Inkuru ndende

Birashoboka S02: Agace ka 3

Agace gaheruka twagashoje habaye ubukwe bwa Jacques na Mugeni aho bose bari bishimiye ko byose koko bishoboka. Kashoje kandi bishimira impano bamaze guhabwa na papa wa Mugeni akaba sebukwe wa Muhire, y’imodoka nziza cyane.

 

Mugeni: Mbega ubukwe bwagenze neza wee. Icyakora mwari mwiteguye bihagije pee.

 

Jacques: Umukobwa mwiza nkawe yari akwiye gukorerwa ubukwe bwiza. Wanagerekaho noneho uburyo iwanyu bankunda bananyubaha, byari bikwiye ko dukora ubukwe bushimisha imiryango yombi

Mugeni: None se mugabo mwiza, ko ubukwe ubona bwashoje turi hafi gusubukura imirimo, mushiki wawe akaba yaramaze kubona akazi, ko ubizi azambera secretaire, mukecuru we bimeze bite wamaze gutekereza icyo uzamuha agakora?

Jacques: Shahu rero buriya abantu bamaze gukura baba banagoye ariko nanone ndi gutekereza. Nahoze nibaza nti ubundi uwamushingira ka supermarket hano hafi, akajya aba ariho yirirwa yiyicariye? Ndumva hari icyo byamufasha bikamurinda kwirirwa yicaye gusa areba za tereviziyo

Mugeni: Ibyo ntacyo byaba bitwaye. Ariko se izaba ari iye cyangwa azaba arimo nk’umukozi? Na byo ugomba kubitekerezaho

Jacques: Aho na ho rero ni ikibazo. Kuko byiswe akazi ubwo buri kwezi hari amafaranga twajya tumuha, byaba byungutse cyangwa bitungutse. Nanone kuvuga ngo bibaye ibye ndumva bitaba ari byo, ashobora kubifata uko ashaka ugasanga wenda biranahombye cyangwa se habaye izindi mpinduka.

Mutesi: Ubundi se ko na we ari mukuru, kuki tutamuganiriza tukumva uko abyumva? Wasanga anafite ikindi mu mutwe we yumva yakora nta wamenya.

Jacques: Ariko uzi ko koko ari byo. Reka nitumara gufata ibya mu gitondo tuze kumuganiriza. Ndumva ari byo bizima.

Mutesi: Gusa nawe ndumva nshaka ko utangira gutekereza neza uburyo washaka uko wikorera ukarekera aho gukomeza gukorera abandi. Nibwo twazabasha gutera imbere neza, naho gukomeza gukorera umushahara, nanjye ari wo nkorera sinzi ko byazavamo

Jacques: Njya nibaza aho nzahera nsezera Muhizi nkahabura pee. Uyu mugabo yambereye umubyeyi kuva twamenyana. Ubu koko nzifata musezere nta mpamvu ifatika?

 

Mugeni: Ariko ndumva nta kosa ririmo kuba wamusezera. None se bwo yaba papa wawe bwite, ntiyagera aho akaguha umugabane wawe ubundi ukirwariza? Ndumva jyewe rwose nta kosa ririmo. Gusa byose bisaba kubiganiraho, ntabone ko umwiyemeyeho cyangwa umwivumbuyeho, nyine ukagenda abyemeye kandi abona ko biri ngombwa

Jacques: Numvaga nshaka kuzasaba inguzanyo nanjye ngashora muri ibi byo kwakira abantu, nkashaka ahantu nakubaka ka guest house ariko hitaruye umugi, hamwe abantu bajya baza muri weekend kuharuhukira. Gusa bisaba kwiga umushinga neza na byo

Mugeni: Sha uwo mushinga wakunguka kuko ubwo ari ibintu umazemo igihe umaze kubisobanukirwa. None se ubwo ko inguzanyo ikenera ingwate? Wazayikura hehe

Jacques: Nagwatiriza iyi nzu, nkasaba atari menshi cyane nkongera ku yo nizigamye

Mugeni: Sha icyo cyo ndagihakanye. Ngo inzu? Icya mbere iyi nzu ni impano. Icya kabiri se ukoze umushinga nabi, ugahomba ukabura ubwishyu? Ahubwo byaruta ugashora macye uko wunguka ukagenda wagura ibikorwa. Ariko ndanumva nifitiye inzara reka ndebe ko ameza bayateguye da. Ese ubundi umukozi w’umukobwa si we mwiza chr? Kuki wahisemo umuhungu

 

Jacques: Yewe jyewe mbona igihe nta mwana uhari umuhungu ari we mwiza. Ubona ko yoza imodoka, buriya erega ahita anaba umuzamu ku buryo buziguye. Ntazi guteka se?

Mugeni: Byihorere yarantunguye. Ubanza ariko yarabyize mu ishuri pee. Ukuntu ateka, uko ameza ayategura ku buryo uhagera ugahita ubona bimeze neza rwose si ibyo yihimbira afite aho yabyize.

 

Barabyutse bajya ku meza, banahamagara Jacqueline na nyina, dore ko bakunda kujya ku meza icyarimwe.

Bafashe ibya mu gitondo bari kumwe, baganira bisanzwe nuko bari gusoza, Jacques nk’umukuru w’umuryango afata ijambo

Jacques: Rero murabibona ko ibirori bisa n’ibyarangiye, tugiye gusubira mu mirimo dore ko twebwe na konji twari twahawe yarangiye. Jacqueline we akazi yarakabonye kuko madamu yakamwemereye nubwo atari we uzajya amuhemba ariko ni we uzajya amwereka ibyo gukora. Ikibazo rero gisigaye ni mama. Twatekereje ko na we byaba byiza agize ikintu akora kuko kwirirwa areba tereviziyo gusa ntabwo bihagije, byanatuma asaza imburagihe rwose. Gusa nk’umuntu mukuru twanze kuba twamutekerereza cyangwa ngo tumufatire umwanzuro, ndumva yatubwira we uko abyumva.

 

Mama Jacques: Bana banjye rero, icya mbere reka mbashimire uburyo muba mwantekerejeho mukananzirikana. Imyaka mfite ntinyemerera kwicara ngo muntunge, sindasaza cyane kandi sindanamugara. Mfite amaboko nakora ngatera imbere. Gusa nyine murabizi aho maze imyaka, ubu ni ugutangirira kuri zeru. Nta mashuri nize ngo ahari nzasaba akazi kandi nta n’igishoro mfite. Rwose nanjye sinzi icyo numva nakora pee. Mu mutwe harimo byinshi nakora, ariko se ndashora iki? Numvaga jyewe ahubwo ubwo iby’ubukwe birangiye naba nsubiye ku isambu hari imirima ngahinga, sinkomeze kubabera umutwaro bana banjye. Umusaruro wa mbere nabona, muri gereza nahigiye ubukorikori bunyuranye, sinabura icyo nkora muri byo.

Mugeni: Oya mama. Ntuzi ko abakuze baciye umugani ko urukwavu rukuze rwonka abana? Nanone bavuga ko ndinda ziba ebyiri. Bitangira ari ndinda mubyeyi, bikazarangira ari ndinda mwana wanjye. Rero ibyo utabashije gukora kuko utari uhari, hari abandi babikoze, ntabwo twabiguhora. Aho ugeze rero ugeze aha ndinda wana wanjye, niyo mpamvu twumvaga dushaka kugusaba ngo utubwire icyo wumva wakora, igishoro si ikibazo twakigushakira rwose.

Yabivuze ahaguruka agana hanze

Mama Jacques: Mwana wanjye se ubu koko mwaretse kwigora? Muzantunga mutunge mushiki wawe munagerekeho kumpa ibyo nkora koko? Oya rwose ndumva ari ukwigora. Icyakora nanone niba mwamaramaje, mumfashije nkabona ka butike uko kaba kameze kose, nakicaramo. Gucuruza ni impano yanjye mu mwaka umwe rwose nazaba meze neza.

Jacques: Ntiwumva ahubwo noneho. Rwose icyo nari natekereje nawe ni cyo uvuze, tugihurijeho pee. Ubwo noneho turaza kureba ahantu heza wakorera, tuzakurangurire ubundi utangire ucuruze. Hari ikibazo? Cyangwa tuzaguhe amafaranga wirangurire

Jacqueline: Ariko se bro, ubwo warangurira umuntu ugatereka hariya uti ngaho curuza? Ahubwo nimujya kurangura muzajyana anamenye aho birangurirwa nuko birangura, kuko ntabwo buri gihe muzajya mujya kumurangurira. Ndumva ari byo bizima rwose.

Jacques: Icyakora wa mugani ni byo rwose. Ubwo ejo cyangwa ejobundi tuzabifataho umwanzuro wa nyuma.

 

Bari bakiri kuganira, ni bwo umukozi yinjiye yiruka ahamagara shebuja ngo natabare bwangu arebe Mugeni

 

Mugeni se wari ugiye hanze abaye iki? Ntuzacikwe n’agace ka 4

 

© BIRAMAHIRE Francois JASSU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s