Imirire Ubuzima

Amafunguro 11 ugomba kwirinda niba ushaka kugabanya ibiro

Mu rugamba rwo kugabanya ibiro usanga rimwe na rimwe ubwirwa amafunguro usabwa kureka kurya, ubundi ukabwirwa ayo ugomba kurya cyane.

 

Gusa wasanga niba byarakubayeho ujya wibaza uti ese kuki ibi n’ibi babimbuza, ubundi babimburiza iki?

 

 

Hano reka turebere hamwe amafunguro 11 usabwa kureka niba wifuza gutakaza ibiro, ariko si ukuyavuga gusa ahubwo turakubwira n’impamvu usabwa kuyareka.

 

  1. Amafiriti

Nubwo ibirayi ubusanzwe ari byiza ndetse biri mu mafunguro atera guhaga vuba, nyamara iyo bigeze ku mafiriti birahinduka. Amafiriti aba arimo calories nyinshi ndetse usanga ushobora kurya menshi ugereranyije n’ibirayi bitogosheje cyangwa imvange wari kurya. Rero ubwinshi bwa calories ni bwo butuma usabwa kureka ifiriti mu gihe ushaka kugabanya ibiro kuko amafiriti aza ku isonga mu bitera kubyibuha bidasanzwe.

  1. Ibinyobwa byongewemo isukari

Akenshi twavuga soda (benshi twita fanta) kuko ziri mu binyobwa biba birimo isukari nyinshi bityo na byo bikagira calories nyinshi. Ikibabaje kuri byo ni uko umubiri utabasha kumenya ko calories ari nyinshi cyane kuko igifu kidasya amazi maze ukaba wagotomera nuko bigatera ingaruka zo kubyibuha. Niba ushaka koko kugabanya ibiro, ibi binyobwa bigendere kure

  1. Umugati w’umweru

Uyu mugati uba ukozwe mu ngano zanyujijwe mu ruganda inshuro nyinshi ngo hakorwe ifarini. Bituma igipimo cy’isukari kiba kinini bityo bikaba byazamura isukari mu maraso, ndetse ubushakashatsi bwerekana ko kurya 120g (uduce 2 twawo) ku munsi byongera 40% ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Niba ushaka gutakaza ibiro, sezerera burundu umugati

  1. Za bombo

Bombo zaba izo ku gati, zimwe uhita utamira ukanyunguta ziba zuzuyemo amasukari, ndetse burya zinabamo amavuta akoreshwa mu kuzitunganya.

Ziba zirimo calories nyinshi ariko nta yindi ntungamubiri zaguha. Nubusanzwe ntabwo ari ikintu wavuga ngo ukiretse wagira ikibazo, rero na zo tandukana na zo

  1. Imitobe y’imbuto

Uramutse ari umutobe wikoreye nta kibazo kuko nta sukari uba uri bwongeremo. Ariko imitobe yose igurwa (jus/juices) ikoze, dore ko imwe muri yo inafungurwa kuko haba hongerewemo amasukari. Mu yandi magambo, iyo unyoye agakombe ka wa mutobe uba winjije calories nyinshi kurenza uwariye urubuto rwuzuye. Erega nta nubwo wahamye koko yuko ari imbuto zakoreshejwe kuko hari igihe hakoreshwa amafu yongewemo impumuro ya za mbuto gusa.

  1. Ibifunyango

Nubwo mbere twavuze umugati w’umweru, ariko muri rusange ibifunyango byose, ni ukuvuga ibintu byose bikorwa bahereye ku ifarini, si byiza niba ushaka gutakaza ibiro kuko byinshi biba byongewemo amasukari cyangwa amavuta. Amandazi, biswi, keke, n’ibindi byo muri uyu muryango, bigendere kure. Niba wumva urarikiye ibiryohereye, shaka shokola yirabura

  1. Zimwe mu nzoga

Inzoga zose siko zibujijwe igihe wifuza gutakaza ibiro, izibujijwe cyane ni izo mu bwoko bwa byeri, cyangwa tumenyereye kwita rufuro. Izi zibamo calories nyinshi ndetse n’ibinyasukari. Icyakora unyoye nka divayi ariko gacye, nta kibazo.

  1. Ice cream

Nubwo wasanga wayikundaga ariko si nziza niba ushaka kugabanya ibiro kuko ice cream nyinshi ziba zongewemo amasukari. Icyakora niba uzi kuyikora, wayikorera ntiwongeremo isukari nyinshi kandi ugakoresha gato cyane

  1. Pizza

Uti ibyiza byose babinkuyeho. Ntabwo wagabanya ibiro utigomwe erega. Nyinshi zibamo inyama zabanje gutunganywa, amafarini yatunganyijwe, ndetse hari iziba zongewemo amasukari. Ibi bituma uretse amavuta akoreshwa, n’ibindi birimo byagutera ikibazo mu gihe ushaka kugabanya ibiro

  1. Ikawa zirimo calories nyinshi

Ikawa ubusanzwe ni nziza mu gihe ushaka kugabanya ibiro kuko ituma imikorere y’umubiri yihuta, ibinure bikarushaho gushya. Ariko zimwe mu ikawa zigurwa zikozwe, ziba zongewemo byinshi bituma habonekamo calories nyinshi bityo ubwiza bukagendana n’ibibi.

Niba ushaka ikawa, yitunganyirize, ndetse bishoboka nta kindi wakongeramo, uretse wenda amata cyangwa se ubuki, na bwo ntukabye.

  1. Amafunguro yose yongewemo isukari

Ikintu cya mbere kibi ni isukari yongewe mu byo urya cyanga unywa. Uretse imigati, ibifunyango bindi, andi mafunguro yose aba arimo isukari na yo usabwa kuyagendera kure mu gihe cyose ushaka gutakaza ibiro. Menshi muri yo ni agurwa atunganyijwe nka za yawurute, bimwe mu biribwa biba biri mu mapaki, ariko byongewemo isukari, …

 

 

Rero niba ushaka kugabanya ibiro, banza wiyemeze gutandukana burundu n’ibivuzwe haruguru.

 

 

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s