari mu kabyiniro narunaka nushaka umubaze, wamubaza uti ese ko watinze kuri telefoni ati se si kanaka twavuganaga, nushaka umubaze… uwo musore burya ushaka wamwigaho neza.

  1. Yigira nk’aho atabonye ko wamuhamagaye

Ni kenshi umuhamagara ntakwitabe, nuko aho abishakiye akaza kuguhamagara wamubaza uti ko utanyitabye ati sinigeze mbibona. Mwanaba muri kumwe koko wareba ugasanga nta herekana ko wigeze umuhamagara ngo umubure (missed call). Nyamara iyo muri kumwe, telefoni ye ntimuvaho aba ayifite. Ese ni gute wowe atakwitaba nako atabona ko wamuhamagaye kandi mwaba muri kumwe abandi bamuhamagara bakamubona? Cunga neza

  1. Yigira nk’aho nta nshuti agira

Nta na rimwe uzabona akwereka inshuti ze, ndetse niyo ubimubajije akubwira ko inshuti ari izo kubasenyera umubano no kwivanga mu byanyu. Ariko se niba nta nshuti nta nubwo afite abavandimwe? Nta muryango agira se?  None se iyo ari online aba achatinga na nde? Iyo usanze ari kuvugira kuri telefoni aba ahamagara nde?

  1. Ntashyira telefoni hasi

Wamuhaye umwanya wamusuye cyangwa mwasohokanye ariko uko telefoni isonnye cyangwa ivibuye ahita ayifata akarebaho cyangwa akitaba, ukabona ari kumenyura kubera ibyo ari gusoma wamubaza uti ni nde utumye useka cheri? Ati nta we

Uwo ntawe akubwira ushaka wamumusigira burya.

  1. Ntashobora gukeka ko ari wowe uramutse umuhamagaje indi nimero

Yego wenda ntiyapfa guhita amenya ijwi ryawe, ariko uburyo umuganirizamo akwiye kuba asanzwe abumenyereye. Nuko mwamara umwanya muganira wamubaza uti wamenye se ati oya. Uti basi tomboza numve ati reka reka. Uzi impamvu? Aratinya ko yaba ari Daforoza umuhamagaye maze akaza kuvuga ngo ni Sipesiyoza, wamubwira gusubiramo akavuga Jakilina. Uretse ko yakanabaye azi ijwi ryawe, niba mumaranye igihe

  1. Mubaze ngo “ntayindi nshuti ufite” urebe ubusobanuro aguha

Ubundi umusore uri mu kuri, ahita agusubiza yahuranyije ati ntawe mfite cyangwa nari mufite turatandukana. Ibyo bikaba birahagije. Airko umusore ukubeshya azaguha ubusobanuro utanamubajije akubwire uburyo undi yamuhemukiye, uburyo yamutaye, uko yari indyarya…. mbese avuge nk’abagombozi. Abasore bavuga izi nkuru baba babeshya, batendeka bashaka kwigira abere cyangwa se akaba ashaka kukuruhukiraho gusa, byazarangira agasubira hahandi.

  1. Ntashobora kuguhamagara izina ryawe

Kukwita cherie, chouchou, bae, honey uba wumva ari byiza. Ariko se kuki atanyuzamo ngo aguhamagare iryawe bwite? Uzi impamvu? Ashobora no kuba atakiryibuka cyangwa adashaka kuzinyuraguramo umunsi umwe. Nuko agahitamo guhora akwita utwo tuzina kuko ni rusange n’ejo azayita undi bazahura, ntavumburwe. Musabe ajye anyuzamo akwite amazina yawe bwite, urebe ko azabibasha

  1. Ntashaka kukujyana iwabo

Niba koko aba wenyine wenda kubera akazi cyangwa se izindi mpamvu nko kwiga, nta kundi ni ho uzamusura. Ariko niba aba iwabo, kuki atira aho umusurira cyangwa agashaka muhurire ahandi? Iyo umubajije wasanga akubwira ngo rwose iwacu bagira amahane ntibaba bashaka ko hari umukobwa unsura. Ese niyo byaba byo, buriya kuki bamubuza? Hari impamvu kandi kuyimenya byagufungura amaso

  1. Ukimuha nimero ahita agukunda

Uyu we ntimuramenyerana, mwahuriye wenda mu bukwe, mu nama se, muri bisi cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga, nuko aguhamagaye ubutitsa ari ko akurata akubwira uburyo agukunda, ukuntu atabaho atagufite, n’ibindi binyoma byinshi nawe erega ukikiriza uti mbonye urukundo. Ndakurahiye ayo ni amareshyamugeni kandi si yo amutunga.

  1. Ahorana udukingirizo mu ikofi

Yego ni byo ni utwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara no kuba yatera inda atateguye. Ariko se ni gute akagendana mu ikofi, kuki atatubika iwe? Usanze harimo kamwe kandi ubushize twari tubiri ati nagahaye kanaka nushaka umubaze. Ibuka ingingo twahereyeho.

 

 

Dusoze twibutsa ko ibi atari byo gusa washingiraho umenya ko umusore akubeshya atagukunda by’ukuri, hari n’ibindi. Kandi nanone hari igihe yaba koko atakubeshya ahubwo yifitiye utugeso atarareka cyangwa se ariho mukimenyana atarafata umwanzuro wa nyuma. Ariko nawe nturi umwana shishoza.

 

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s