Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 4

Mu gace gaheruka twasize bari gushaka uburyo bashakira mama Jacques icyo yakora, gusa bakiri muri ibyo biganiro ni bwo umukozi yinjiye ahuruza ngo baze barebe icyo Mugeni abaye.

 

 

Mama Jacques: Umukazana wanjye se kandi abaye iki? Niko Muge, bigenze bite

 

Mugeni: Ariko uriya we yabaye ate? Mubwiye kunzanira amazi ahita ajya guhuruza. Nta kintu mbaye mama. Ni isesemi ngize gusa ubanza ibintu yateguye byari byanduye

 

Jacques: Itegure tujye kwa muganga barebe ikibiteye kubyuka uruka kugeza ubwo bahuruza ndumva jyewe bitoroshye rwose. Ubu se urumva kubyuka uruka bipfuye kwizana

 

Ubwo mama Jacques yari aho aseka yatembagaye, abandi bakibaza icyo aseka bikabayobera

 

Jacqueline: Ese mama umuntu ararwaye wowe ugaseka koko? Urumva ibyo ari ibintu byoroshye koko?

 

Mama Jacques: Sha burya muracyari abana koko ndababonye. Nimuhumure nta kintu arwaye. Niko Muge, isesemi yagufashe ryari?

 

Mugeni: Namaze kurya wa mureti numva sinzi uko mbaye muri jyewe, ndakomeza ndihangana kugeza ubwo numvise byanze ndasohoka. Ariko ndarutse inda ndayejeje neza neza

 

Mama Jacques: Kuva washyingirwa se wari wabona imihango?

 

Mugeni: Oya ubukwe bwabaye maze icyumweru nyivuyemo. Ibyo se bihuriye hehe wowe?

 

Mama Jacques: Ndumva jyewe ushobora kuba utwite rwose. Iyo sesemi ni ikimenyetso simusiga.

 

Jacques: Koko se? Ariko uzi ko wa mugani bishoboka. Reka ntume agakoresho ko gupima ko ari byo neza ubundi duserebure. Naba ntsinze igitego cya mbere. Mu byumweru bitatu akaba arasamye?

 

Mama Jacques: Reka ntiwirirwe wigora yewe ni ugutwita. Ahubwo se ubu hafi hano ni hehe nabona umuti ko ntashaka ko umukazana wanjye azakomeza isesemi. Irabangama ukumva uriyanze. Ubwo rero ari inda ya mbere byamugora cyane

 

Jacques: Ubwo nibikomeza tuzajya kwa muganga nyine. Hari ibindi se wakora utagiye kwa muganga?

 

Mama Jacques: Bindekere ndaje ntembere sindi buwubure hafi hano rwose. Ubwire uwo musore wawe ateke igitoki ni cyo ndi buwuvangemo.

 

Basubiye mu nzu, basubukura ibiganiro ariko hashize akanya gato mama Jacques nyine ajya gushaka imiti y’umukazana we

 

BARI KU MEZA

 

Mugeni: Ariko se mama, ibi bintu birura gutya koko ubu ndabimira? Nawe ubanza utanankunda rwose. Birananiye nukuri

 

Jacques: Cherie ihangane sha uryeho. None se uko ubizi umuti uraryoha? Nyine umuti uba urura ntabwo uwufata kuko uryoshye uwufata kuko ushaka gukira. Ubundi se simbona ari imboga. Tapfuna mwana utazongera kugira isesemi.

 

Mama Jacques: Erega si ngombwa kurya byinshi. Ryaho utuyiko nka dutatu ubundi wirire ibisanzwe nta kibazo.

 

Mugeni: Yewe nuko ari umuti nyine naho ubundi rwose simba mbiriye. Kubimira na byo ni indi ntambara pee. Ariko se mama uyu muti urawizeye neza koko cyangwa ni ukunshushanya? Abantu bakuru mujya mutujijisha namwe

 

Mama Jacques: Ejo uzongere urye ku mureti, wumve. Nibwo uzamenya neza ukuri nyako naho ubu sinzi niba wabyizera neza mugani wawe.

 

 

Iminsi yakomeje kwisunika, irahita indi irataha. Basubiye buri wese mu kazi ke, Jacqueline ajya gukorera mu biro bya Mugeni, naho mama Jacques we yari afite supermarket, kandi yagendaga itera imbere rwose yunguka neza. Mu rugo rwabo hahoraga ibyishimo, kuganira no gusangira baseka bishimye, ndetse umuti wari warakoze rwose ku buryo Mugeni atari akigira isesemi cyangwa ngo aruke.

 

Nuko ijoro rimwe

 

Jacques: Ariko se cherie ubu ibi bizakomeza kugeza ryari koko?

 

Mugeni: Erega nanjye si jye rwose cheri. Sinzi niba na byo nzabibwira mukecuru akanshakira umuti kuko rwose niyo uhindukiye ukampumekeraho mpita numva ntazi uko muri jye mbaye. Urumva rero rwose imibonano yo shwiii. Nta na gacye mba nshaka. Ubwo se tubikoze duhatiriza inda ikavamo urumva koko atari wowe waba ubiteye?

 

Jacques: Oya nanone kubibwira mama si ngombwa. Yakumva ko umuhungu we nkabije gukunda imibonano. Gusa nibaza niba koko amezi icyenda nako ubwo ni nk’umwaka bizashira nkihanganye pee. Nawe urabyumva ni intambara itoroshye rwose

 

Mugeni: Ndakumva cheri. Niyo mpamvu navugaga ngo tubwire mama niba yabona umuti. Cyangwa se tujye kwa muganga hasanzwe wenda badufasha. Kuko ndumva ari bwo twabasha kubonera umuti iki kibazo.

 

Jacques: Oya byihorere nta kibazo nzihangana, wenda uko inda izagenda ikura uzarushaho kugenda umera neza. Ubanza bitaba gutyo buri gihe. Hari igihe kigera bigashira. Reka turyame rero urabizi ejo nzajya mu nama na ba bagabo dushaka gufatanya business.

 

 

BUCYEYE

 

Jacques yarabyutse yitegura kujya mu nama yagombaga guhuriramo n’abandi bagabo batatu bagombaga gufatanya business. Gusa ubwo yageraga aho inama yari kubera yasanze hageze umwe gusa, baba basabye icyo kunywa baba biganirira bisanzwe.

 

Tito: Sha urugo ni rwiza mwana. Urabona ukuntu utangiye kubyimbabyimba mwa

 

Jacques: Wapi mwana ni ibiba byashatse kuza. Ubu se ntabo uzi babaho batabyibushye kandi bafite ingo nziza ndetse kurenza abandi

 

Tito: Cyakora nanone da. Burya kubyibuha birizana ariko sha ntiwabyibuha utariye aho ho ntibazambeshye pee. Ubu ndabyumva urya byose muri salon no mu cyumba

 

Jacques: Mu cyumba se baraharira? Ndira muri salon buri gihe jyewe da

 

Tito: Yewe uracyari umwana sinakurenganya. Navugaga ibiryo by’abagabo wa muntu we. Ntuzi ko iyo mu nda hahaze no munsi y’umukondo hashaka? Ubwo ntacyo wumvamo wowe

 

Jacques: Yewe ibyo byo maze kubyibagirwa. Kuva umugore yasama naracutse. Ngo yarampuzwe niba ari ukumpurwa da.

 

Tito: Ubwo ukazamara ayo mezi yose nta kintu agupimira?

Jacques: None se urumva nabigira nte? Nyine nzarindira kugera akize nta kundi.

Tito: Icyo kibazo iwanjye ntikihaba mba nariteganyirije hakiri kare

Jacques: Gute se kandi ko unteye amatsiko

Tito: Wowe uracyari umwana rwose ndumva nta cyo twanaganira umuntu utazi kwiteganyiriza uko bikorwa

Jacques: Sha mbwira yewe niba ari n’umuti yanywa ariko icyo kibazo gicyemuke

 

 

Ese uku kwiteganyiriza Tito avuga ni ukuhe? Ntuzacikwe agace ka 5

 

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s