Imibanire Ubuzima

Dore ibyiza byo guhoberana

Kubera icyorezo cya Covid19, uburyo bukoreshwa mu gusuhuzanya bwarahindutse mu rwego rwo kwirinda. Kuri ubu ni ugupeperana cyangwa se mwakabya mugakozanyaho inkokora ku buryo ariko nta biganza bigera ku wundi.

 

Nyamara ntitwabura kuvuga ko bumwe mu buryo, mu bihe bisanzwe dukoresha dusuhuzanya harimo guhoberana. Aho abantu bahoberana, bakaba bahuza imisaya, cyangwa bagakandagurana mu mugongo (cyane cyane abakecuru), ubundi se mugahoberana mukagumanaaaaaaa (ku bakundana)

 

Reka tukubwire ibyiza n’akamaro byo guhoberana ku buzima

 

  1. Kongera ubudahangarwa

Iyo uhoberana, bizamura ibyiyumviro byawe ukumva hari utuntu tukwirukanse, ibi rero bituma umubiri ufungura imisemburo irwanya indwara ikongera ubuzima bwiza maze ubudahangarwa bukazamuka.

  1. Umunezero

Iyo uhoberana hari imisemburo irekurwa n’ubwonko, umwe muri yo ni umusemburo wa oxytocin umusemburo w’urukundo. Bituma wumva uguwe neza. Ibi bigabanya uburibwe, kwigunga, agahinda n’ishavu ndetse ukumva ikiniga cy’ibyishimo kirakuzuye

  1. Kongera umubano

Cyane cyane ku babyeyi n’abantu bakundana, iyo muhoberana byongera ubushuti n’umubano hagati yanyu. Umwana ugukumbuye azaza ahite aguhobera (akuyambira) . ibi ni ikimenyetso cy’uko kuri we guhoberana byerekana umubano n’urukundo. Ni kimwe no ku nshuti

  1. Byongera ubusabane

Kwa kurekurwa kwa oxytocin bitera ibitekerezo byiza hagati y’abahoberana bityo muri rusange bigatuma ibyo muganiriye mubasha kubyumva kimwe kandi bitera ubusabane mu nshuti muri rusange.

  1. Bituma uvuga make

Niba wishimiye umuntu, wishimiye ibyo akubwiye cyangwa agukoreye, muhobere. Byo ubwabyo bizavuga byinshi kurenza amagambo. Niba wakosheje akakubabarira, muhobere, niba aguhuurije, muhobere nko kumwereka ko wumva unyuzwe n’ibyo agukoreye.

  1. Kongera urukundo

Iyo duhoberana ubwonko burekura umusemburo wundi witwa dopamine. Uyu musemburo ugenzura ibyerekeye imibanire, ibyishimo. Iyo uhobera uwawe kenshi, bituma arushaho kugukunda no kugukumbura iyo utamuri hafi.

 

None se ubu igihe bizaba byemewe ni iki izakubuza kwihoberera abawe? Gusa ntuzahobere umukora imbagara, uzamuhobere umugumane nk’iminota ibiri kuzamura ubundi wumve umunyenga w’umuhobero

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s