Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 7

Mu gace gaheruka twasize Jacques yagiranye ikiganiro na Cynthia, aho byarangiye Cynthia amwemereye koko ko amakuru amubajije ari yo, ndetse anagerekaho kumusaba kuzakomeza kubika iryo banga.

 

Bakomeje kuganira ibindi binyuranye kugeza ubwo Jacques amubwiye ko yasubira mu kazi na we agataha. Yafunze ibiro, arasohoka ariko agenda mu mutima yibaza byinshi. Yibazaga niba koko amakuru ahawe na Cynthia ari yo kuko ntiyumvaga ukuntu umuntu yizera nka Muhizi yatinyuka gusohokana n’umwe mu bakozi be. Yego ni byo Cynthia afite igihagararo cyiza, ntacyo abaye pee. Ariko nanone uko Muhizi agaragara ni umubyeyi wiyubashye, dore ko n’umugore we nubwo akuze ariko ubona ko agifite itoto. Gusa nanone akumva ko Cynthia ataba yabimubwiye amubeshya kuko mu by’ukuri nta mukobwa wakibeshyera ibintu nk’ibyo, na cyane ko Jacques ku kazi bamwubaha nk’umuyobozi wabo ku buryo agakosa kaboneka ku mukozi kose atakihanganira. Yagiye mu modoka arataha, ageze mu rugo asanga bamaze gutegura ameza, ariko asanga umugore we aracyari mu cyumba.

 

Yinjiye mu cyumba asanga umugore ari gusasa, amuturuka inyuma aramuhobera akorakora ku nda buhoro, umugore arahindukira bararebana amusoma ku itama amuha karibu mu rugo

 

Jacques: Ese cherie nubu koko urumva utabyihanganira basi iri joro? Ni ukuri ndarembye pee

 

Mugeni: Cheri si ukubyanga nkana, urabizi ko tukibana nanjye najyaga mbikwisabira, gusa ahubwo umubi….

 

Ntiyigeze abasha gusoza ijambo ahubwo yahise yihuta ajya mu bwiherero, atangira kuruka.

Jacques yamukurikiyeyo, kuko ubwiherero bwabo bwari bugari kandi bwari bufatanye n’icyumba cyabo, nuko amufungurira amazi, arakaraba yihanagura ibirutsi, basubira mu cyumba.

 

Jacques: Simperuka mama yaraguhaye umuti utakiruka? Ibi noneho bije bite?

 

Mugeni: Cheri sinzi niba nabikubwira ukabyumva ariko rwose icyuya cyawe gisigaye kimbangamira. Rero uko twavuganaga nahise numva umutima uhaze numva isesemi irazamutse. Iyi nda nayo rwose iri kunkoroga pee

 

Jacques: Ubu koko ibi bizakomeza kugeza ryari. Ese kuki wanze ko tubibwira mama koko ngo adushakire umuti? Basi kuryamana tubireke ariko byibuze ubeho utabangamiwe

 

Mugeni: Nabimuganirije kandi ibyo yambwiye aze kubikwibwirira utaza kumva yuko ari jye kibazo

 

Jacques: Yakubwiye ate se kandi noneho?

 

Mugeni: Yambwiye ko bizashira inda igeze mu mezi 6. Ambwira ko icyiza tutakongera kurara mu cyumba kimwe. Ariko ndumva ntasinzira nzi ko utaraye muri iki cyumba.

 

Jacques: Cherie ikintu cyose cyakorwa ariko ugakira niteguye kugikora pee. Ahubwo reka ndebe niba mu cyumba cy’abashyitsi hateguye iri joro ni ho ndi burare. Humura sindi intumva ngo ndabifata nabi, barambwiye ngo buri mugore agira ibyo atwarira n’ibyo ahurwa. Ahubwo se wowe watwarije iki?

 

Mugeni: Yewe jyewe nigiriye amahirwe rwose singoranye. Ubu buri munsi duteka ibishyimbo niyo ryaba irobo. Iyo biri kubira wa muhumuro wabyo nkawumva mba numva ntujeeee. Uzi ko nsigaye negera inkono ngashiduka nasinziriye kubera ka gahumuro k’ibishyimbo biri kubira

 

Ibyo Jacques yarabyumvise ahita aseka cyane kuko yumvaga bitangaje. Bamaze kuganira bajya ku meza, Jacques abaza nyina niba koko ibyo Mugeni yamubwiye ari ko biri, undi aramwemerera

 

Iryo joro Jacques yaraye wenyine, kuva yashaka umugore. Ijoro ryamubereye rirerire ariko nanone yabonaga ko nta wundi muti kandi nta kundi byagenda.

 

Bucyeye bagiye ku meza, na we aritegura ajya ku kazi gusa yabyutse asanga nyina we yamaze kugenda dore ko we yakundaga kuzinduka kubera abakiriya yagiraga bamuguriraga bamwe bajya ku kazi abandi ku ishuri ndetse n’ababaga bagura ibyo bakoresha ku meza mu gitondo.

 

Ku kazi yiriwe yibaza ibiri kumubaho, kugera ubwo Tito yamuhamagaraga akamubwira ko aje ku kazi kumureba.

 

Yamubwiye ko n’ubundi yumvaga yabihiwe, nuko asohoka mu biro bajya ahantu ku kazi hateye imitaka mu busitani baba ari ho biyicarira, maze batangira kuganira.

 

Jacques: None se bite ku kazi iwanyu? Abantu bari kubaka cyane muri iyi minsi za quincaillerie mufite cash

 

Tito: Sha uko biri rwose urebye usanga atari nka mbere. Abakiriya noneho baraboneka. Ariko namwe ni uko burya iyo akazi kabonetse bahita baza kwihemba agacupa, abasaguye menshi bakanisengereramo inkumi zisobanutse zikarara zibavura amavunane

 

Jacques: Icyakora byo mbona hari igihe ibyumba byuzura tukanabura aho tubashyira ku buryo hari igihe kimwe gisimburanwamo abantu nka gatatu, bamwe bamaramo amasaha nk’atatu bakaba barigendeye gutyo gutyo

 

Tito: Reka sinafata icyumba ntari bukiraremo. Mba numva naba mpombye. Naho ubundi kuvuga ni ugutaruka, amakuru se wabashije kuyashaka?

 

Jacques: Sha burya bwakeye nyakurura kandi nyazana atariho ivumbi gusa sinkubeshye narumiwe ndanatangara ku buryo n’ubu rwose ntarumva neza ukuri kwabyo

 

Tito: Ukuhe kuri se kandi? Sinakubwiye ngo amakuru uzayibonera utazagirango ni ayanjye. Wasanze se byifashe gute?

 

Jacques: Umva namushutse ko namubonye nyine nifashishije amakuru yose wampaye na we ahita amvira imuzingo ambwira byose ku murongo anansaba kutazamuvamo ahubwo nkabika ibanga. Gusa sindabyiyumvisha ukuntu bimeze kuko yanyumvishije buryo ki nta mafaranga azamo. Ubusanzwe jyewe nari nzi yuko abagore bakururwa n’amafaranga kurenza ibindi

 

Tito: Aho warahibeshye. Umugore ubundi iyo yagukunze ibyo ntabyitaho. Naho ku byerekeye ibi byacu byo gushaka ibindi biro, ubundi uwo uri we ni yo turufu. Iyo ugeretseho akarimi keza, impano zitandukanye ugenda umuha, uba wamaze kumwigarurira no kumwica mu mutwe. Umukobwa nk’uriya mu kuri akazi afite ayo kamuhemba si menshi ariko nanone si macye yamubuza kwiyitaho. Rero iyo boss amusohokanye akamwereka impuhwe, abura aho ahera ahakana dore ko abenshi baba banumva ari icyubahiro kirenze kuba akunzwe na shebuja kandi hari bagenzi be bandi atiteza. Iyo rero atamufuhira ngo amubuze umudendezo we, akajya anyuzamo akamuha impano imutunguye, undi aratwarwa akumva ko akunzwe, ndetse bamwe bajya banashyingirwa bafite inda za ba shebuja zikiri ntoya rwose umusore akaba ari aho azi ko yateye inda. Nuko umwana yajya kubatizwa uwitwa shebuja wa nyina kandi ari we se ahubwo ati ndakubyara muri batisimu. Umwana agakura uko erega nyamugabo azi ngo yarabyaye naho ni ntungiyabandi. Hahahaaa. Buriya wowe nturabasha kuganira n’abagabo ngo wumve byinshi, gusa ubwo watangiye kutwegera uzagenda usobanukirwa. Upfa kutazazanamo ubwenge bucye watangiye. Ntabwo twanga abagore bacu nta nubwo ari uko tubanenga buri gihe ariko nanone hari igihe wumva ubikeneye kandi we atari mu bihe bibimwemerera. Nkawe reba aratwite ntakikwikoza.

 

Jacques: Wahora n’iki se ahubwo noneho ko natangiye kurara mu cyumba cy’abashyitsi

 

Tito: Ngo iki? Sha ufite ibibazo wowe birenze ibyacu ahubwo. None se ubwo urumva amaherezo ari ayahe muvandi?

 

Yari akiri kumubwira, nibwo terefoni ya Jacques yasonnye arebye abona ni nyina umuhamagaye

 

Jacques: Karame mama. Ni amahoro se

 

Mama: Uri butahe ryari se ko kumva ngukeneye mwana wa?

 

Jacques: Birihutirwa se ntahe nonaha?

 

Mama: Yewe birihutirwa rwose nyaruka

 

Habaye iki se gituma nyina amushaka igitaraganya? Hagati aho se uyu mugabo ubu ntashaka kumuroha koko mu mafuti? Agace ka 8 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s