Indwara Ubuzima

Intangangabo zipfuye: Ese biterwa n’iki?

Kimwe mu bituma abagabo batabasha kubyara harimo kuba bamusuzuma bakamubwira ko intanga ze zose zapfuye. Ibi ahari kuri bamwe baba bibaza ikibitera, kuko akenshi abatabyara ahubwo baba basohora amasohoro atagira intanga n’imwe.

Ku bagabo basuzumweho ubugumba, hagati ya 0.2% na 0.5% ni bo baba bafite intanga zipfuye, ni ukuvuga ko mu bagabo 1000 batabyara, hagati 2 na 5 ari bo gusa baba bafite intanga zipfuye. Nubwo ari umubare muto ariko bibaho.

 

Reka hano turebe icyaba kibitera n’icyakorwa

 

Ese biterwa n’iki?

 

Kuba ufite intanga ariko zipfuye bituruka kuri imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zikurikira:

  • Kuba waragize cyangwa ufite ubwandu mu myanya myibarukiro
  • Kumara igihe kinini cyane udasohora
  • Ubumuga bw’urutirigongo
  • Ikibazo mu dusabo tw’intanga
  • Ibibazo muri epididyme, aha akaba ari ho intanga zikurira nyuma yo gukorerwa mu mabya zikaba ari na ho zituruka iyo umugabo asohora
  • Ikibazo mu misemburo nka hypogonadotropic hypogonadism
  • Kurwara kanseri y’amabya ukiri muto
  • Kugira umubiri uhorana ubushyuhe bwinshi kuko bwica intanga
  • Guhora ahantu hashyushye cyane kandi igihe kirekire
  • Kuba umubiri ubwawo wiyicira za ntanga
  • Varicocele, ibi bikaba indwara twakita ko imitsi y’amabya yipfundika
  • Kuba umubiri uhura n’uburozi n’ubumara bwinshi haba mu rugo cyangwa ku kazi
  • Ibiyobyabwenge
  • Imyaka yigiye hejuru (kuba ushaje)

 

Ese biravurwa?

 

Yego hari ibivurwa ariko hari n’ibigorana kuvurwa, iyo bagusuzumyemo iki kibazo, bakamenya ikibitera ni bwo bahitamo uburyo bukwiye bwo kuvurwamo

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s