Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 6

Mu gace gaheruka twasize abashaka gukora business yo gukora hotel barangije inama bigira mu biganiro bisanzwe aho bumvishaga Jacques ko ari byiza kugira undi muntu ku ruhande ariko we yari akiri kubihakana anababwira ko hatarimo kwiyubaha. Twashoje ubwo Tito yabwiraga Jacques ko hari ibanga azamumenera.

 

Jacques: Utambeshye ayo makuru umpaye ni ukuri?

 

Tito: Ese urabona koko naba nkubeshya ngo nunguke iki? Niba wumva mbeshya wowe uzikorere ubushakashatsi bwawe bwite, ugenzure neza uzamenya ukuri.

 

Jacques: Ariko se bwo byaba ukuri byaba bivuze ngo nanjye nzamwigane? Oya nanone

 

Tito: Oya siko navuze. Icyo mbikubwiriye ni uko nashakaga kukwereka uburyo ki umushinga wacu uzunguka, ikindi nanone kandi mbikubwiriye ni ukugirango wumve ko bikubayeho nawe nta nka waba waciye amabere, kuko na bamwe utacyekaga bashobora kubikora kandi ukabona nta kibazo na kimwe ingo zabo zifite, bikakuyobera neza neza ukibura.

 

Jacques: Sha bibaye impamo nakumirwa pee. Gusa simbyemeye rwose ahubwo uri kumuharabika kandi si byiza kubeshyera umuntu

 

Tito: Wowe sinkubwiye kubyemera, nkubwiye kwikorera ubwawe bushakashatsi, ukivumburira ukuri. Amakuru uzamenya wowe uzambwire, nusanga narabeshye nzitwe inyamenshi

 

Jacques: Icyo kiroroshye rwose nanjye gushaka amakuru ndiyizera. Ahubwo reka ntahe nkajyeho aka nimugoroba dore amasaha ari gukura

 

Tito: Sawa igendere ubwo tuzasubira vuba. Ariko muri iyi minsi nzinyabya iwanyu nshaka kuzaza tugasangira neza ubu  turarumanze rwose.

 

Jacques: Ni karibu rwose upfa kuzaza ari wowe uri bugure.

 

Tito: Sha nzagura humura rwose kandi nzaba nikwije.

 

 

Baratandukanye buri wese arikomereza yigira muri gahunda ze.

Gusa Jacques yakomeje kwibaza ku magambo yabwiwe na Tito, akayahuza n’ibyo we abona cyangwa azi, akumva ntibishoboka ariko nanone yakibuka ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi agatekereza ko bishobora kuba ukuri.

 

Ubwo yari ari mu kazi ni bwo igitekerezo cyamuje mu mutwe maze aba afashe terefoni

 

Jacques: Bite se uri mu kazi cyangwa uyu munsi ntiwakoze?

 

Cynthia: Eeeeeh mba mpari cyane ahubwo. Mwanshakaga se boss?

 

Jacques: Niba nta kazi kenshi ufite ngwino mu biro nkubwire

 

Cynthia: Niyo kaba kenshi basigara bagakora ariko nkitaba umuyobozi. Ndaje. Mbazanire n’icyo kunywa se

 

Jacques: Ariko nawe rwose. Yego unzanire kamwe nkunda. Nawe uzane akawe niba ugakumbuye

 

Yarategereje akanya gato nuko abona Cynthia araje, na kwa kwirya kwe (mu gice cya mbere murabyibuka). Ahageze yahise akurura agatebe aricara

 

Jacques: Ese wicara wowe utanabanje kunsuhuza

 

Cynthia: Mba nitinyiye erega boss. Ndagusuhuza gute se ubu

 

Jacques: Uko ushaka urabyemerewe. Ntituri babiri gusa se

 

Yahise ahaguruka aramwegera aramuhobera amuha akabizu ku itama, nuko asubira kwicara

 

Cynthia: Boss ariko uba unkoresheje amakosa ubu ngubu, ubu se umugore wawe asanze ndi kugusoma koko ntiyamena umutwe

 

Jacques: Humura ntiyaza hano atambwiye. Ko mbona warushijeho kuba icyuki se mwana? Ubanza iyo umuntu abaye umugabo ahita ahumuka kurenza mbere uko yarebaga

 

Cynthia: Boss nawe rwose. Ashwi buriya ni uko utamperukaga. Naho nta cyahindutse ndacyari wawundi rwose pee. Amakuru se ahubwo boss? Mugeni ameze neza? Ndamukumbuye cyakora nanjye pee. Kubasura byarananiye ubu

 

Jacques: Sha araho ameze neza. Ubundi se shahu waba udusura wabonye umwanya ko iyo uwubonye uba wigiriye kurya isi

 

 

Cynthia: Boss ubwo koko ntumbeshyeye? Nyirya se ndi uwuhe koko? Najyana iki se ko mumpemba urusenda

 

Jacques: Ese ubwo ushaka kungira injiji koko bigeze aha? Urumva mu myaka tumaranye mu kazi koko ntaba mfite amakuru?

 

Cynthia: (Abaye nk’utunguwe) Boss ngo iki? Ubwo se nk’ayo makuru uba wayakuye hehe

 

Jacques: Ahubwo wowe yanyihere neza ureke kuntera amatsiko kuko ahantu nakubonye, umuntu nakubonanye na we, byarantunguye bintera amatsiko no kwibaza byinshi. Gusa ntiwumve ko nshaka kukumenesha amabanga niba ari ibanga ntubimbwire rwose nta kibazo

 

Cynthia: Banza umbwire aho wambonye basi n’igihe wahamboneye

 

Jacques: Noneho ni henshi ujya? Nakubonye ahantu hamwe, kuri hotel ntari bukubwire izina ariko urahita uhamenya. Hari kuwa gatandatu, nakubonye uvuye muri piscine koga, aho wagiye kwicara rero hari umuntu wari uhicaye, nzi nawe uzi nyine. Ubwo niho nahereye nibaza niba hari akantu kihariye karimo, nibwira ko uko byamera kose buriya ujya umufasha kwivura amavunane y’akazi na za stress z’ubuzima nawe urabyumva nyine.

 

Cynthia: Mpise mpamenya aho hantu. Hariya buriya niho dukunda kujyana dusanga yahamagaye nyine yateguje. Ariko boss ntuzagire umuntu wundi ubibwira ndakwinginze. Buriya ubundi tugenda twinjira mu cyumba, akenshi aba yambwiye aho ansanga cg jyewe musanga, ibyo kurya no kunywa tubisangamo ntabwo aba ashaka kwiteza abantu. Ngirango uribuka ko na cya gihe yambwiye nabi mu kazi kandi rwose iyo tugeze ahandi urabyumva ni cherie chouchou.

 

Jacques: Humura sinzakuvamo. None se buriya nta bindi ku ruhande agufasha? Kuki atagushakira akandi kantu wakora wenyine byibuze?

 

Cynthia: Erega ntabwo ibyo dukora ari uburaya. Ni ukwishimisha gusa bisanzwe, iyo bimujemo agira impano ampa, kandi yibwirije. Nabishaka ubwo azagira icyo akora. Ariko se ubwo wowe wazashatse akandi kana kazajya kakwitaho mu gihe madamu arwaye cyangwa atamerewe neza? Erega ntacyo bitwaye

 

Jacques: Uzi ko nawe wamaze kwandura. Ngo nzashake akana koko? Urumva iyo nama uri kumpa? Uribuka ntarashaka Mugeni uko byagenze? None ngo iki?

 

 

None se burya Muhizi na Cynthia bafite uko bajya bigenza? Aya se niyo makuru Tito yahaye Jacques? Ko byaba bitoroshye? Agace ka 7 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

 

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s