Imibanire Imyororokere Ubuzima

Hashobora kubaho impanga zidahuje se. Bigenda bite?

Ushobora kumva ko bidashoboka cyangwa se bigoye ariko ibi ni ibintu bibaho nubwo bibaho gacye cyane.
Hano tugenda tukugezaho utuntu tunyuranye noneho reka tugusobanurire uko bigenda ngo ube wabyara abana b’impanga badahuje ba se
Aha byumvikane ko bitabaho mu gihe uryamana n’umugabo umwe gusa. Ariko mu gihe ukorana imibonano n’abagabo barenze umwe, ni ibintu bishobora kuba byakubaho nk’uko iyi nkuru igiye kubisobanura.

IMPANGA ZINGANA

Ubusanzwe buri kwezi k’umugore hakura igi rimwe ndetse iyo habayeho gusama ni ryo rivamo umwana. Gusa bibaho ko umugore mu kwezi kumwe arekura amagi abiri icyarimwe. Aha iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo umwe niho havuka impanga, zishobora kuba zihuje cyangwa zidahuje igitsina kuko zavuye mu magi abiri.
Twibutse ko ubusanzwe intangangabo iyo zigeze mu mugore zimara iminsi hagati ya 4 na 5 zikiri nzima zitegereje naho intangangore yo ikaba imara amasaha 24 ikiri nzima nubwo bamwe bagira izimara amasaha 48.
Rero muri ya minsi 6 uramutse ukoze imibonano idakingiye n’abagabo batandukanye, birumvikana ko ushobora gutwitira abagabo babiri icyarimwe. Gusa hano bishoboka cyane iyo iyo mibonano yakozwe mbere y’uko ugira umunsi w’uburumbuke.

IMPANGA ZITANGANA

Izi nubwo akenshi zivukira rimwe ariko zo ziba zitarasamiwe mu gihe kimwe.
Bishobora kubaho, umugore utwite inda ikiri ntoya (munsi y’amezi 3) akongera akajya mu burumbuke. Ni ukuvuga irindi gi rikongera gukura. Aha aramutse rero naho akoze imibonano n’undi mugabo utari uwamuteye iya mbere ashobora gutwita, kandi aba bana bavukira rimwe gusa umwe aba atagejeje igihe ashyirwa mu byuma bimushyushya kugeza agejeje igihe nyacyo.
Ni ibintu bidakunze kubaho twabivuze hejuru ariko bibaho, dore ko hari aho byagiye bigaragara.
Iby’ubuzima biratangaje

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s