Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 5

Mu gace gaheruka nibwo Jacques yari yitabiriye inama aho yaganiraga na bagenzi be ariko bamwe bari batarahagera ahubwo yari kumwe na Tito ndetse ikiganiro cyabo cyaganaga aho yamubwiraga ko we afite uko yacyemuye ikibazo.

 

 

Tito: Ariko se ubundi ubwo uzakura mu mutwe ryari? Urumva koko ibitekerezo ugifite ngo umugore ntagihindukira yarampuzwe? None se umubiri wawe ntuwugendana aho ugenda hose? Nako reka nkwihorere ukomeze uzane ubugoryi. Uzashiduka ugenda utagataga amabya yarakubyimbanye nujya gusohora uzasohora amasohoro yabaye umubanji cyangwa amacunda wowe intanga zarakuze zarabaye ibikeri

 

Jacques: Wintera ubwoba se nawe. Ubwo se ibyo ni ibiki? Ubu se amezi namaze ntarashaka ko ntabikoraga nabaye iki

 

Tito: Ariko ubundi ibyo tubiveho. Ubu se wabuze umwana ukwemera wajya aguhoreza umuriro igihe umugore wawe atari tayari? Niko ubu se namara kubyara nanone akamara amezi atarakira urumva uzakomeza kwihangana? Ibaze umunsi waryamye ukajya wiroteraho uri umuntu w’umugabo.

 

Jacques: Umva Tito, iyo nama yawe ntayo nakumva rwose. Niba ntarasambanye narasibye, kandi nta nyungu nabonyemo. Ahubwo ndabona abo twari dutegereje bahageze reka tubegere dukore icyatuzanye

 

Baragiye begera bagenzi babo inama iratangira.

 

Yari inama yo gufatanya bagakora umushinga wa hotel, aho buri wese yari gufata imigabane ihwanye n’ubushobozi bwe, ariko bemeranya ko nta na kimwe cyazajya gikorwa hatabanye ubwumvikane busesuye, ni ukuvuga ngo mu gihe umwe muri bo abyanze, bagombaga kureba impamvu ze nuko babona zumvikana zikaganirwaho. Umushinga wabo bawunoganyije neza, gusa haje kuba ikibazo ubwo bageraga ku byerekeye umutekano

 

Jacques: Jyewe ndumva twashyira camera ahantu hose hashoboka, aho abakiriya binjirira, aho barira n’aho banywera, mu kabyiniro, mu macumbi, aho basiga imodoka zabo, mbese ahantu hose hashobora kubera ubujura, ubwambuzi cyangwa urugomo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

 

Tito: Ibyo ndabyumva icyo ntemeranya nawe ni ugushyira camera mu byumba abakiriya bararamo. Ubwo se uretse ko waba ngo ucunga umutekano urumva utaba winjiye mu buzima bwabo bwite? Ibaze bagiye kwiterera akabariro, nuko uri gucunga umutekano kuri camera akaba ari kwirebera ibiri kuhakorerwa byose? Ibyo se ubwo byaba ari ibiki?

 

Haguma: Nyamara ku ruhande rumwe birumvikana, gusa nanone biragoye ubanza bitanemewe. Gusa njya numva ngo habaho ahantu ziba zirimo, ariko nkibaza niba atari ukwinjirira ubwisanzure bw’abantu wa mugani. Ibaze wenda umugabo azanyemo n’umugore utari uwe, ayo makuru ashobora gukoreshwa mu kumutanga

 

Jacques: Ibyo muvuga mwe sha ntimubizi. Jyewe nagize agatekerezo kubera ibyambayeho mu myaka ishize hariya nkorera ubu. Nuko nigiriye inama ngafata amajwi ni yo nakoresheje niregura naho ubundi ubu mba ndi mu buroko da. Umugore yashatse ko turyamana anyihamagariye ndamunanira, arangije aba ahamagaye polisi anshinja ko nashatse kumufata ku ngufu. Ubwo se iyo haba harimo camera ntiziba zarifashishijwe mu guca urubanza? Erega ibintu bishobora kuzamo urupfu cyangwa kwibwa si ibyo gukinisha. Ibaze haramutse hajemo umuntu yarangiza akica uwo bazanye akamusigamo akigendera. Nubwo twaba dufite imyirondoro ye, ariko iperereza ryarushaho koroha habonetse amashusho. Si icyo gusa, umukiriya ashobora kuzana n’indaya wenda, yarangiza igacunga asinziriye ikamwiba ikamucucura agakanguka ari wenyine. Urumva haramutse hari amashusho yafasha mu kwerekana ukuri.

 

Rutagengwa: Nakomeje kumva mwese ibyo muvuga numva buri wese ari mu kuri. Ariko burya hari ibintu ushobora gukora uzi ngo ni inyungu z’umukiriya, nyuma ukazabihomberamo. Ndumva twakanzura ko ubutaha tuzashaka umunyamategeko, tukanashaka umuntu ukora mu nzego za Leta cyangwa za polisi tukabagisha inama, bakatubwira icyemewe. Dusanze gushyiramo camera byemewe, ubwo banatubwira inzira nziza byakorwamo. Nidusanga bitemewe nyine ubwo murumva ko tuzashaka ubundi buryo bwo gucunga umutekano w’abakiriya bacu. Ahubwo se ubu ntitwasoza inama ko ibya ngombwa twabivuze? Buri wese imigabane yemeye ubwo bitarenze amezi 6 azaba yamaze kuyitanga ku buryo byibuze inguzanyo tuzasaba bazayiduha vuba kuko iyo ufite imigabane yawe, na bo ntibagutindira. Sinzi niba hari igisigaye

 

Tito: Ariko ubwo ntugiye muri za gahunda we?

 

Rutagengwa: Sha nizo ngiyemo urabyumva nawe maze igihe mpugiye mu bucuruzi nkeneye kuruhuka bihagije rwose

 

Haguma: hahahaa. Ndabyumva iri joro nturi burare iwawe tu.

 

Rutagengwa: Ubu nyine inama najemo iri bukomeze kugeza ejo bucyeye. Ntubyumva se. Ahubwo reka mpamagare numve niba aho namubwiye kumusanga ari hafi kuhagera ubundi njye kwivura amavunane. Ese Jacques wowe umugeni bite? Mwe sha muracyahararanye ubu agusiga ku mavuta buri gitondo na buri joro naho twebwe no kumuhindukiza ahita akubwira ko yinaniriwe, wakumva ukomerewe ukabikora nk’ubikorana n’umutumba cyangwa se ukabyihorera wabona akanya nk’aka nyine ugashaka ukiri muto akakwitaho akagukorera ka massage ubundi ugataha wuzuye ingufu nta mavunane na macye akurangwaho

 

Jacques: Ese ubwo ibyo bintu nawe urabikora koko? Uzi ko mba numva ari ibintu nka we utakora bikorwa n’abantu batiyubaha cyangwa badafite abagore hafi, na bamwe bafite abagore babananiye.

 

Tito: Sinahoze nkubwira uti ni ayanjye. Ese utishimiye ibyo Imana yaguhaye wazabyishimira ugeze ikuzimu? Ntuzi ko aho ifaranga rikubise horoha koko? Ubu ugiye kuba aho ujye urarana umusonga uwirirwane ngo ntushaka kwica isezerano wagiranye n’umugore wawe? Ba uretse amare gutuza yishimire urugo, ubundi nawe aguce amazi ajye ajya kubiha abandi ngo wowe ntaho wajya. Erega shahu ikibi ni ugusenya urugo urusenyera mu rundi. Naho kwinyabya rimwe cyangwa kabiri ukagaruka ukuzuza inshingano zawe ntacyo bitwaye

 

Rutagengwa: Mwihorere sha ubwo ntazi icyo tugamije mu gukora iyi business

 

Jacques: None se iyi business ihuriye hehe no guca inyuma abagore banyu?

 

Haguma: Buriya umugabo ushaka kubikora neza ntabwo ajya aho batamuzi ahubwo ajya aho bamuzi kuko aba yizeye ko bamubikira ibanga. Naho kujya aho utizeye wihishahisha ni bwo ushobora kuvumburwa byihuse. Nitumara kuzuza rero, nihazajya habera inama hano, abazaba bashaka uko barara neza, bazajya batubwira tubahuze n’abiyemeje umurimo, ubundi baze babahe ku noti natwe twinjize ayacu. Urumva kuko aba azi ko ari serivise ahawe n’umuntu baziranye, aba yizeye ko azamubikira ibanga. Niyo mpamvu rero twatekereje ubu bucuruzi kuko urabizi abantu tuziranye biyubashye ni benshi, kandi benshi turabazi sha.

 

Jacques: Sha ndumva uyu mushinga ahubwo ndi buwuvemo. Ubwo ibi ni byo mugamije koko? Ntabwo ari no guteza imbere ubukerarugendo

 

Tito: Hari ibanga ngiye kumena nari naraguhishe kuva twamenyana, kandi nurimenya nibwo uri bwumve ukuri, ugatuza. Kandi nzi ko uri bungarukire amaherezo ukumva ukuri shingiro

Jacques: Ngo ibanga? Irihe banga se ubwo kandi wampishe

 

Wa mugani se ubwo ibanga ryatuma ahindura imyumvire ni irihe? Agace ka 6 ntikazagucike

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s