Indwara Ubuzima

Ibimenyetso by’uko ufite amaraso make

Amaraso ni ingenzi mu mubiri wacu dore ko ari yo atembereza ibyo umubiri wacu ukeneye. Ni yo atwara intungamubiri zose, ni yo atwara umwuka aho ukenewe, ni ingenzi muri rusange mu mikorere yose y’umubiri wacu.

 

Nyamara kandi rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye hari igihe amaraso aba make mu mubiri wacu, bikaba byatera ingaruka zinyuranye mu mubiri wacu. Nyamara burya hari ibimenyetso biburira byerekana yuko amaraso mu mubiri wawe yagabanyutse.

 

Ngibi bimwe muri byo

 

  1. Umunaniro

Iki ni cyo kimenyetso cya mbere cyuko ufite amaraso make. Gusa uyu munaniro uba uje nta mpamvu iwuteye, niyo waba ubyutse uba wumva unaniwe

  1. Kwijima

Mu maso, ibiganza cyangwa ku nzara usanga hahinduye ibara aho ureba ukabona koko ko nta maraso ahagije ari kugeramo. Ndetse niyo urebye mu jisho uba ubona koko ko nta maraso ahagije abonekamo.

  1. Guhumeka insigane

Niba wumva utabasha guhumeka neza aho kuzamuka cyangwa guterura ikintu bituma wumva uheze umwuka, ni uko amaraso adahagije

  1. Indihaguzi

Niba umutima unyuzamo ukagusimbuka, ukumva uri gutera bidasanzwe,  na byo ni ikimenyetso cy’amaraso macye

  1. Kwiheba

Kwa guteragura k’umutima bituma wumva wihebye kandi nta mpamvu ifatika ibiguteye.

  1. Ibinya

Iyo amarasoa abaye macye mu mubiri yikusanyiriza hagati bityo mu ntoki, mu birenge akagabanyuka, ibi rero birangwa no kuzana ibinya aho rimwe unumva ubukonje niyo haba hashyushye

  1. Imihango idasanzwe

Ku bagore kubura amaraso bibatera imihango idafite gahunda. Rimwe ikaza ari myinshi ubundi ikaza ikamara iminsi mike cyangwa myinshi. Unasanga ibabaza bidasanzwe

  1. Kurarikira ibintu bidasanzwe

Kuri bamwe cyane cyane abagore batwite iyo amaraso yagabanyutse usanga ashobora kurarikira balafu, kurya ibitaka se, ibipapuro…

  1. Ubwonko budakora neza

Niba usigaye wibagirwa kenshi cyangwa ukumva ubwonko bwawe ntibigifite ingufu nka mbere bishobora kuba amaraso make abitera.

  1. Umutwe

Yego kurwara umutwe birasanzwe ariko niba usigaye uwurwara kenshi ndetse ugakunda kuba uw’uruhande rumwe, ni ikibazo wareba niba atari amaraso make

  1. Gupfuka umusatsi

Niba utari mu myaka ikwemerera kuzana uruhara, ukaba usanzwe ufite imisatsi ikomeye none bikaba byahindutse yatangiye gupfukagurika, usuzume urebe niba atari ukubura amaraso biri kubitera

  1. Isereri

Niba uhagurutse ukumva ugiye kwikubita hasi, waryama ukumva umeze nk’uri kuzenguruka, ukabira ibyuya rimwe na rimwe ndetse ukumva ibimeze nk’isesemi, ni uko amaraso yawe yabaye make.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s